• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Nyuma y’imyaka 15, Amavubi U17 yabonye itike y’igikombe cya Afurika 2027, Uganda yegukanye igikombe cya CECAFA   |   19 Oct 2026

  • Sgt Robert Kabera apfuye urw’Intabwirwa y’Akamasa irigata Ubugi bw’Intorezo   |   19 Oct 2026

  • Umurage Isamaza Nyiranyamibwa Suzana asize mu Mitima y’Abanyarwanda ntuzibagirana   |   19 Oct 2026

  • Gen MK MUBARAKH ari kumwe na Maj Gen Alex KAGAME basuye APR F.C yitegura gukina na Zamalek SC   |   15 Oct 2026

  • U Rwanda rwahawe kwakira irushanwa rya Grand Prix mu gihe cy’imyaka 10 uhereye muri 2030   |   13 Oct 2026

  • BK Pro League: Hakinwa umunsi wa kane wa shampiyona y’u Rwanda, Gorilla FC yatsinze Rayon Sports Gicumbi FC ikomeza kuyobora urutonde rw’agateganyo   |   12 Oct 2026

You are at :Home»Amakuru»Habura umunsi umwe, ikipe ya Gasabo United yikuye mu irushanwa ryo guhatanira gukina ikiciro cya mbere umwaka w’imikino wa 2021-2022

Habura umunsi umwe, ikipe ya Gasabo United yikuye mu irushanwa ryo guhatanira gukina ikiciro cya mbere umwaka w’imikino wa 2021-2022

Ubwanditsi 17 Sep 2021 Amakuru, IMIKINO, Mu Rwanda

Imikino y’ikiciro cya kabiri bahatanira gukina ikiciro cya mbere umwaka w’imikino wa 2021-2022, biteganyijwe ko kuri uyu wa gatandatu aribwo iyo mikino iri butangire gusa imwe mu makipe yagombaga nayo guhatanira kuzamuka ya Gasabo United yamaze gusezera.

Iby’isezera by’iyi kipe byemejwe n’ubunyamabanga bw’ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda FERWAFA, mu butumwa bwashyizwe kuri twitter ya FERWAFA buragira buti ” ikipe ya Gasabo United yamenyesheje Ubunyamabanga Bukuru bwa FERWAFA ko itazitabira amarushanwa y’Ikiciro cya kabiri 2021 igomba gutangira ku wa gatandatu tariki 18-09-2021.”

Iyi kipe ya Gasabo United yasezeye biravugwa ko umuyobozi wayo ngo ntabushobozi bwo gukora ingendo ku makipe azasura by’umwihariko ku ikipe y’Amagaju iherereye mu ntara y’Amajyepfo mu karere ka Nyamagabe, iyi kipe ya Gasabo yasezeye ikaba yari iherereye mu itsinda A hamwe na Intare FC, Interforce FC, Heroes FC n’ Amagaju FC.

Iyi mikino igomba gutangira kuri uyu wa gatandatu tariki ya 18 Nzeri 2021, irimo gukinwa mu rwego rwo gushaka amakipe abiri azasimbura ikipe ya As Muhanga ndetse na Sunrise FC zo zamanutse mu mwaka ushize w’imikino, ikipe zizazamuka zizatangira gukina iyi mikino guhera tariki ya 16 Ukwakira 2021.

Muri tombola yabaye ku wa Gatanu, tariki ya 10 Nzeri 2021 yasize amakipe ari mu matsinda akurikira:

Itsinda A: Heroes FC, Amagaju FC, Intare FC na Interforce FC.
Itsinda B: Gicumbi FC, La Jeunesse FC, Nyanza FC, Pepinière FC na Rugende FC
Itsinda C: Vision FC, Espérance FC, United Stars, University of Rwanda FC na Vision Jeunesse Nouvelle FC
Itsinda D: Etoile de l’Est FC, Impeesa FC, Kirehe FC, Rwamagana City FC na The Winners FC

Uko imikino iri bukinwe kuri uyu wa gatandatu guhera saa munani:

Itsinda A: Heroes vs Amagaju, Gasabo United vs Intare FC (Wasubitswe) & Interforce FC ifite ikiruhuko
Itsinda B: Rugende FC vs Pepinière FC, yanza FC vs Gicumbi FC, La Jeunesse FC yaruhutse
Itsinda C: United Stars vs Espérance FC, Vision FC vs UR FC, VJN yaruhutse
Itsinda D: The Winners FC vs Etoile de l’Est, Kirehe FC vs Impeesa FC , Rwamagana City yaruhutse

2021-09-17
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Nyagatare: Abaturage bafashe abantu 2 bafite amafaranga y’amahimbano babashyikiriza Polisi

Nyagatare: Abaturage bafashe abantu 2 bafite amafaranga y’amahimbano babashyikiriza Polisi

Ubwanditsi 09 Apr 2017
Rene Mugenzi yahawe inkwenene ubwo yagarutse ku mbuga nkoranyambaga yari yaratinye nyuma yo gufungurwa ahamwe n’ubujura; tugaruke ku mateka yaranze ubutekamutwe bwe

Rene Mugenzi yahawe inkwenene ubwo yagarutse ku mbuga nkoranyambaga yari yaratinye nyuma yo gufungurwa ahamwe n’ubujura; tugaruke ku mateka yaranze ubutekamutwe bwe

Ubwanditsi 21 Feb 2022
Igisirikare cy’u Rwanda n’icya Tanzania mu nzira zo gukaza ubufatanye mu by’ubwirinzi

Igisirikare cy’u Rwanda n’icya Tanzania mu nzira zo gukaza ubufatanye mu by’ubwirinzi

Ubwanditsi 19 Apr 2018
BNP Paribas, banki y’igihangange  mu Bufaransa,  yaba irimo kurigisa ibimenyetso  biyihamya uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi.

BNP Paribas, banki y’igihangange  mu Bufaransa,  yaba irimo kurigisa ibimenyetso  biyihamya uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi.

Ubwanditsi 15 Jan 2021

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Uganda yarekuye amakamyo y’amabuye y’agaciro yari yafashwe aturutse mu Rwanda
ITOHOZA

Uganda yarekuye amakamyo y’amabuye y’agaciro yari yafashwe aturutse mu Rwanda

Ubwanditsi 23 Nov 2018
Ibyaranze itariki ya 28 Mata 1994, ubwo jenoside yakorerwaga Abatutsi yari ikomeje
Mu Rwanda

Ibyaranze itariki ya 28 Mata 1994, ubwo jenoside yakorerwaga Abatutsi yari ikomeje

Ubwanditsi 28 Apr 2018

Abakinnyi 19 muri 28 bahamagawe n’umutoza Stephen Constantine witegura gukina na Liberia na Cap-Vert, bakina hanze y’u Rwanda

RUSHYASHYA 09 Sep 2026

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

28 Sep 2026
Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

23 Sep 2026
Mu rwego rwo Guhirika Ubutegetsi, Ingabire Umuhoza Victoire ngo yari afite inshingano yo gushaka abantu bagera ku 5000 bagombaga kujya mu mihanda kwigaragambya, bagatera ingabo mu bitugu abagombaga guhirika ubutegetsi.

22 Sep 2026
Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

14 Sep 2026
Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

31 Aug 2026
Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

05 Aug 2026
Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

01 Aug 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru