• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon   |   13 Jun 2026

  • AMAFOTO – Ikipe y’igihugu ya Mexique yakiriye igikombe cy’Isi 2026 na Koreya y’Epfo zatangiye zitsinda imikino yayo   |   12 Jun 2026

  • Nyuma y’imyaka 12 y’ubufatanye, Amasezerano ya Rayon Sports na SKOL yageze ku musozo   |   09 Jun 2026

  • Bombori bombori muri RNC: Serge Ndayizeye nawe yeretswe umuryango   |   08 Jun 2026

  • Ku bw’impamvu z’umutekano, umwiherero w’ikipe y’igihugu, Amavubi wari kubera muri Morocco wimuriwe mu Misiri   |   03 Jun 2026

  • APR FC yatangaje ko itazakomezanya n’abakinnyi batatu barimo Aliou Souané, Mamadou Sy na Mahamadou Lamine Bah   |   03 Jun 2026

 
You are at :Home»Amakuru»Amafoto – Lionel Messi yegukanye igihembo cya Ballon d’Or 2021 aba uwa mbere ufite ugize nyinshi, aho kugeza ubu yujuje iya 7

Amafoto – Lionel Messi yegukanye igihembo cya Ballon d’Or 2021 aba uwa mbere ufite ugize nyinshi, aho kugeza ubu yujuje iya 7

Ubwanditsi 30 Nov 2021 Amakuru, IMIKINO, Mu Mahanga

Mu ijoro ryo kuri uyu wa mbere mu mujyi wa Paris wo mu Bufaransa niho hatangiwe ibihembo by’abitwaye neza mu mwaka wa 2021 mu bakinnyi bakina umupira w’amaguru, iki gihembo cya Ballon d’Or gitangwa n’ikinyamakuru France Football cyegukanywe na Lionel Messi ukinira Paris St Germain.

Ni igihembo Messi yegukanye abantu bamwe na bamwe hirya no hino batabyemeranya n’iki kinyamakuru aho bavugaga ko hari abandi bakinnyi bari bayikwiye barimo Jorgihno na Ngolo Kante bombi bakinira ikipe ya Chelsea, mu bandi bavugwaga ni Roberto Lewandowski we wegukanye igihembo cya rutahizamu mwiza.

Gutwara Ballon d’Or 2021 kuri Messi byamugize umukinnyi ugwije ibi bihembo byinshi kuko amaze kugeza zirindwi akaba yajeho imbere ya Cristiano Ronaldo we kuri ubu uisigaye kuri Ballon d’Or eshanu.

Usibye kuba Messi yatwaye igihembo nyamukuru, mu bindi byatanzwe ni uko umutoza w’umwaka yabaye Thomas Tuchel utoza Chelsea, iyi kipe kandi ikaba yegukanye umwanya w’ikipe y’umwaka ndetse umunyezamu wayo Edouard Mendy akaba yatowe nk’umunyezamu wahize abandi.

Umukinnyi Pedro González López uzwi nka Pedri ukinira ikipe ya Barcelona yatowe nk’umukinnyi w’umwaka ukiri muto bityo yegukana igikombe cyitiriwe Kopa Trophy.

Usibye Messi wabaye uwa mbere, Lewandowski yabaye uwa kabiri, Jorgihno aba uwa gatatu, ni mugihe Kharim Benzema yegukanye umwanya wa kane akurikirwa na Ngolo Kante wabaye uwa Gatanu.

Rutahizamu w’ikipe ya Manchester United ndetse n’ikipe y’igihugu ya Portugal Cristiano Ronaldo we yegukanye umwanya wa gatandatu mu bahataniraga igikombe cya Ballon d’Or.

Mu kiciro cy’abagore ho Alexia Putellas Segura ukinira ikipe ya FC Barcelona niwe wegukanye umwanya wa mbere wa Ballon d’Or 2021, ni mugihe kandi ikipe ya Chelsea y’abagore yabaye ikipe y’umwaka.

2021-11-30
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Mu minsi 4 ibura ngo amakipe yombi ahure, APR FC yatsinze Etincelles FC yisubiza umwanya wa mbere w’agateganyo, Rayon Sports ikura amanota atatu i Bugesera

Mu minsi 4 ibura ngo amakipe yombi ahure, APR FC yatsinze Etincelles FC yisubiza umwanya wa mbere w’agateganyo, Rayon Sports ikura amanota atatu i Bugesera

Ubwanditsi 22 Feb 2022
Patrick Muyaya ati “Ibibera Uvira turimo kubikurikiranira hafi”

Patrick Muyaya ati “Ibibera Uvira turimo kubikurikiranira hafi”

RUSHYASHYA 10 Dec 2025
Kayiranga Baptiste agizwe umutoza wa Pepiniere FC

Kayiranga Baptiste agizwe umutoza wa Pepiniere FC

Ubwanditsi 11 Aug 2016
Umwe mu bapfakajwe na FLN ya Paul Rusesabagina arashima ingabo z’Igihugu zagaruye umutekano muri Nyaruguru

Umwe mu bapfakajwe na FLN ya Paul Rusesabagina arashima ingabo z’Igihugu zagaruye umutekano muri Nyaruguru

Ubwanditsi 21 Dec 2020

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Perezida Kagame yagiriye ikizere abagore bazamufasha gutanga umusaruro muri AU
Mu Mahanga

Perezida Kagame yagiriye ikizere abagore bazamufasha gutanga umusaruro muri AU

Ubwanditsi 22 Oct 2016
Kayumba Rugema yatawe muri yombi
INKURU NYAMUKURU

Kayumba Rugema yatawe muri yombi

Ubwanditsi 07 Jun 2018
Kagame yihanganishije Abanyacuba nyuma yo kubura umukambwe Fidel Castro
Amakuru

Kagame yihanganishije Abanyacuba nyuma yo kubura umukambwe Fidel Castro

Ubwanditsi 28 Nov 2016

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

13 Jun 2026
Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

03 Jun 2026

Perezida Kagame yashimye PSG yegukanye UEFA Champions League ya 2025/26

31 May 2026
Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

07 Apr 2026
Minisitiri Amb. Nduhungirehe yavuze ku bikarito FARDC-FDLR irimo gukinga mu maso y’amahanga

Minisitiri Amb. Nduhungirehe yavuze ku bikarito FARDC-FDLR irimo gukinga mu maso y’amahanga

01 Apr 2026
Iyo tugira aho Ubwenge bugurwa twakwipeshereza Nadine Kasinge wita Inamanyunguranabitekerezo;Ikinamico

Iyo tugira aho Ubwenge bugurwa twakwipeshereza Nadine Kasinge wita Inamanyunguranabitekerezo;Ikinamico

24 Mar 2026
Ibihano bifatiwe uruhande rumwe ntibizagarura amahoro mu karere

Ibihano bifatiwe uruhande rumwe ntibizagarura amahoro mu karere

03 Mar 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru