Mu masaha y’umugoroba wo kuri uyu wa kabiri tariki ya 7 Ukuboza 2021, nibwo ubuyobozi bw’ikipe ya Rayon Sports bwatangaje ko uwari umutoza wayo Masudi Djuma Irambona ahagaritswe by’agateganyo kubera umusaruro mubi yagejeje kuri iyi kipe.
Nk’uko babitangaje babinyujije ku rubuga rwa Twitter rwa Rayon Sports bemeje ko uyu mutoza azize umusaruro mubi.
Bagize bati”Bitewe n’umusaruro udashimishije ikipe ifite, ubuyobozi bw’umuryango wa Rayon Sports buhagaritse by’agategayo umutoza mukuru Masudi Djuma Irambona mu gihe harimo kwigwa icyateye uwo musaruro udashimishije.”
Bakomeje bashimangira ko iyi kipe igiye kuba ifitwe n’uwari umutoza wungirije Masudi Djuma, bati “inshingano yarafite zibaye zihawe umutoza wungirije Lomami Marcel.”
Uyu mutoza ahagaritswe nyuma yaho bivugwa ko Masudi yagiye agirana ibibazo n’abakinnyi bamwe na bamwe bo muri iyi kipe, ndetse hakiyongeraho ko atari yakabonye abakinnyi 11 abanzamo mu mikino iyi kipe ikina bityo bigatuma umusaruro ukomeza kubura.
Masudi DJuma ahagaritswe muri Rayon Sports nyuma y’iminsi 143 yari amaze muri iyi kipe ayihawe nk’umutoza mukuru, kuko yashyize umukono ku masezerano tariki ya 17 Nyakanga 2021 icyo gihe akaba yari yasinye amasezerano y’umwaka umwe.
Uyu mutoza ahagaritswe nyuma y’imikino irindwi ya shampiyona amaze gukina akaba yaratsinze imikino 3, atsindwa 2 ndetse anganya indi 2, yinjije ibitego 10 atsindwa 9, akaba asize Gikundiro ku mwanya wa 4 aho ifite amanota 11.
Umutoza Lomami Marcel uhawe gutoza Rayon Sports mu gihe kitazwi afite inshingano zo kugarura iyi kipe mu bihe byiza ahereye ku mukino bazakina n’ikipe ya Gorilla FC mu mpera z’iki cyumweru hakinwa umunsi wa 8 wa shampiyona y’u Rwanda.