• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • FDLR n’Indi Mitwe ishyigikiwe na Kongo bakomeje Kwica no kumenesha Abakongomani mu mirwano yongeye kubura   |   04 Dec 2025

  • Mukunzi Yannick yasezeye ku ikipe ya Sandvikens IF you muri Sweden yari amaze imyaka itandatu ayikinira   |   03 Dec 2025

  • AMAFOTO: Twagirayezu Thadée wayoboraga Rayon Sports yakoze ihererekanyabubasha na Murenzi Abdallah   |   02 Dec 2025

  • Dr. Usta Kayitesi yasimbuye Gen (Rtd) Kabarebe muri Minaffet, Imyanzuro y’inama y’Abaminisitiri   |   01 Dec 2025

  • Abakinnyi 80 baturutse mu bihugu 16 byo hirya no hino ku Isi nibo bitabira isiganwa ry’Amagare yo mu rizwi nka Rwandan Epic   |   30 Nov 2025

  • APR FC yakiriye abakinnyi bayo 3 batari bahari barimo Mamadou Sy wari i Doha   |   28 Nov 2025

 
You are at :Home»Amakuru»Callixte Nsabimana yijejwe na Kayumba Nyamwasa kuba Minisitiri w’Ubutabera mu mezi atandatu ubwo bahuraga bwa mbere muri 2013

Callixte Nsabimana yijejwe na Kayumba Nyamwasa kuba Minisitiri w’Ubutabera mu mezi atandatu ubwo bahuraga bwa mbere muri 2013

Editorial 18 Jan 2022 Amakuru, INKURU NYAMUKURU, Mu Rwanda

Ubwo yaganiraga n’umunyamakuru w’Ikinyamakuru “The Chronicles”, Callixte Nsabimana yavuze birambuye ubuzima bwe kuva avutse kugeza yisanze muri gereza ya Mageragere.

Muri ubwo buzima hari ubuzima bwa nyuma ya Jenoside, imyitwarire ye mu mashuri yisumbuye na kaminuza itari imeze neza kugeza agiye gushaka ubuzima hanze y’u Rwanda haba muri Kenya, Tanzaniya n’Afurika y’Epfo aho yaje guhurira na Kayumba Nyamwasa akamwizeza ibitangaza.

Calllixte Nsabimana yageze muri Afurika y’Epfo abifashijwemo n’inshuti ze ebyiri zamubwiye kujugunya Passport y’u Rwanda kuko byoroshye kugenda nta mpapuro. Uru rugendo akoresheje imodoka rwamutwaye amezi agera kuri abiri. Umwe mu nshuti zamufashije ni Mike Rwalinda.

Akigera muri Afurika y’Epfo inshuti ze zahise zimwinjiza muri RNC ya Kayumba Nyamwasa aho bamubwira ko gahunda yo gukuraho Leta y’u Rwanda ari vuba aha. Bamubwiye uburyo Kayumba Nyamwasa ashyigikiwe n’Afurika y’Epfo ndetse na Tanzaniya igihe yayoborwaga na Jakaya Kikwete.

Izo nshuti ze zamubwiye ko abishaka bamuhuza na Kayumba Nyamwasa. Callixte Nsabimana yahise abona uburyo mugenzi we Mike Rwalinda ari hafi ya Kayumba Nyamwasa kuko yamuhamagaraga kuri telefoni nta wu ndi muntu anyuzeho.

Ubwo umunsi wo guhura na Nyamwasa wageraga bahuriye muri Hotel aho Kayumba Nyamwasa yari arinzwe nk’umukuru w’igihugu. Nsabimana Callixte yavuze ko Kayumba Nyamwasa ariwe mutekamutwe wa mbere yahuye nawe. Yavuze ko muhuye bwa mbere wakeka ko ari umuntu mwiza.

Yamwijeje ko nk’umuntu wize amategeko akaba ari n’umucikacumu azamugira Minisitiri w’Ubutabera
Ubwo bahuraga Nyamwasa yari kunywa ikinyobwa cya Heineken. Nuko abwira Callixte Nsabimana uburyo abacikacumu babayeho nabi mu Rwanda avuga ko Leta itabakunda n’ibindi byinshi ariko asoza amubwira ko abaminisitiri bo mu Rwanda n’abasirikari bakuru bari ku ruhande rwe.

Yakomeje amubwira ko niyemera kujya muri RNC azamuhuza n’abandi bantu nka Patrick Karegeya. Nyamwasa yasabye Callixte gushaka abandi bantu barokotse Jenoside benshi bagomba kujya muri RNC. Nyuma y’ibyumweru bibiri ahuye na Nyamwasa, yaje guhura na Karegeya wamusubiriyemo ibyo Kayumba Nyamwasa yamubwiye. Bahise bamusaba gutangira gukora ibiganiro kuri Radiyo Itahuka akaba yaranahimbye indirimbo zisaga 17.

Nyamwasa yishimiye uburyo ndi gukora atuma umugore we anyoherereza amafaranga. Nyamwasa yakomeje amubwira ko bafite ingabo zigera kuri 2,000 muri Kongo ndetse Callixte Nsabimana akabona koko ko ibyo bamwijeje byo kuba Minisitiri w’Ubutabera biri hafi ndetse ko igihugu bagifata vuba.

Nsabimana yashinze ishami rya RNC rishinzwe urubyiruko bakaba barambaraga ingofero z’umutuku zimeze nkiza gisirikari. Gahunda Nsabimana yari yarabwiwe yajemo kidobya ubwo Karegeya bamusangaga muri Hotel yapfuye tariki ya 1 Mutarama 2014 nubwo urupfu rwe rwatumye babona amafaranga menshi binyuze muri Fandarayizingi (fundraising)

Ikindi kinyoma cyatumye Callixte Nsabimana ava muri RNC nuko Kayumba Nyamwasa yamubwiye ko bafite abasirikari ibihumbi bibiri muri Kongo kandi nzi neza ko batarenga 50 kuko navuganaga na Gedeon Kanyemera wari umwe mu bakuru babo. Nyamwasa yaje kunsaba kujya muri Kongo mubwira ko nzajyayo we ubwe na Frank Ntwali muramu we nibafata iya mbere nabo bakajyayo.

Callixte Nsabimana avuga ko yicuza imyaka yamaranye na Kayumba Nyamwasa kuko abiba urwango akishimira kubona abantu bashwana. Nsabimana yavuze ko yahoraga atongana na Ben Rutabana, Gerard Gahima na Theogene Rudasingwa.

Callixte Nsabimana (Wiyitaga Maj. Sankara) [Ifoto ya The chronicles]
2022-01-18
Editorial

IZINDI NKURU

#Umwiherero15: Amafoto y’umunsi wa gatatu w’abayobozi mu biganiro byibanze ku burezi n’ubuzima

#Umwiherero15: Amafoto y’umunsi wa gatatu w’abayobozi mu biganiro byibanze ku burezi n’ubuzima

Editorial 01 Mar 2018
Uganda yahawe ukwezi ko guhashya imitwe y’iterabwoba ya RNC na RUD-Urunana ikorera muri iki gihugu

Uganda yahawe ukwezi ko guhashya imitwe y’iterabwoba ya RNC na RUD-Urunana ikorera muri iki gihugu

Editorial 21 Feb 2020
Rukundo Abdoul Rahman wakiniraga Amagaju FC yerekeje muri  Rayon Sports ku masezerano y’imyaka 2

Rukundo Abdoul Rahman wakiniraga Amagaju FC yerekeje muri Rayon Sports ku masezerano y’imyaka 2

Editorial 29 Jun 2024
Polisi y’ u Rwanda yifurije ishya n’ihirwe Abofisiye bagiye mu kiruhuko cy’izabukuru

Polisi y’ u Rwanda yifurije ishya n’ihirwe Abofisiye bagiye mu kiruhuko cy’izabukuru

Editorial 15 Jan 2018

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Umubare munini w’abagore muri Amerika bifuza yuko Trump yakweguzwa
POLITIKI

Umubare munini w’abagore muri Amerika bifuza yuko Trump yakweguzwa

Editorial 10 Apr 2017
Twagiramungu Faustin yibasiwe ubwo yanengaga itorwa rya Louise Mushikiwabo
INKURU NYAMUKURU

Twagiramungu Faustin yibasiwe ubwo yanengaga itorwa rya Louise Mushikiwabo

Editorial 13 Oct 2018
Abaturarwanda barasabwa kuzizihiza iminsi mikuru isoza umwaka mu mutekano usesuye
Mu Mahanga

Abaturarwanda barasabwa kuzizihiza iminsi mikuru isoza umwaka mu mutekano usesuye

Editorial 25 Dec 2016

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru