Rwanda Bridge Builders, RBB, ni ikiryabarezi cyari cyashinzwe ngo gihuze amashyaka n’imiryango y’ibigarasha n’abajenosideri bahagurukiye kubangamira inyungu z’u Rwanda. Uko iminsi ishira ariko, ni nako guhuzagurika n’ amacakubiri bigenda bitamaza bene icyo “kiraro” cy’ibikenyeri, none gisenyutse batarambuka!
Abashinze RBB rero bakomeje kuyisohokamo nk’abahunga inzu ihiye. Ubu noneho ikivugwa cyane ni ibaruwa yagiye ahagaragara kuri iki cyumweru tariki 28 Ugushyingo 2021, ikaba yashyizweho umukono na Jerome Nayigiziki, umuhuzabikorwa mukuru w’ibyihebe byo mu mutwe w’iterabwoba, RNC.
Muri iyo baruwa twashoboye kubonera kopi, Nayigiziki na bagenzi be barashinja RBB kutagira umurongo uhamye wa politiki, igitugu cy’abayitegeka ngo batemera ibitekerezo by’abandi, ubuswa n’imikorere igayitse muri rusange. Ibi rero ngo nibyo bitumye RNC isezera muri RBB, ngo kuko ibyo bari bemeranyijweho ubwo bayishingaga, bihabanye n’ibikorwa ubu.
Iyi nkuru y’incamugongo ku biyita”Opozisiyo nyarwanda”, ije guhuhura n’ubundi icyasambaga. Mu minsi ishize uwitwa Gilbert Mwenedata yasezeye muri RBB ayishinja ingengabitekerezo ya Hutu-power, bidateye kabiri icyihebekazi Charlotte Mukankusi, nyamara cyari mu buyobozi bwa RBB, kiti sinakomezanya n’ababaswe n’ubuterahamwe n’ubuparimehutu. Uwaherukaga kuvanamo ake karenge ni FDU-Inkingi, nayo ushinja RBB “guta umurongo”, nk’aho yo iwufite.
Ikiraro cy’ibikenyeri rero kirarundutse, niba kigeze aho RNC, FDU-Inkingi, Mwenedata Gilbert na Charlotte Mukankusi, bagishinja ubuswa n’amacakubiri, kandi bisanzwe bizwi ko ahubwo aribo begukanye igikombe mu guhuzagurika , inda nini, no kuryanisha Abanyarwanda. Ni ibimene byasetse injyo!
Abasesenguzi bakomeje kuvuga ko abiyita abanyapolitiki”batavuga rumwe na Leta”, ntacyo bagezaho Abanyarwanda kuko bari hasi cyane mu myumvire, ari nabyo bituma nabo ubwabo badashoboye kwiyobora.
Bameze nka za nzige umuhinzi ashyira mu icupa, zigatangira kuryana, zititaye ku mugambi umwe zari zifite wo kumwonera.
Hari amakuru yizewe avuga ko n’abanyamahanga bashyigikiye izi ngirwa mashyaka batangiye gucika intege, kuko imyaka imaze kuba myinshi imigambi yayo mibisha ntacyo igeraho. Urugero ni urwa Perezida wa Uganda, Yoweri K. Museveni, uhora atonganya Kayumba Nyamwasa wa RNC, amuziza kuba ntacyo Uganda itabakoreye, ariko imigambi yabo igapfuba igitekerezwa.
Ese ubundi”opozisiyo” itagira umushinga wa politiki ufatika yagera kuki, ko Umunyurwanda wa none azi ahari inyungu ze, atakiri wa wundi ukurikira buhumyi?