Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Kabiri tariki ya 28 Nzeri 2021, ikipe ya AS Kigali yari yakiriye ikipe ya Musanze FC I Nyamirambo ubwo bakinaga umukino wa Gicuti mu rwego rwo kwitegura amarushanwa atandukanye aya makipe azakina, ikipe ya AS Kigali ikaba yatsinze ibitego 4-1.
Ni umukino watangiye ukinirwa hagati mu kibuga ariko hatarimo gusatirana cyane ku mpande zombi kuko abakinnyi bose wabonaga ko barimo gukina basa nabarimo kwigana ndetse banakoresha amayeri atandukanye, ibi ariko ntabwo byagize icyo bitanga kuko igice cya mbere cy’umukino cyarangiye amakipe yombi anganya ubusa ku busa.
Amakipe yombi avuye ku ruhuka nibwo habayeho impinduka ku buryo ku ikipe yari yabanjemo ya AS Kigali yose yahise isimburwa n’indi nshya yaje no kubona ibyo bitego bine, ni ibitego byatsinzwe na rutahizamu Hussein Shaban Shabalala watsinzemo bitatu wenyine ndetse ikindi kimwe gitsindwa na Abedy Biramahire.
Ku ruhande rwa Musanze FC, igitego kimwe rukumbi yabonye muri uyu mukino cyatsinzwe na Niyitegeka Idrissa winjiye mu kibuga asimbuye.
Musanze FC yakinnye uyu mukino idafite abanyamahanga bayo batatu bataha izamu , Eric Kanza , Ikecuku na Benson Ocen.
Kuri uyu wa gatatu kandi hateganyijwe indi mikino ya gicuti, aho ikipe ya Gorilla FC yakira ikipe ya Rayon Sports (10h00′) , ni umukino ubera ku kibuga cya Kicukiro.
Ikipe ya Marines FC yo irakira ikipe ya Rutsiro FC (15h00′), uyumukino wo urabera mu karere ka Rubavu kuri Sitade Umuganda.
Mu karere ka Muhanga mu ntara y’amajyepfo ho, ikipe ya AS Muhanga irakira ikipe ya Gasogi United FC (15h00′), uyu mukino urabera kuri sitade ya Muhanga.