• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Prudence Nsengumukiza akomeje kuba umuyoboro w’interahamwe mu gushaka amaronko   |   20 Apr 2026

  • Perezida Kagame yashimiye amakipe afitanye ubufatanye na Visit Rwanda kubwo kugera muri 1/2 cya Champions League   |   16 Apr 2026

  • Diamond aritegura gutaramira i Kigali mu mpeshyi, mu gitaramo yise ‘Retro Tour’   |   15 Apr 2026

  • Amaherezo y’urubanza rwa Agathe Kanziga azaba ayahe? Azapfa adashyikirijwe ubutabera nk’umugabo we?   |   15 Apr 2026

  • Umutindi ku mutima aba arogoye ijambo rya Perezida Kagame mu Kwibuka, ati “Muribuka ibiki harya?”   |   11 Apr 2026

  • Valens Pappy na DC Clement babere Urugero abandi biyita abanyamakuru babaho ubuzima bw’ikinyoma   |   09 Apr 2026

 
You are at :Home»Amakuru»“Kuri Kiliziya Gatolika, kubyara ni icyaha kurusha kwica. – Tom Ndahiro

“Kuri Kiliziya Gatolika, kubyara ni icyaha kurusha kwica. – Tom Ndahiro

Ubwanditsi 06 Dec 2021 Amakuru, INKURU NYAMUKURU, Mu Mahanga

Nyuma y’aho mu mpera z’icyumweru gishize, Kiliziya Gatolika ifatiye icyemezo cyo guhana Padiri Wenceslas Munyeshyaka imuziza kuba yarabyaye umwana w’umuhungu, kandi ari”umusaserdoti” wasezeranye “ubudahemuka”, Umushakashatsi ku mateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi, Tom Ndahiro, abinyujije ku rubuga rwe rwa Twitter, yibajije niba iryo dini rifata kubyara nk’icyaha kurusha kwica.

Ibi uyu mushakashatsi udaha agahenge abajenosideri n’ababashyigikiye, arabihera ku bimenyetso simusimuga bihamya uyu Wenceslas Munyeshyaka uruhare rutaziguye muri Jenoside yakorewe Abatutsi, by’umwihariko kuri Paruwasi ya Sainte Famille yari abereye Padiri Mukuru mbere no mu guihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi.

Uretse abo yahaye Interahamwe zikabica, abatangabuhamya banyuranye banamushije gusambanya abagore ku ngufu, yarangiza akabashumuriza abicanyi be. Nyamara Kiliziya Gatolika ntiyigeze iha agaciro ibyaha ndengakamere bya Padiri Munyeshyaka, akomeza “kwamamaza ivanjiri ntagatifu” mu Bufaransa, nk’aho nta cyabaye.

Wenceslas Munyeshyaka siwe mupadiri wenyine wagize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi, kandi Kiliziya igaterera agati mu ryinyo. Twavuga abandi bajenosideri nka Padiri Emmanuel Rukundo, Padiri Seromba Athanase, aba bombi bakaba barakatiwe n’Urukiko Mpuzamahanga Mpanabyaha rwashyiriweho uRwanda, naho Padiri Hormisidas Nsengimana ararekura, nubwo hari ibimenyetso byamuhamyaga ubwicanyi.

Hari kandi Padiri Edouard Nturiye na mugenzi we Joseph Ndagijimana , bombi bakatiwe n’Inkiko Gacaca, n’abandi. Aba bose Kiliziya iracyabafata nk’abakozi b’Imana, dore ko no mu magereza bagitanga amasakaramentu, bagendeye ku ihame ry’abahabwa ubupadiri, ivuga ngo”ndi umusaserdoti iteka”.

Umushakashatsi Tom Ndahiro

Ntabwo ari Tom Ndahiro gusa wibajije niba i Roma kwa Nyirubutungane kubyara ari icyaha kurusha kwica. Abantu banyuranye bagaye cyane uburyo Kiliziya Gatolika idaha agaciro Jenoside yakorewe Abatutsi, aho usanga ikingira ikibaba abayoboke bayo, cyane cyane abapadiri n’ababikira. Abagize icyo bavuga kuri iyi ngingo, baributsa ko n’ubundi Kiliziya Gatolika yahembereye amacakubiri mu Banyarwanda, buaje kuvamo ingengabitekerezo ya jenoside.

Hatanzwe urugero rwa Musenyeri Andreya Perraudin wari umuparimehutu kabombo, atari n’Umunyarwanda. Kiliziya Gatolika ishishikariza abandi gusaba penetensiya, ariko yo ibyo gusaba imbabazi Abanyarwanda kubera amabi yabakoreye, Ntibikozwa.

2021-12-06
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Akagambane karagwira: Bihemu Patrick Benerugaba yatumiye abantu mu isabukuru, bisanga muri mitingi y’ibigarasha

Akagambane karagwira: Bihemu Patrick Benerugaba yatumiye abantu mu isabukuru, bisanga muri mitingi y’ibigarasha

Ubwanditsi 29 Dec 2021
Itangazo ry’ibyemezo by’inama y’abaminisitiri yo kuwa Mbere tariki ya 18/01/2016

Itangazo ry’ibyemezo by’inama y’abaminisitiri yo kuwa Mbere tariki ya 18/01/2016

Ubwanditsi 21 Jan 2016
Ubuhamya bwa Nelly Mukazayire ukora mu biro bya Perezida Kagame  mu gihe nyina afungiwe Jenoside

Ubuhamya bwa Nelly Mukazayire ukora mu biro bya Perezida Kagame mu gihe nyina afungiwe Jenoside

Ubwanditsi 17 Apr 2016
Kampala imeze nk’Inkende uko yurira igiti ariko yerekana ubusa bwayo

Kampala imeze nk’Inkende uko yurira igiti ariko yerekana ubusa bwayo

Ubwanditsi 19 May 2019

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Ubuzima bwa Kobe Bryant mu mafoto
IMIKINO

Ubuzima bwa Kobe Bryant mu mafoto

Ubwanditsi 30 Jan 2020
Amahirwe yihariye ku bifuza gutunga inzu muri Vision City
UBUKUNGU

Amahirwe yihariye ku bifuza gutunga inzu muri Vision City

Ubwanditsi 12 Dec 2018
Ibihe by’Ingenzi byaranze Inkotanyi/RPA ku rugamba intambwe ku yindi
Amakuru

Ibihe by’Ingenzi byaranze Inkotanyi/RPA ku rugamba intambwe ku yindi

Ubwanditsi 02 Oct 2020

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

07 Apr 2026
Minisitiri Amb. Nduhungirehe yavuze ku bikarito FARDC-FDLR irimo gukinga mu maso y’amahanga

Minisitiri Amb. Nduhungirehe yavuze ku bikarito FARDC-FDLR irimo gukinga mu maso y’amahanga

01 Apr 2026
Iyo tugira aho Ubwenge bugurwa twakwipeshereza Nadine Kasinge wita Inamanyunguranabitekerezo;Ikinamico

Iyo tugira aho Ubwenge bugurwa twakwipeshereza Nadine Kasinge wita Inamanyunguranabitekerezo;Ikinamico

24 Mar 2026
Ibihano bifatiwe uruhande rumwe ntibizagarura amahoro mu karere

Ibihano bifatiwe uruhande rumwe ntibizagarura amahoro mu karere

03 Mar 2026
Isi ikomeje gukangarana kubera Intambara ya Iran ihanganyemo na Israel ndetse na Amerika, Ingaruka ni agahishyi

Isi ikomeje gukangarana kubera Intambara ya Iran ihanganyemo na Israel ndetse na Amerika, Ingaruka ni agahishyi

02 Mar 2026
Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru