Hifashishijwe ikoranabuhanga kuri uyu wa kabiri tariki ya 4 Mutarama 2022, Perezida w’Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda, Bwana MUGABO N. Olivier yagiranye inama nyunguranabitekerezo n’abanyamuryango ba FERWAFA mu rwego rwo kungurana ibitekerezo ku mabwiriza yo kurwanya ikwirakwira rya Covid-19 mu marushanwa ategurwa na FERWAFA.
Perezida wa FERWAFA yashimiye abanyamuryango bose bitabiriye inama ndetse abashishikariza gutanga ibitekerezo mu nyungu rusange z’umupira w’amaguru mu Rwanda ndetse abagezaho ingingo yagombaga kwigwaho yo kungurana ibitekerezo ku mabwiriza avuguruye yo kurwanya ikwirakwira ry’icyorezo cya Covid-19 mu marushanwa yose ategurwa na FERWAFA haba mu Bagabo no mu Bagore.
Umunyambanga w’Umusigire wa FERWAFA bwana IRAGUHA David yagejeje ku bari bitabiriye iyi nama zimwe mu ngingo nshya zongerewe mu mabwiriza harimo aho amakipe asabwa kwitoza no gukina aba mu mwiherero nk’uko byakozwe mu mwaka w’imikino uheruka kimwe no kugaragaza ibyemezo by’uko abakinnyi, abatoza ndetse n’abandi bakozi bitabira imikino bapimwe kandi bakaba nta bwandu bafite, ibyo bipimo bigafatwa ku munsi w’umukino.
Abanyamuryango bunguranye ibitekerezo kuri izo ngingo maze bagaragariza ubuyobozi bwa FERWAFA ko ari byiza kwibanda ku buzima bw’abakinnyi, abatoza, abayobozi b’imikino (Match Officials) kimwe n’abandi bitabira imikino ariko bagaragaza ko badafite ubushobozi bwo guhita bajya mu mwiherero bityo bakeneye kubanza kubiganiraho n’abafatanyabikorwa babo ndetse n’abandi bafatanya mu buyobozi bwa buri munsi bw’amakipe bakazageza ku Bunyamabanga Bukuru bwa FERWAFA bitarenze kuri uyu wa gatatu tariki ya 5 Mutarama 2022.
Ibitekerezo byose byatanzwe bizanyuzwa muri Komite Nyobozi ya FERWAFA mu gihe cya vuba kugirango ibikorere ubugororangingo bibone gushyikirizwa Minisiteri ya Siporo kugirango imikino y’umupira w’amaguru isubukurwe bidatinze.