Mu kiganiro Umunyamakuru Jean Lambert Gatare yagiranye n’Umushakashatsi Tom Ndahiro bagaragaje Umugayo abakoze Jenoside bagenderaho ariko kandi bagaragaza ko Abana babo bahawe inshingano zo kuyobora imitwe nka FDU Inkingi ari Ukubaha Umurage mubi nabo wabananiye
Banenze abanyamakuru babaye imizindaro y’abajenosideri basanga ntaho batandukaniye n’abanazi gusa bo bakaba bafite Umwihariko w’Uko ari abanazi bo mu karere k’ibiyaga bigari
Bongeye kugaruka kuri Ingabire Victoire Umuhoza wigize Umutagatifu kandi yarayoboye Umutwe wa RDR ari nawo wabyaye imyinshi y’iterabwoba, basanga atarasaba imbabazi abanyarwanda ntacyo akwiye kuvuga imbere yabo
Banenze Abanyarwanda bigira ba Ntibindeba ugasanga baradukanye imvugo zivuga ngo “Tubihorere twikomereze imihigo” basanga uru rugamba rureba buri wese dukwiye guhaguruka tukamagana ikibi aho kiva cyikagera
Reba ibiganiro byose uko bikurikirana: