Kuri uyu wa Kabiri, tariki ya 7 Nzeri 2021, ni bwo mu Rwanda hatangiye kubera Shampiyona Nyafurika ya Volleyball mu cyiciro cy’abagabo yitabiriwe n’ibihugu 16. Iri rushanwa riri kubera muri Kigali Arena.
Mu gutangiza iri rushanwa ryatangiye ahagana mu masaha ya mugitondo bitewe nuko harimo gukinwa imikino myinshi bigatuma ariyo moamvu itangira gukinwa kare, gusa umukino wari utegerejwe cyane wari uwo gufungura iri rushanwa ukaba wahuje u Rwanda na Burundi.
Ni umukino wakurikiwe na Perezida Paul Kagame ari kumwe na Minisitiri wa Siporo mu Rwanda, Madame Munyangaju Aurore Mimosa ndetse n’umuyobozi w’ishyirahamwe ry’umukino Nyarwanda wa Volleyball Ngarambe Raphael.
Muri uyu mukino, u Rwanda rworohewe nawo bitewe n’uko u rwego rw’ikipe y’igihugu y’u Burundi rutari ruri kimwe gusa bikiyongeraho ko iyi kipe yarwaje abakinnyi batatu icyorezo cyo koronavirusi.
U Rwanda rwatsinze uyu mukino ku maseti atatu ku busa (25-15, 25 – 19 na 25 kuri 14 ).
Uko imikino y’umunsi wa mbere yagenze:
Uwa mbere wahuje Uganda na Burkina Faso biri mu itsinda rimwe n’u Rwanda warangiye aba baturanyi bo mu Majyaruguru batsinze amaseti 3-1 (25-15, 25-18, 26-28 na 25-13).
Ikipe y’Igihugu ya Cameroun ifite iri rushanwa inshuro ebyiri yatsinze Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo amaseti 3-1 (25-19, 22-25, 25-15 na 25-17).
Mu yindi mikino, Ethiopia yatsinze Sudani y’Epfo 3-2 (25-23, 20-25, 25-20, 21-25 na 15-9) mu gihe Mali yatsinze Niger bigoranye kuko hakinwe amaseti atanu nyuma y’uko amakipe anganyije amaseti abiri, akitabaza iya kamarampaka.
Muri uyu mukino wabanjirije uw’u Rwanda, Niger yatsinze iseti ya mbere (25-21), Mali itsinda iya kabiri (25-22), Niger itsinda iya gatatu (31-29) mu gihe Mali yagarutse itsinda iya kane (26-24) igahita inegukana iya gatanu ku manota 15 kuri 13 ya Niger.
Imikino y’umunsi wa kabiri w’iri rushanwa irakinwa muri ubu buryo: Niger vs RDC, Tunisia vs Ethiopia, Nigeria vs Sudani y’Epfo, Mali vs Cameroun, Maroc vs Tanzania ndetse Misiri isoze ikina na Kenya.