Shampiyona y’umupira w’amaguru mu Rwanda mu kiciro cya mbere mu bagabo umwaka w’imikino 2021/2022 byari biteganyijwe ko izatangira gukinwa tariki ya 16 Ukwakira 2021, kuri ubu byamaze kwemezwa n’ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda FERWAFA ko yegejwe ho inyuma ibyumweru bibiri.
Nk’uko bigaragara mu ibaruwa FERWAFA yandikiye abanyamuryango bayo igaragaza ko iyi shampiyona y’abagabo yo mu kiciro cya mbere ndetse n’icya kabiri izatangirira rimwe tariki ya 30 Ukwakira 2021.
Iyo baruwa iragira iti “Dushingiye ku mwanzuro wa Komite Nyobozi ya FERWAFA yateranye tariki ya 22 Nzeri 2021; Tunejejwe no kubandikira tugirango tubamenyeshe ko shampiyona y’umwaka wimikino wa 2021/2022 mu kiciro cya mbere n’icya kabiri mu bagabo izatangira ku itariki ya 20 Ukwakira 2021.”
Amakuru RUSHYASHYA NEWS yamenye ni uko impamvu yo kwegezwa inyuma ho ibyumweru bibiri ku mikino y’ikiciro cya mbere, byakozwe mu rwego rwo kugirango amakipe azaba azamutse mu kiciro cya mbere avuye mu cyakabiri azabone umwanya wo kwitegura iyi shampiyona kubera ko igihe yari iteganyijwe gutangiriraho hari bube hashize umunsi umwe amakipe abiri azamutse mu kiciro cya mbere.
Kugeza ubu amakipe azasimbura AS Muhanga ndetse na Sunrise FC yo mu kiciro cya kabiri arimo kwitegura aho asigaje umukino umwe wo mu matsinda ngo yerekeze muri kimwe cya kane cy’inzira yo kujya mu kiciro cya mbere mu mwaka w’imikino wa 2021-2022.