Nyuma y’aho mu mpera z’icyumweru gishize, Kiliziya Gatolika ifatiye icyemezo cyo guhana Padiri Wenceslas Munyeshyaka imuziza kuba yarabyaye umwana w’umuhungu, kandi ari”umusaserdoti” wasezeranye “ubudahemuka”, Umushakashatsi ku mateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi, Tom Ndahiro, abinyujije ku rubuga rwe rwa Twitter, yibajije niba iryo dini rifata kubyara nk’icyaha kurusha kwica.
Ibi uyu mushakashatsi udaha agahenge abajenosideri n’ababashyigikiye, arabihera ku bimenyetso simusimuga bihamya uyu Wenceslas Munyeshyaka uruhare rutaziguye muri Jenoside yakorewe Abatutsi, by’umwihariko kuri Paruwasi ya Sainte Famille yari abereye Padiri Mukuru mbere no mu guihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi.
Uretse abo yahaye Interahamwe zikabica, abatangabuhamya banyuranye banamushije gusambanya abagore ku ngufu, yarangiza akabashumuriza abicanyi be. Nyamara Kiliziya Gatolika ntiyigeze iha agaciro ibyaha ndengakamere bya Padiri Munyeshyaka, akomeza “kwamamaza ivanjiri ntagatifu” mu Bufaransa, nk’aho nta cyabaye.
Wenceslas Munyeshyaka siwe mupadiri wenyine wagize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi, kandi Kiliziya igaterera agati mu ryinyo. Twavuga abandi bajenosideri nka Padiri Emmanuel Rukundo, Padiri Seromba Athanase, aba bombi bakaba barakatiwe n’Urukiko Mpuzamahanga Mpanabyaha rwashyiriweho uRwanda, naho Padiri Hormisidas Nsengimana ararekura, nubwo hari ibimenyetso byamuhamyaga ubwicanyi.
Hari kandi Padiri Edouard Nturiye na mugenzi we Joseph Ndagijimana , bombi bakatiwe n’Inkiko Gacaca, n’abandi. Aba bose Kiliziya iracyabafata nk’abakozi b’Imana, dore ko no mu magereza bagitanga amasakaramentu, bagendeye ku ihame ry’abahabwa ubupadiri, ivuga ngo”ndi umusaserdoti iteka”.
Ntabwo ari Tom Ndahiro gusa wibajije niba i Roma kwa Nyirubutungane kubyara ari icyaha kurusha kwica. Abantu banyuranye bagaye cyane uburyo Kiliziya Gatolika idaha agaciro Jenoside yakorewe Abatutsi, aho usanga ikingira ikibaba abayoboke bayo, cyane cyane abapadiri n’ababikira. Abagize icyo bavuga kuri iyi ngingo, baributsa ko n’ubundi Kiliziya Gatolika yahembereye amacakubiri mu Banyarwanda, buaje kuvamo ingengabitekerezo ya jenoside.
Hatanzwe urugero rwa Musenyeri Andreya Perraudin wari umuparimehutu kabombo, atari n’Umunyarwanda. Kiliziya Gatolika ishishikariza abandi gusaba penetensiya, ariko yo ibyo gusaba imbabazi Abanyarwanda kubera amabi yabakoreye, Ntibikozwa.