• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Ibikorwa bya RDF muri Mozambique nibikomeza gukerenswa U Rwanda ruzafata icyemezo gikomeye cyo Kuzicyura   |   15 Mar 2026

  • Ku bufatanye bwa FERWAFA na CAF, Abatoza 25 b’abanyarwanda barimo abagore 5 batangiye amasomo ya ‘License A CAF’   |   12 Mar 2026

  • Corneille Nangaa: RDC Irashaka kwagurira Intambara mu karere kose   |   11 Mar 2026

  • Gen Bunyoni yafunguwe kubera Uburwayi bwo mu mutwe na Diyabete ikabije   |   11 Mar 2026

  • U 𝗥𝘄𝗮𝗻𝗱𝗮 𝗿𝘂𝗴𝗶𝘆𝗲 𝗸𝘄𝗮𝗸𝗶𝗿𝗮 𝗮𝗺𝗮𝗿𝘂𝘀𝗵𝗮𝗻𝘄𝗮 𝗮𝗻𝗲 𝘆𝗮 𝗖𝗘𝗖𝗔𝗙𝗔 𝗮𝗿𝗶𝗺𝗼 𝗻𝗮 𝗞𝗮𝗴𝗮𝗺𝗲 𝗖𝘂𝗽   |   10 Mar 2026

  • Jean-Luc Habyarimana mu migambi yo guhuza imitwe irwanya u Rwanda akoreshejwe na Tshisekedi   |   09 Mar 2026

 
You are at :Home»IMIKINO»Rwemarika Félicité yajuririye icyemezo cya Komisiyo y’Amatora ya Ferwafa

Rwemarika Félicité yajuririye icyemezo cya Komisiyo y’Amatora ya Ferwafa

Ubwanditsi 06 Jan 2018 IMIKINO

Umukandida wiyamamamarizaga umwanya wo kuyobora ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda Madame Rwemarika Félicité yarangije kujurira icyemezo cya komisiyo y’amatora ya Ferwafa, cyo gutangaza ko atsinzwe n’impfabusa ubwo hashakishwaga umuyobozi w’iri shyirahamwe.

Aya matora yabaye tariki ya 30 Ukuboza, yabimburiwe no kuvanamo kandidatire kwa Nzamwita Vincent De Gaulle wagombaga guhatana na Rwemarika, watangaje ko adashaka kwiyamamaza kubera impamvu ze bwite.

Aya matora akaba byararangiye akozwe hiyamamaza umukandida umwe, waje gutorwa n’abagera kuri 13 mu gihe andi majwi 39 yaje kuba impfabusa.

Aha, Komisiyo y’amatora yaje gutangaza ko Madame Rwemalika Félicité atsinzwe amatora yo kuba umuyobozi wa Ferwafa, kubera ko ko atagejeje ku majwi 27 yasabwaga ngo atsinze amatora ku bwiganze busesuye.

Uruhande rwa Félicité bavuga ko nta tegeko komisiyo y'amatora ya Ferwafa yagendeyeho ivuga ko agomba kugira amajwi 27 ngo atsindeUruhande rwa Félicité bavuga ko nta tegeko komisiyo y’amatora ya Ferwafa yagendeyeho ivuga ko agomba kugira amajwi 27 ngo atsinde

Félicité Rwemarika akaba yatangaje ko yajuririye iki cyemezo ndetse yarangije gutanga ubujurire bwe.

Iyi ngingo yo gutsindira ku majwi 27 uruhande rwa Félicité ntabwo rwayemeye, cyane ko nta hantu yanditse haba mu mabwiriza y’amatora ndetse no mu mu mategeko agenga amatora, aho ahubwo ingingo ya 11 y’amabwiriza agenga amatora avuga ko ibitavuzwemo bikurikizwa ibiri mu mategeko shingiro ya Ferwafa.

Aha, ingingo ya 21 ya Status ya Ferwafa ni yo uruhande rwa Rwemarika Félicité rwashingiye rujurira icyemezo cya Komisiyo y’amatora aho uduce twayo twa kabiri n’utwa gatatu tugira tuti:

Amatora akorwa ku bwiganze busesuye bw’amajwi (50%+1) yatanzwe n’abahagarariye abandi mu buryo bwemewe n’amategeko, batora ku nshuro ya mbere y’itora, nyuma guhera ku nshuro ya kabiri y’itora, amatora akorwa hakurikijwe abagize amajwi menshi. Igihe habayeho kunganya amajwi ku nshuro ya kabiri y’itora, amatora asubirwamo kugirango haboneke umwe mu biyamamaza utsinda; iyo bongeye bakanganya amajwi icyo gihe abiyamamaza bakiranurwa na tombora.

Impapuro z’amatora zapfuye ubusa, izitanditseho cyangwa ikindi kimenyetso icyo ari cyo cyose cyerekana ko habayeho kwifata, ntibibarwa mu majwi yatoye mu buryo bwemewe n’amategeko.

Rwemarika yajuririye icyemezo cyo kumwangira kuyobora FerwafaRwemarika yajuririye icyemezo cyo kumwangira kuyobora Ferwafa

Aha aba bashingiye kuri iyi ngingo, bavuga ko amajwi 39 y’imfabusa atafatwa nk’amajwi yatoye ku buryo bwemewe n’amategeko, bityo ko Rwemarike Félicité yarengeje 51 akagira 100% by’amajwi y’abatoye ku buryo bwemewe n’amategeko nk’uko iyi ngingo ibisaba.

Biteganyijwe ko Komisiyo y’Ubujurire izaterana mu gihe kitarenze iminsi itanu ikiga kuri ubu bujurire.

2018-01-06
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Croatia yageze muri ¼ isezereye Denmark kuri penaliti isangayo u Burusiya

Croatia yageze muri ¼ isezereye Denmark kuri penaliti isangayo u Burusiya

Ubwanditsi 02 Jul 2018
APR FC yageze mu Misiri aho igiye gukina na Pyramid FC umukino w’ijonjora rya Kabiri rya CAF

APR FC yageze mu Misiri aho igiye gukina na Pyramid FC umukino w’ijonjora rya Kabiri rya CAF

Ubwanditsi 18 Sep 2024
Amavu n’amavuko  by’ikipe y’igihugu “Amavubi”

Amavu n’amavuko by’ikipe y’igihugu “Amavubi”

Ubwanditsi 13 Jan 2016
Umunyarwanda uzahiga abandi muri ‘Tour du Rwanda’ yashyiriweho igihembo kidasanzwe

Umunyarwanda uzahiga abandi muri ‘Tour du Rwanda’ yashyiriweho igihembo kidasanzwe

Ubwanditsi 10 Nov 2017

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Tour du Rwanda:Ndayisenga Valens  niwe wegukanye agace ka Kigali –Karongi
IMIKINO

Tour du Rwanda:Ndayisenga Valens niwe wegukanye agace ka Kigali –Karongi

Ubwanditsi 15 Nov 2016
Perezida Kagame yagiranye ibiganiro  na Ramaphosa wa Afurika y’Epfo
INKURU NYAMUKURU

Perezida Kagame yagiranye ibiganiro na Ramaphosa wa Afurika y’Epfo

Ubwanditsi 30 Nov 2018
Nyuma yo gusinyana amasezerano n’inzu ifasha abahanzi ya Cloud9 Entertainment, Bruce Melodie yerekeje muri Tanzaniya mu rwego rwo kwagura ibikorwa bye
Amakuru

Nyuma yo gusinyana amasezerano n’inzu ifasha abahanzi ya Cloud9 Entertainment, Bruce Melodie yerekeje muri Tanzaniya mu rwego rwo kwagura ibikorwa bye

Ubwanditsi 30 Mar 2021

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Ibihano bifatiwe uruhande rumwe ntibizagarura amahoro mu karere

Ibihano bifatiwe uruhande rumwe ntibizagarura amahoro mu karere

03 Mar 2026
Isi ikomeje gukangarana kubera Intambara ya Iran ihanganyemo na Israel ndetse na Amerika, Ingaruka ni agahishyi

Isi ikomeje gukangarana kubera Intambara ya Iran ihanganyemo na Israel ndetse na Amerika, Ingaruka ni agahishyi

02 Mar 2026
Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru