Amakuru ava i Buruseli mu Bubiligi aravuga ko za mburamumaro, ziganjemo abajenosideri n’ibigarasha, zongeye “kwikinisha” ngo zirategura imyigaragambyo yo kudobya uruzinduko rwa Perezida wa Repubulika, Paul Kagame, ubwo mu mpera z’iki cyumweru azaba ari mu Bubiligi mu nama ihuza Umuryango w’Ubumwe bw’Ibihugu by’Uburayi n’Umuryango wa Afrika Yunze Ubumwe.
Abashyushye muri ayo mateshwa, ni abayoboke wa FDU-Inkingi, impanga y’umutwe w’iterabwoba wa FDLR, ubu bakaba barimo gukwirakwiza amatangazo atumira inkorabusa.
Icyakora amakuru twashoboye kumenya , ni uko hari abamaze gutangaza ko batazajya muri ayo manjwe, kuko basanga ari ugukomeza guta igihe. Aba ni abamaze kubona ko barushywa n’ubusa, kuko ibyo bita imyigaragamyo bamaze imyaka 28 babikora kandi ntacyo byagezeho na gito, cyane ko initabirwa n’ababarirwa ku mitwe y’intoki.
Perezida Kagame ni inkingi ya mwamba mu gutegura iyo nama yo ku rwego rwo hejuru, dore ko imyiteguro y’ibanze yabereye I Kigali mu mpera z’umwaka ushize. Ibi bigaragaza icyizere amahanga amufitiye, hashingiwe ku cyerekezo kizima yahaye uRwanda n’Afrika muri rusange. Kumva rero ngo inkorabusa zirirwa zizerera mu Burayi ziramwamagana, ni ugusetsa abantu gusa.
Hagati aho kandi, izo nzererezi ziratayanjwa ngo zirategura imyigaragambyo, mu gihe hirya no hino ku isi, Abanyarwanda bazima barimo kwizihiza Umunsi w’Intwari z’Igihugu. Abasabanye muri izi mpera z’icyumweru hifashishijwe ikoranabuhanga , ni abatuye muri Maroc, Guinea na Tuniziya. Bose baragarutse banashima Intwari zimanye u Rwanda , mu gihe abagome barimo n’aba bigaragambya, bari baruroshye mu rwobo. Urubyiruko rwibukijwe ko ari amaboko y’uRwanda, rusabwa kugendera kure ikintu cyose cyasubiza inyuma ubumwe n’iterambere mu Rwanda, narwo rurabishimangira.
Inzererezi rero nizikure amerwe mu isaho, kuko Abanyarwanda, cyane cyane urubyiruko, batagikeneye ibibarangaza, nk’uko babigaragaje muri ubwo busabane. Abakora ubusa ngo barigaragamya rero nibakomeze bate igihe, Abanyarwanda bazima bakomeze barwubake, amateka azaca urubanza.