Ingabo z’u Rwanda zoherejwe mu butumwa muri Mozambike mu rwego rwo gukumira intagondwa zo mu mutwe w’iterabwoba wa Al Shabab zimaze kwivugana abarenga 70.
Umuvugizi w’ingabo z’u Rwanda Col Ronald Rwivanga yatangarije bimwe mu bitangazamakuru harimo n’ibiro ntaramakuru by’abafaransa AFP ko umusaruro w’ingabo z’u Rwanda ugaragarira buri wese, bakaba bamaze gukura mu birindiro bitandukanye intagondwa zakoraga ibikorwa by’iterabwoba.
Yagize ati “Ingabo zacu ziri kwerekeza Mocimboa da Praia aho zigenda zinesha umwanzi aho zinyuze hose. Bari kwegera umugi bikaba bigaragara ko ibikorwa byacu biri kugenda nkuko twari twabiteguye. Tumaze kwica abagera kuri 70 ariko abo nabo tubona n’amaso yacu bashobora kuba barenga uwo mubare”
Yongeyeho ati “iyo tuvuga imibare tuba tuvuga iyo twabonesheje amaso yacu, amakuru atugeraho nuko batwara imirambo igihe baba bahunga, byumvikane ko uwo mubare uri hejuru”
Ingabo z’u Rwanda zishimwa n’abatari bake dore ko iza SADC zigizwe n’abasirikari bavuye muri Afurika y’Epfo ndetse na Bostwana bataratangira imirwano bakaba bavuga ko bazajya bafasha mu bijyanye n’ibikoresho ndetse no gutanga amakuru y’iperereza aho kujya ku rugamba.