• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Amakipe ya AS Kigali mu Bagabo n’Abagore yahinduriwe izina yitwa Kigali FC na Kigali WFC    |   16 Aug 2026

  • Perezida Kagame yakurikiye umukino wa UEFA Super Cup wahuje amakipe ya PSG na Aston Villa yamamaza u Rwanda   |   12 Aug 2026

  • Myugariro Imanishimwe Emmanuel watandukanye na AEL Limassol yo muri Chypre yerekeje mu ikipe ya Chennaiyin FC yo mu Buhinde   |   11 Aug 2026

  • Rayon Sports yaguze myugariro w’Umunya-Côte d’Ivoire, Mohamed Ouattara wakiniye Wydad Casablanca, Simba SC na Al Hilal   |   10 Aug 2026

  • Kuki Jean Bosco Gasasira yapfuye umuryango we ukabimenya nyuma y’icyumweru?     |   09 Aug 2026

  • Inganda z’inzoga zitujuje ubuziranenge nk’Ibyuma zarimo ibibazo byinshi bigira ingaruka ku buzima bw’abaturage   |   09 Aug 2026

 
You are at :Home»Amakuru»“Ruharwa Protais Mpiranya ashobora gufatwa mu minsi ya vuba” Umushinjacyaha Mukuru wa IRMCT Serge Brammertz

“Ruharwa Protais Mpiranya ashobora gufatwa mu minsi ya vuba” Umushinjacyaha Mukuru wa IRMCT Serge Brammertz

Ubwanditsi 14 Dec 2021 Amakuru, INKURU NYAMUKURU, Mu Mahanga

Ku munsi w’ejo, Umushinjacyaha Mukuru ku rwego rwasigariyeho inkiko mpuzamahanga mpanabyaha (IRMCT) ariwe Serge Brammertz yari imbere y’Akanama k’Umuryango w’Abibumbye gashinzwe Amahoro ku Isi aho yatangaga raporo y’akazi yashinzwe.

Yavuze ko gushakisha ba ruharwa bagize uruhare mu kurimbura ubwoko Tutsi mu Rwanda bigeze kure nubwo harimo imbogamizi aho ibihugu bimwe na bimwe bidafasha uru rwego mu gukora iperereza ngo bamenyekane aho bari.

Kuri ruharwa Protais Mpiranya, Serge Brammertz yavuzeko yagiriye urugendo mu gihugu cya Zimbabwe mu kwezi kwa Nzeli uyu mwaka akaba yarabonanye na Visi Perezida w’icyo gihugu Constantino Chiwenga ndetse n’abandi bayobozi batandukanye bakaba baramwemereye ubufasha ubwo aribwo bwose kugirango ruharwa Major Protais Mpiranya abashe gufatwa.

Ku bijyanye na ruharwa Fulgence Kayishema bivugwa ko ari mu gihugu cy’Afurika y’Epfo, Serge Brammertz yavuze ko igihugu cy’Afurika y’Epfo kigaragaza ubushake buke mu bufatanye bwo gushakisha uyu ruharwa. Yasabye Akanama gashinzwe amahoro ku isi ubufasha kugirango ibi bigerweho.

Ku bijyanye n’urubanza rwa Kabuga Felesiyani, Umushinjacyaha Mukuru wa IRCMT Brammertz yavuze ko itsinda rishinzwe uru rubanza ryarangije dosiye ndetse bakaba barasubije ibibazo bitandukanye byabazwaga n’umuryango we aho basabaga kurekura imitungo yafatiriwe. Tubibutse ko IRCMT yafatiriye imitungo ya Kabuga kugirango batazayikoresha kugura abatangabuhamya nkuko byagenze mu rubanza rwa Augustin Ngirabatware.

Yongeyeho ko urubanza rwa Kabuga Felesiyani ari ingenzi cyane mu guha ubutabera inzirakarengane zazize Jenoside yakorewe Abatutsi.

Mu gusoza Brammertz yagarutse ku bikorwa bitandukanye byo guhakana no gupfobya Jenoside n’ibyaha byibasiye inyoko muntu bikorwa n’amatsinda y’Abanyarwanda baba hanze.

Yagize ati “Nyuma y’imyaka isaga 25 haracyari abantu bahakana, bagapfobya ibyemejwe n’inkiko bigaragaza ibyaha bya Jenoside n’ibyaha byibasiye inyoko muntu. Guhakana Jenoside no gusingiza abayikoze bikurura urwango”

Brammertz yasabye urubyiruko kutikorera umusaraba w’amateka. Ubu butumwa busa n’ubugenewe Jambo asbl nubwo atabavuze mu izina. Tubibutse inkingi za mwamba za Jambo asbl

Placide Kayumba: Ni we washinze Jambo Asbl ndetse yigeze kuyibera Umuyobozi. Ni umuhungu wa Dominique Ntawukuriryayo wahoze ari Su-Perefe wa Gisagara mu Majyepfo y’u Rwanda mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi.

Mu 2010, Ntawukuriryayo yakatiwe igifungo cy’imyaka 25 n’Urukiko mpanabyaha rwashyiriweho u Rwanda. Ni we wayoboye ubwicanyi ku musozi wa Kibuye ahiciwe Abatutsi basaga 30,000.

Natacha Abingeneye: Ni we uyoboye Jambo Asbl muri iki gihe.Ni umukobwa wa Juvénal Uwiringiyimana wahoze ari Minisitiri w’Ubucuruzi, wanabaye umunyamuryango w’imena w’ishyaka MRND ryari irya Perezida Juvénal Habyarimana.

Mu 2005, Urukiko rwa Arusha rwari rukurikiranye Uwiringiyimana ku byaha bya Jenoside ariko yapfuye ataraburanishwa. Muri icyo gihe ariko yafashaga Ubushinjacyaha bwarwo gutanga ubuhamya ku bo bashinjwaga hamwe.

Ruhumuza Mbonyumutwa: Ni umunyamuryango wa Jambo Asbl akaba mwene Shingiro Mbonyumutwa, umuhungu wa Dominique Mbonyumutwa wabaye Perezida wa mbere w’u Rwanda.

Mbonyumutwa yashyigikiye anatera ingabo mu bitugu ingengabitekerezo y’urwango ku Batutsi yanakomeje gushimangirwa n’abamusimbuye kugeza muri 1994.

Shingiro Mbonyumutwa yahoze mu ishyaka MDR-Power, ishyaka ry’abahezanguni. Yabaye Umuyobozi Mukuru mu biro bya Minisitiri w’Intebe, Jean Kambanda, mu gihe cya Jenoside.

Uyu Kambanda yari abereye umukozi, yahagarikiye Jenoside, ashishikariza abaturage gufata intwaro bakajya ku ‘kazi’ nk’uko bitaga ubwicanyi.

Liliane Bahufite: Ni umukobwa wa Col. Juvénal Bahufite wahoze ari Umuvugizi w’ingabo z’abajenosideri bari barashinze Leta i Bukavu mu yahoze ari Zaïre (RDC) nyuma yo gutsindwa uruhenu n’ingabo za FPR Inkotanyi.

Abagize Jambo Asbl bafite ijambo ry’ibanga ryo gushingira ku bwoko ndetse biyita ‘Diaspora y’Abahutu’. Ni ingengabitekerezo yaranze amashyaka nka CDR yakwirakwije urwango rwagejeje kuri Jenoside yakorewe Abatutsi.

Jambo Asbl ifite imbuga za internet ndetse n’imbuga nkoranyambaga ikoresha ikwirakwiza imigabo n’imigambo by’inyeshyamba za FDLR zirimo abasize bahekuye u Rwanda.

Bivugwa ko abagize aka gatsiko bajya bagirira ingendo muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo gushaka ubuhamya bwa bamwe mu bagize FDLR , bavayo bakabicisha kuri Youtube.

Jambo Asbl ifite n’abandi banyamuryango batigaragaza, bakwirakwiza ingengabitekerezo ya Jenoside cyane cyane ku mbuga nkoranyambaga.

2021-12-14
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Perezida Kagame yagaragaje ko ibisubizo by’Abanyafurika bitagomba gushakirwa ahandi ngo babiturwe hejuru

Perezida Kagame yagaragaje ko ibisubizo by’Abanyafurika bitagomba gushakirwa ahandi ngo babiturwe hejuru

Ubwanditsi 24 Jan 2018
‘Aho igihugu kiva turahazi, n’aho kijya nabyo birazwi’- Kagame

‘Aho igihugu kiva turahazi, n’aho kijya nabyo birazwi’- Kagame

Ubwanditsi 08 Feb 2017
Uganda: Bamwe mu bapolisi bakuru banze kongera amasezerano y’akazi barashaka kukivamo

Uganda: Bamwe mu bapolisi bakuru banze kongera amasezerano y’akazi barashaka kukivamo

Ubwanditsi 30 Nov 2017
Uko Kayumba yagaragaye i Kampala muri hotel ihenze

Uko Kayumba yagaragaye i Kampala muri hotel ihenze

Ubwanditsi 20 May 2019

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Nyuma yo gutsinda Espoir FC,  na APR FC ikanganya na As Kigali, Kiyovu SC yasubiranye umwanya wa mbere w’agateganyo
Amakuru

Nyuma yo gutsinda Espoir FC,  na APR FC ikanganya na As Kigali, Kiyovu SC yasubiranye umwanya wa mbere w’agateganyo

Ubwanditsi 23 Jan 2022
Umutoza Bisengimana Justin yongereye amasezerano y’imyaka ibiri mu ikipe ya Rutsiro FC 
Amakuru

Umutoza Bisengimana Justin yongereye amasezerano y’imyaka ibiri mu ikipe ya Rutsiro FC 

Ubwanditsi 21 Aug 2021
Ubusambanyi bwa Wema Sepetu na Kalisah bwatumye nyirakuru yiyahura
IMIKINO

Ubusambanyi bwa Wema Sepetu na Kalisah bwatumye nyirakuru yiyahura

Ubwanditsi 02 Jan 2017

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

05 Aug 2026
Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

01 Aug 2026
Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

27 Jun 2026
AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

13 Jun 2026
Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

03 Jun 2026

Perezida Kagame yashimye PSG yegukanye UEFA Champions League ya 2025/26

31 May 2026
Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

07 Apr 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru