• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Amakipe 14 yo mu bihugu 4 birimo U Rwanda, Uganda, Kenya na Benin agiye guhatanira irushanwa ryo Kwibuka muri Volleybal   |   18 Jun 2026

  • Ishimwe Christian watandukanye na Police FC yerekeje muri APR FC yigeze gukinira asimburana na Niyomugabo Claude utarongera amasezerano   |   17 Jun 2026

  • Salomon Kalonda yatangaje ko Tshisekedi ashaka kugundira ubutegetsi, yifashishije kamarampaka   |   16 Jun 2026

  • Abahanzi b’indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, Vestine na Dorcas baheruka gutandukana na MIE, bamaze kwimukira muri Canada   |   15 Jun 2026

  • Ubushinjacyaha bwise Ingabire Mwene Dusabe b’i Butamwa; Umutesi   |   15 Jun 2026

  • Ben Rutabana akomeje kuba “umugati” w’ibigarasha ngo bibone icyo bitamira   |   15 Jun 2026

 
You are at :Home»Amakuru»Inama nyunguranabitekerezo ku gusubukurwa kwa shampiyona y’u Rwanda, yanzuye ko amakipe ajya mu mwiherero ndetse agapimwa incuro ebyiri mu cyumweru

Inama nyunguranabitekerezo ku gusubukurwa kwa shampiyona y’u Rwanda, yanzuye ko amakipe ajya mu mwiherero ndetse agapimwa incuro ebyiri mu cyumweru

Ubwanditsi 05 Jan 2022 Amakuru, IMIKINO, Mu Rwanda

Hifashishijwe ikoranabuhanga kuri uyu wa kabiri tariki ya 4 Mutarama 2022, Perezida w’Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda, Bwana MUGABO N. Olivier yagiranye inama nyunguranabitekerezo n’abanyamuryango ba FERWAFA mu rwego rwo kungurana ibitekerezo ku mabwiriza yo kurwanya ikwirakwira rya Covid-19 mu marushanwa ategurwa na FERWAFA.

Perezida wa FERWAFA yashimiye abanyamuryango bose bitabiriye inama ndetse abashishikariza gutanga ibitekerezo mu nyungu rusange z’umupira w’amaguru mu Rwanda ndetse abagezaho ingingo yagombaga kwigwaho yo kungurana ibitekerezo ku mabwiriza avuguruye yo kurwanya ikwirakwira ry’icyorezo cya Covid-19 mu marushanwa yose ategurwa na FERWAFA haba mu Bagabo no mu Bagore.

Umunyambanga w’Umusigire wa FERWAFA bwana IRAGUHA David yagejeje ku bari bitabiriye iyi nama zimwe mu ngingo nshya zongerewe mu mabwiriza harimo aho amakipe asabwa kwitoza no gukina aba mu mwiherero nk’uko byakozwe mu mwaka w’imikino uheruka kimwe no kugaragaza ibyemezo by’uko abakinnyi, abatoza ndetse n’abandi bakozi bitabira imikino bapimwe kandi bakaba nta bwandu bafite, ibyo bipimo bigafatwa ku munsi w’umukino.

Abanyamuryango bunguranye ibitekerezo kuri izo ngingo maze bagaragariza ubuyobozi bwa FERWAFA ko ari byiza kwibanda ku buzima bw’abakinnyi, abatoza, abayobozi b’imikino (Match Officials) kimwe n’abandi bitabira imikino ariko bagaragaza ko badafite ubushobozi bwo guhita bajya mu mwiherero bityo bakeneye kubanza kubiganiraho n’abafatanyabikorwa babo ndetse n’abandi bafatanya mu buyobozi bwa buri munsi bw’amakipe bakazageza ku Bunyamabanga Bukuru bwa FERWAFA bitarenze kuri uyu wa gatatu tariki ya 5 Mutarama 2022.

Ibitekerezo byose byatanzwe bizanyuzwa muri Komite Nyobozi ya FERWAFA mu gihe cya vuba kugirango ibikorere ubugororangingo bibone gushyikirizwa Minisiteri ya Siporo kugirango imikino y’umupira w’amaguru isubukurwe bidatinze.

2022-01-05
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Cristiano Ronaldo yabujije Portugal amahirwe akomeye, Espagne yigobotora Maroc bigoranye

Cristiano Ronaldo yabujije Portugal amahirwe akomeye, Espagne yigobotora Maroc bigoranye

Ubwanditsi 26 Jun 2018
Mutimamuke wo mu Rutiba, uruviri ruvire mu nzira rutaravuza ubuhuha!

Mutimamuke wo mu Rutiba, uruviri ruvire mu nzira rutaravuza ubuhuha!

Ubwanditsi 17 Nov 2024
Amavubi yitegura Sudan aratangira imyitozo, ibitego 25 nibyo byabonetse ku munsi wa 9 wa shampiyona y’u Rwanda

Amavubi yitegura Sudan aratangira imyitozo, ibitego 25 nibyo byabonetse ku munsi wa 9 wa shampiyona y’u Rwanda

Ubwanditsi 14 Nov 2022
“Quartier miroir” i Bujumbura: Amazu y”akataraboneka y’Abajenosideri ba FDLR

“Quartier miroir” i Bujumbura: Amazu y”akataraboneka y’Abajenosideri ba FDLR

Ubwanditsi 21 Dec 2024

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Diyasipora irikoma RNC na Himbara bashaka kuyisenya n’ubwo batabigeraho
INKURU NYAMUKURU

Diyasipora irikoma RNC na Himbara bashaka kuyisenya n’ubwo batabigeraho

Ubwanditsi 26 Dec 2019
Umugabo wabenze umugore ku munsi w’ubukwe i Kigali yararongoye undi i Burundi
SHOWBIZ

Umugabo wabenze umugore ku munsi w’ubukwe i Kigali yararongoye undi i Burundi

Ubwanditsi 04 Apr 2018
Umutoza w’ikipe y’igihugu arasaba abafa kuza ari benshi ku munsi baza kina na Congo Kinshasa
IMIKINO

Umutoza w’ikipe y’igihugu arasaba abafa kuza ari benshi ku munsi baza kina na Congo Kinshasa

Ubwanditsi 26 Jan 2016

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

13 Jun 2026
Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

03 Jun 2026

Perezida Kagame yashimye PSG yegukanye UEFA Champions League ya 2025/26

31 May 2026
Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

07 Apr 2026
Minisitiri Amb. Nduhungirehe yavuze ku bikarito FARDC-FDLR irimo gukinga mu maso y’amahanga

Minisitiri Amb. Nduhungirehe yavuze ku bikarito FARDC-FDLR irimo gukinga mu maso y’amahanga

01 Apr 2026
Iyo tugira aho Ubwenge bugurwa twakwipeshereza Nadine Kasinge wita Inamanyunguranabitekerezo;Ikinamico

Iyo tugira aho Ubwenge bugurwa twakwipeshereza Nadine Kasinge wita Inamanyunguranabitekerezo;Ikinamico

24 Mar 2026
Ibihano bifatiwe uruhande rumwe ntibizagarura amahoro mu karere

Ibihano bifatiwe uruhande rumwe ntibizagarura amahoro mu karere

03 Mar 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru