• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Interahamwe mu burayi zishyize hamwe ngo zishyigikire Victoire Ingabire   |   15 Jan 2026

  • Ekenge si we kibazo nyamukuru, ikibazo ni urwango rwigishwa abakongomani rwo kwanga Abatutsi rukorwa n’ubutegetsi bwa Tshisekedi   |   29 Dec 2025

  • U Burundi: Jenerali Alain Guillaume Bunyoni akomeje kuremba, yimurirwa mu bitaro bya Kira i Bujumbura mu ibanga rikomeye   |   28 Dec 2025

  • Perezida Kagame yashimye Perezida wa FIFA, Gianni Infantino, wahisemo kwizihiriza Noheli mu Rwanda, mu buryo budasanzwe   |   26 Dec 2025

  • FERWACY yatangaje inzira za Tour du Rwanda 2026, Rubavu yakira isiganwa iminsi itatu, Nyamirambo iragaruka   |   22 Dec 2025

  • ABASIRIKARE B’ABARUNDI BAKOMEREKERA MURI KONGO, IGISHORO N’UBUTUNZI KURI PRIME NIYONGABO   |   16 Dec 2025

 
You are at :Home»Amakuru»Shampiyona Nyafurika ya Volleyball yatangiye u Rwanda rutsinda u Burundi mu mukino wakurikiwe na Perezida Paul Kagame

Shampiyona Nyafurika ya Volleyball yatangiye u Rwanda rutsinda u Burundi mu mukino wakurikiwe na Perezida Paul Kagame

Editorial 08 Sep 2021 Amakuru, IMIKINO, Mu Rwanda

Kuri uyu wa Kabiri, tariki ya 7 Nzeri 2021, ni bwo mu Rwanda hatangiye kubera Shampiyona Nyafurika ya Volleyball mu cyiciro cy’abagabo yitabiriwe n’ibihugu 16. Iri rushanwa riri kubera muri Kigali Arena.

Mu gutangiza iri rushanwa ryatangiye ahagana mu masaha ya mugitondo bitewe nuko harimo gukinwa imikino myinshi bigatuma ariyo moamvu itangira gukinwa kare, gusa umukino wari utegerejwe cyane wari uwo gufungura iri rushanwa ukaba wahuje u Rwanda na Burundi.

Ni umukino wakurikiwe na Perezida Paul Kagame ari kumwe na Minisitiri wa Siporo mu Rwanda, Madame Munyangaju Aurore Mimosa ndetse n’umuyobozi w’ishyirahamwe ry’umukino Nyarwanda wa Volleyball Ngarambe Raphael.

Muri uyu mukino, u Rwanda rworohewe nawo bitewe n’uko u rwego rw’ikipe y’igihugu y’u Burundi rutari ruri kimwe gusa bikiyongeraho ko iyi kipe yarwaje abakinnyi batatu icyorezo cyo koronavirusi.

U Rwanda rwatsinze uyu mukino ku maseti atatu ku busa (25-15, 25 – 19 na 25 kuri 14 ).

Uko imikino y’umunsi wa mbere yagenze:

Uwa mbere wahuje Uganda na Burkina Faso biri mu itsinda rimwe n’u Rwanda warangiye aba baturanyi bo mu Majyaruguru batsinze amaseti 3-1 (25-15, 25-18, 26-28 na 25-13).

Ikipe y’Igihugu ya Cameroun ifite iri rushanwa inshuro ebyiri yatsinze Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo amaseti 3-1 (25-19, 22-25, 25-15 na 25-17).

Mu yindi mikino, Ethiopia yatsinze Sudani y’Epfo 3-2 (25-23, 20-25, 25-20, 21-25 na 15-9) mu gihe Mali yatsinze Niger bigoranye kuko hakinwe amaseti atanu nyuma y’uko amakipe anganyije amaseti abiri, akitabaza iya kamarampaka.

Muri uyu mukino wabanjirije uw’u Rwanda, Niger yatsinze iseti ya mbere (25-21), Mali itsinda iya kabiri (25-22), Niger itsinda iya gatatu (31-29) mu gihe Mali yagarutse itsinda iya kane (26-24) igahita inegukana iya gatanu ku manota 15 kuri 13 ya Niger.

Imikino y’umunsi wa kabiri w’iri rushanwa irakinwa muri ubu buryo: Niger vs RDC, Tunisia vs Ethiopia, Nigeria vs Sudani y’Epfo, Mali vs Cameroun, Maroc vs Tanzania ndetse Misiri isoze ikina na Kenya.

2021-09-08
Editorial

IZINDI NKURU

Kisoro : Abasore b’Abagande bakomeje kujya mu mutwe wa M23 ku bwinshi

Kisoro : Abasore b’Abagande bakomeje kujya mu mutwe wa M23 ku bwinshi

Editorial 02 Mar 2017
Abaturage ba Kinyinya batangiye igikorwa cyo kwiyubakira sitasiyo ya Polisi

Abaturage ba Kinyinya batangiye igikorwa cyo kwiyubakira sitasiyo ya Polisi

Editorial 28 Feb 2017
Amatora y’uzahagararira FPR-Inkotanyi mu matora y’Umukuru w’igihugu ararimbanyije

Amatora y’uzahagararira FPR-Inkotanyi mu matora y’Umukuru w’igihugu ararimbanyije

Editorial 29 May 2017
Tubane James yeruye avuga impamvu yatumye asohoka muri Rayon Sports

Tubane James yeruye avuga impamvu yatumye asohoka muri Rayon Sports

Editorial 26 Aug 2016

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Uganda: Urugo rwa Gen Tumukunde rwagoswe n’inzego z’umutekano harasakwa miliyoni 40$ ateganya kuzakoresha mu matora
HIRYA NO HINO

Uganda: Urugo rwa Gen Tumukunde rwagoswe n’inzego z’umutekano harasakwa miliyoni 40$ ateganya kuzakoresha mu matora

Editorial 18 Mar 2020
Mourinho yikomye abayobozi ba Manchester United
IMIKINO

Mourinho yikomye abayobozi ba Manchester United

Editorial 27 Dec 2017
Umuhanzi Patient Bizimana yibwe akayabo k’amafaranga arenga miliyoni icumi
Mu Mahanga

Umuhanzi Patient Bizimana yibwe akayabo k’amafaranga arenga miliyoni icumi

Editorial 01 Apr 2016

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru