Twababwiye kenshi ko Jambo Asbl ari ikiguri cy’abana n’abuzukuru
b’ajenosideri, bagamije gutagatifuza ababyeyi babo bahekuye u Rwanda.
Inkuru ikomeje kuba impamo!
Mu gihe Abanyarwanda biteguraga Umunsi w’Intwari z’Igihugu, aba bana
bonse ingengabitekerezo ya Jenoside bo bari bahugiye mu cyo bise”inteko
rusange” ya Jambo Asbl yabereye i Buruseli mu Bubiligi tariki 29 Mutarama
2022, bacura umugambi wo kwerekana ko ahubwo abo bakomokaho
aribo”ntwari.
Muri iryo koraniro ry’abahakanyi ba Jenoside yakorewe Abatutsi kandi,
umuhungu wa Yuvenali Habyarimana witwa Léon Habyarimana ni umwe
mu batorerwe kuriyobora, bigashimangira ko Jambo Asbl ari ihuriro
ry’abakomoka ku boretse u Rwanda.
Gushyira umwe mu bana ba Habyarimana Yuvenali muri Jambo Asbl,
wateguye umugambi wa Jenoside yakorewe Abatutsi, ni agasuzuguro
n’agashinyaguro ku Banyarwanda, by’umwihariko ku barokotse iyo Jenoside.
Nta muntu ushyira mu gaciro utazi uruhare rwa Yuvenali Habyarimana mu
kaga u Rwanda rwanyuzemo, cyane cyane ibyo Interahamwe ze zakoze muri
uru Rwanda. Umuhungu we rero aje gufatanya n’abandi nkawe koza
ubwonko bw’abashukika, no gusiribanga amateka y’u Rwanda.
Uyu Léon Habyarimana kandi ni umuhungu wa Agatha Kanziga, umugore-
gito washinze akazu k’abicanyi, akaba umuhuzabikorwa w’umugambi
mubisha wa Jenoside yakorewe Abatutsi. Agatha Kanziga arakerakera mu
Bufaransa. Umuhungu we yamutagatifuza yagira, amaherezo azashyikirizwa
ubutabera aryozwe ibyaha ndengakamere akurikiranyweho.
Undi mujenosideri Léon Habyarimana afite inshingano yo gutagatifuza, ni
nyirarume Protais Zigiranyirazo wamarishije isi amaguru kubera guhekura
Igihugu cye. Zigiranyirazo ni umwe muri ba bagome bari muri Niger, ariko
bakaba bakibunza akarago kuko icyo gihugu cyababwiye ko kitazakomeza
gucumbikira abicanyi.
Ubundi mu mategeko icyaha ni gatozi. Ntibyumvikana rero ukuntu aba bana
bakomeza kwizirika ku byaha bya ba se na ba sekuru, kandi bazi neza ko
amahano yabo bayakoze isi yose ireba.
Kuba umwana wa Habyarimana Yuvenali na Agatha Kanziga, kuba umwana
wa Theoneste Bagosora cyangwa umuhungu wa Shingiro Mbonyumutwa,
muri make kugirana isano y’amaraso n’abajenosideri ubwabyo si icyaha, iyo
bigaragaye ko wowe ubwawe nta ruhare wagize muri Jenoside. Icyaha ni
uguhakana ibyaha abawe bakoze, kandi isi yose ifitiye ibimenyetso.
Inama ya kigabo rero: Bantu bo muri Jambo Asbl, nimureke gutsimbarara ku
marorerwa. Nimwitandukanye n’amateka mabi, muze mufatanye n’abandi
Banyarwanda kubaka ejo h’uRwanda hazima, kandi kuva mu buyobe
ukayoboka icyiza burya nabyo ni ubutwari.