Abazi neza amateka y’u Rwanda, bazahora bibuka umugabo Dominiko Mbonyumutwa umwe mu “bacurabwenge” b’ingengabitekerezo ya giparimehutu, ari nayo yaje kuvamo”hutupawa” yoretse u Rwanda.
Ikibabaje kurushaho, ni uko na nyuma y’imyaka 36 apfuye, abuzukuru be bakigaragaza urwango bafitiye Abatutsi, bakagoreka amateka bagamije gutoneka ibikomere byasizwe na Jenoside yakorewe Abatutsi.
Mu nyandiko yashyize ku mbuga nkoranyambaga ejo ku cyumweru, Gustave Mbonyumutwa RUHUMURIZA, umwuzukuru wa Dominiko Mbonyumutwa, yabeshye abasomyi ko agamije kugaya abagoreka amateka y’u Rwanda, kandi mu by’ukuri agambiriye kuyahonyora kurushaho.
Mbonyumutwa ntiyemera ko Interahamwe zashyiriweho kurimbura Abatutsi n’abatari bashyigikiye uwo mugambi mutindi.
Uyu mwuzukuru w’abaparmehutu biragaragara ko yonse ingengabitekerezo ya Jenoside akayijuta. Nawe se umuntu uvuga ko Interahamwe rwari urubyiruko rwashyiriweho gusa gucengeza amahame ya MRND, yiyibagije ko Interahamwe zahawe imyitozo ya gisirikari, zigishwa kwica, ku buryo Interahamwe imwe yatojwe kwica nibura abantu 1000 mu isaha imwe, ni ikihe kindi wamutegerezaho uretse kugoreka amateka azwi na buri wese.
Mu buhamya Gen Romeo Dallaire( wayoboraga ingabo za Loni mu Rwanda) yatanze mu Rukiko Mpuzamahanga Rwashyiriweho u Rwanda, yasobanuye ko ayo makuru yayahabwaga n’Interahamwe zamubwiraga buri gihe aho bagejeje imyitozo yo kwica Abatutsi n’abatavuga rumwe na Leta ya Habyarimana.
Ikindi, Perezida Habyarimana ubwe, ubwo yari muri mitingi ya MRND mu Ruhengeri, yavugiye ku mugaragaro ko agiye”kumanukana n’interahamwe bakabonana n’abadashaka MRND”.
Gustave Mbonyumutwa azatubwire icyo Habyarimana n’Interahamwe ze bari kumanuka bagiye gukora.
Uyu mwuzukuru wa parimehutu uvuga ko Jenoside yakorewe Abatutsi yatewe n’ihanurwa ry’indege ya Habyarimana, azabanze asobanure icyo Lehu Mugesera yashakaga kuvuga, ubwo mu mwaka w’1993 yavugiraga ku Kabaya ngo:”Abatutsi tuzabanyuza muri Nyabarongo basubire iwabo muri Abisiniya”.
Harya icyo gihe indege yari yagahanuwe? Abatutsi se bicwa mu Bugesera, mu Bigogwe, Kibirira n’ahandi, iyo ndege bagize urwitwazo yari yagahanuwe?
Mbonyumutwa afata abishwe n’Interahamwe n’abasirikari ba Habyarimana akabashyira ku mutwe wa FPR. Muri abo avugamo ba Nyakwigendera Emmanuel Gapyisi wiciwe i Kigali muw’1993, FPR ikibera ku Murindi, akavugamo Felisiyani Gatabazi warwanyaga cyane ubutegetsi bwa Habyarimana, n’abandi bahigwaga bukware bashinjwa”gukorana n’umwazi “, ariwe FPR.
Azabanze amenye, kandi agire ubutwari bwo kuvuga imbaraga FPR yakoresheje mu kurokora abataravugaga rumwe na Habyarimana, barimo Faustin Twagiramungu, Dismas Nsengiyaremye n’abandi benshi, kandi ni uko yari iyobewe ko bafitanye ibisanira na parimehutu.
Gustave Mbonyumutwa Ruhumuriza aratinyuka akavuga ko Leta y’Abatabazi ntaho ihuriye na Jenoside yakorewe Abatutsi, ko ngo ahubwo iyo Leta yagerageje kuyihagarika bikananirana.
Reka abivuge, ise Shingiro Mbonyumutwa yari akuriye ibiro bya Ministiri w’Intebe wa Leta y’Abatabazi.
Icyo yiyibagiza ariko, ni uko uwo Minisitiri w’Intebe, Yohani Kambanda, yiyemereye imbere y’Urukiko rwa Arusha, ko Leta yari ayoboye yashyize mu bikorwa Jenoside yakorewe Abatutsi.
Gustave Mbonyumutwa Ruhumuriza asanzwe mu cyitwa Jambo Asbl kiganjemo abakomoka ku bajenosideri.
Intego yabo ya mbere ni ukugira abere ababyeyi babo bahekuye u Rwanda, ariko bakiyibagiza ko amateka ntawe uyavuguruza. “Les faits sont tetus”!
Ese ko icyaha ari gatozi, kuki aba bana bashaka kwizirika ku mahano abo bakomokaho bakoreye Abanyarwanda n’inyokomuntu aho iva ikagera
Abazobereye mu mitekerereze y’abantu, bavuga ko abanyamurwango ba Jambo Asbl babiterwa n’ipfunwe, ariko gukira iryo hungana ntibisaba guhindura no guhonyora amateka yabaye kimenyabose ku isi yose. Bazakomeze bavuge amateshwa, amateka nayo azaca urubanza!