Emmanuel ABAYISENGA ni Umunyarwanda ukomoka ku mubyeyi wijanditse muri Jenoside yakorewe Abatutsi. Nubwo ise yari umusiviri, yari yaratojwe mu Nterahamwe, yica Abatutsi batabarika.
Amakuru avuga ko yaje kugwa mu gitero we na bagenzi be bagabye ngo bagiye gukumira ingabo z’Inkotanyi. Burya rero ngo “uwiba ahetse aba yigisha uri mu mugongo”, kuko Abayisenga Emmanuel yakuranye ubwicanyi akomora kuri se, dore ko muw’1994 yari ingimbi y’ imyaka 15 y’amavuko.
Mu mwaka w’2004, Emmanuel Abayisenga yinjiye muri bugenzacyaha bw’uRwanda, ariko imyitwarire idahwitse ntiyatuma atindamo. Nguko uko yatangiye kurorongotana, kugeza ageze mu Bufaransa, ndetse muw’2013 atangira gusaba ibyangombwa bimwemerera gutura muri icyo gihugu. Arinze akora amahano atarabona ibyo bya ngombwa, ariko bitamubuza kwidegembya kimwe n’abandi bagizi ba nabi bibera mu Bufaransa nta nkomyi.
Akigera mu Bufaransa, Emmanuel Abayisenga we yahise anakiranwa yombi, “Abihaye Imana” bo mu muryango w’abamisiyoneri bitwa “Monforttains de Saint-Laurent-Sur-Sèvre, bamugira umwana mu rugo, ushinzwe gukinga no gukingura ibyumba byose, harimo n’ahabikwa amaturo!
“Nyakibi rero burya koko ntirara bushyitsi”. Nyuma y’imyaka mike Emmanuel Abayisenga yatangiye kugaragaza ko atari umwiga mu bugome, maze muri Nyakanga 2020 ashumika Katedarari ya Nantes. Yaje gufungwa igihe cy’amezi 10, afunguwe muri Gicurasi uyu mwaka ubucamanza bumusabira kwirukanwa ku butaka bw’Ubufaransa, bivuze ko yagombye kuba yarasubiye aho yavuye, mu Rwanda.
Iki cyemezo nticyubahirijwe, ahubwo ba “bihaye Imana” be bakomeza kumukingira ikibaba. Bamushubije mu rugo batitaye ku mahano ye, basobanura ko ibyo yakoze yabitewe n’ibibazo by’ihungabana, kandi afite ubushake bwo “kwiyunga n’Imana”.
“Uhishira umurozi akakumara ku rubyaro”. Nguko uko byagenze mu gitondo cyo kuri uyu wa mbere tariki ya 09 Kanama 2021, ubwo Emmanuel Abayisenga ubwe yishyikirizaga polisi ya Mortagne-Sur-Sèvre, yiyemerera ko ari we wishe Padiri w’imyaka 60, Olivier MAIRE, wari umucumbikiye .
Iyi nkuru yashenguye imitima ya benshi, barimo na Perezida w’uBufaransa, Emmanuel Macron na Minisitiri w’Intebe, Jean Castex bihanganishije umuryango wa Nyakwigendera Olivier Maire. Abantu benshi bagize icyo batangaza, ntibumva uburyo uyu mugome, Emmanuel Abayisenga, yakomeje gufatwa nk’amata y’abashyitsi kandi ari umugizi wa nabi uzwi n’inzego z’umutekano.
Babinyujije ku mbuga nkoranyambaga, basabye Leta y’uBufaransa gukurikirana umuntu wese wagize uruhare ngo Emmanuel Abayisenga atava mu Bufaransa, ndetse igasubira muri politiki yayo yo gucumbikira abanyamahanga, cyane cyane nk’aba bafite amateka abahuza n’ibyaha ndengakamere.
Magingo aya Emmanuel Abayisenga arakurikiranwa n’impuguke mu burwayi bwo mu mutwe, ariko n’iperereza ryatangiye gucukumbura icyaba cyamuteye ubwo bwicanyi. Icyo abenshi bibaza, ni ukumenya niba hazakomezwa icyemezo cyo kumwirukana mu Bufaransa, cyangwa niba azaburanishirizwa akanarangiriza igihano muri icyo gihugu.
Igihugu cy’u Bufaransa gicumbikiye Abanyarwanda benshi bakurikiranyweho ibyaha bikomeye, birimo n’uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi. Muri bo twavuga ba ruharwa nka Agatha Kanziga, Padiri Wenceslas Munyeshyaka, Laurent Bukibaruta, Gen Aloys Ntiwiragabo, n’abandi bamamaye mu mugambi wo gutegura no gushyira mu bikorwa Jenoside yakorewe Abatutsi.
Leta y’u Rwanda imaze imyaka yarasabye ubutabera bw’u Bufaransa kohereza abo bantu mu Rwanda cyangwa se nibura bakaburanishwa n’inzego zo muri icyo gihugu.
Icyi cyifuzo kugeza ubu ntikirahabwa agaciro, ubwo yenda bazategereza ko aba bicanyi bakora ibara no mu Bufaransa, kugirango byumvikane ko amaraso y’Umunyarwanda n’umwirabura muri rusange, afite agaciro kimwe n’ay’Umufaransa.