Uyu munsi Perezida Kagame yakiriye intumwa zidasanzwe za Perezida w’u Burundi Evariste Ndayishimye zari ziyobowe na Misitiri Ezechiel Nibigira ushinzwe Afurika y’iburasirazuba, urubyiruko, umuco na siporo.
Minisitiri Niyibigira yari azanye ubutumwa budasanzwe bwakurikiwe n’ibiganiro byo kuzamura umubano hagati y’ibihugu byombi.
Ibi ni ugutsindwa gukomeye kwa Perezida Museveni wibeshyaga ko yashyira u Rwanda mu kato maze agashaka kubikora yiyegereza n’u Burundi. Aha yabeshye icyo gihugu ko agiye kubaka umuhanda ubahuza ariko utanyuze mu Rwanda ukaruzenguruka unyuze muri Kongo mu gihe n’imihanda yo muri Kampala yabaye igisoro imvura yagwa igahinduka ibiyaga.
Tubibutse ko Perezida Museveni atifuza na rimwe icyateza imbere u Rwanda imbere, dore ko yimanye inzira y’amashanyarazi yagombaga kuva muri Etiyopiya, akima Rwandair inzira yo kujya London mu Bwongereza inyuze Entebbe nyuma yo kwanga inzira ya gari ya moshi ituruka muri Kenya mu gihe igihugu cya Kenya cyari cyarangije kubaka ku ruhande rwacyo.
Perezida Ndayishimiye amaze kubona ko Perezida Museveni na murumuna we Salim Saleh babanyunyuza imitsi mu butubwa bw’AMISOM muri Somaliya.
Umubano w’u Rwanda n’u Burundi umaze kuzahuka dore ko Minisitiri w’Intebe w’u Rwanda Dr Edouard Ngirente yitabiriye umuhango w’irahira rya Perezida Ndayishimiye nyuma yaho, Minisitiri w’ububanyi n’amahanga w’u Burundi agahura na Mugenzi we Dr Vincent Biruta ku mupaka wa Nemba bari hamwe n’inzego zishinzwe iperereza z’ibihugu byombi.
U Burundi kandi bwashyikirije u Rwanda abarwanyi bahoze ari aba MRCD/FLN ya Paul Rusesabagina ndetse n’u Rwanda rushyikiriza u Burundi abarwanyi ba RED Tabara bari bahungiye mu Rwanda banyuze muri Nyungwe.
Ibi byose ni ibigaragaza ko umubano uri kuzamuka. U Burundi kandi bwasanze mu kuzamura ubukungu butakumira u Rwanda dore ko Abanyarwanda binjirizaga amafaranga menshi icyo gihugu igihe umubano wari umeze neza.
Mu mwaka wa 2013 ubwo isoko rya Bujumbura ryafatwaga n’inkongi, indege ya RDF yaratabaye bwangu ijya kuzimya uwo muriro iramira byinshi.
Abanyarwanda kandi ntibakwibagirwa muri 2006 ubwo ikipe y’abayobozi b’u Burundi yari iyobowe na Perezida Pierre Nkurunziza yakinaga niya Vision2020 igizwe n’abayobozi b’u Rwanda umutoza mukuru ari Perezida Paul Kagame.
Mu mwaka wa 2008-2009,u Burundi ntabwo bwashoboye kwishyura ibirarane bwari bufitiye umuryango w’Afurika y’iburasirazuba nuko u Rwanda rurayatanga.
Ni byinshi u Rwanda rwakoze; kuba umubano w’ibihugu byombi wazahuka abaturage b’ibihugu byombi basa n’abahujwe n’ururimi rumwe bose babyungukiramo.