Inama y’Abaminisitiri yateranye kuri uyu wa gatanu, tariki 12 Ugushyingo 2021, iyobowe na Perezida wa Repubulika, Paul Kagame, yashimangiye ubushake bwa Leta y’u Rwanda, bwo guha buri Munyarwanda amahirwe yo kwerekana icyo ashoboye mu guteza imbere Igihugu, kabone n’iyo yaba yaragaragaje ko hari ibyo atabona kimwe n’Ubuyobozi buriho.
Iyi politiki idaheza, niyo yatumye Philippe Mpayimana, wigeze guhangana na Perezida Kagame mu matora yo muw’2017 nk’umukandida wigenga, ahabwa umwanya ukomeye muri Minisiteri y’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’inshingano Mboneragihugu, aho yashinzwe ibikorwa by’ubukangurambaga. Ni umwanya ukomeye kuko ubumwe bw’Abanyarwanda bwahutajwe bikabije, bikaba bisaba imbaraga nyinshi rero mu kubuzahura.
Philippe Mpayimana anavuga ko yashinze ishyaka rya”opozisiyo” ryitwa “Ishyaka Riharanira Iterambere ry’Abanyarwanda-PPR”, n’ubwo kugeza ubu ritaremerwa gukora ku mugaragaro. Kuba yahawe umwanya w’ubuyobozi ngo agire uruhare mu iterambere ry’u Rwanda rero, abasesengura imiyoborere y’u Rwanda, babibonyemo politiki nziza idaheza, ikomeje kubera umusingi ubumwe bw’Abanyarwanda.
Ubwo Philippe yatsindwaga mu matora y’Umukuru w’Igihugu(ntiyashoboye kubona nibura1%) ndetse n’ay’abagize Inteko Ishinga Amategeko, ntiyagaragaje kwivumbura no gusebya Igihugu cye nk’uko ba Faustin Twagiramungu babigenje, baboneza iy’ubuhungiro, aho birirwa babeshya isi yose ko bibwe amajwi, kandi nabo ubwabo barijamamaje bazi neza ko bazatsindwa, kuko Abanyarwanda batababonamo ubushobozi bwo kubayobora.
Philippe Mpayimana n’ubwo yari atuye mu Bubiligi, ntiyateye u Rwanda umugongo, kuko yakomeje kurusura, ndetse akanatanga ibitekerezo bigamije kunga Abanyarwanda.
Mu nyandiko ze nyinshi yashyize ahagaragara ndetse no mu biganiro mbwirwaruhame binyuranye, Philippe Mpayimana yakomeje kunenga abagambiriye gushora Abanyarwanda mu ntambara, akavuga ko politiki imena amaraso ari iya giswa, kuko ikorwa n’abarumbiwe n’ibitekerezo. Yavuze kenshi ko abiyita “abatavuga rumwe n’ubutegetsi”, bagaragaza inda nini no kutagira umurongo uhamye, yamagana yivuye inyuma abashora urubyiruko rw’u Rwanda mu buyobe.
Yakanguriye Abanyarwanda, baba abari imbere mu Gihugu, baba n’abari hanze yacyo, kurwanya ikibatandukanya, ahubwo buri wese agashyira imbere ishema n’ iterambere ry’u Rwanda. Ibi bitekerezo bya Mpayimana byatumye ibigarasha, abajenosideri n’abambari babo bamwanga urunuka, kuko mu myumvire yabo ya kigome, bumva nta cyiza gikwiye kuvugwa ku Rwanda.
Nta gihe kinini Minisiteri y’Ubumwe bw’Abanyarwanda imaze ishyizweho. Birumvikana rero ko ikeneye umusanzu wa buri wese kugirango igere ku nshingano zitoroshye yahawe. Kuba rero umuntu nka Philippe Mpayimana wakomeje kugaragaza impungenge ku bibangamiye imibanire myiza hagati y’Abanyarwanda, yashinzwe ibikorwa by’ubukangurambaga, biratanga icyizere ko umusaruro uzaba mwiza, kuko noneho abonye aho azatangira ibitekerezo yajyaga avuga atari mu buyobozi.
Philippe Mpayimana ashyizwe muri Minisiteri y’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’inshingano Mboneragihugu mu gihe gupfobya no guhakana Jenoside yakorewe Abatutsi byongeye kuzamuka.
Azadufashe rero kureba uko abagizi ba nabi batakomeza kwihisha inyuma y’ubwisanzure mu gutanga ibitekerezo bakayobya rubanda, ahubwo uzagegerageza gusubiza inyuma intambwe yatewe mu bumwe n’ubwiyunge, amategeko azamukanire urumukwiye.