Uwitwa Didas Gasana yamaze guhaga uruyama, maze asimbukira kuri twitter, ati nziyamamariza kuba Perezida w’u Rwanda mu matora y’Umukuru w’Igihugu azaba mu mwaka wa 2024. Yanivugiye ko uyu mugambi awushyigikiwemo na Ingabire Victoire Umuhoza, uzwiho gukorana n’imitwe y’iterabwoba.
Didas Gasana ntiyasobanuye ishyaka aziyamamaza anyuzemo haba muri DALFA-Umurinzi cyangwa muri FDU-Inkingi, dore ko yombi ari aya Ingabire Victoire, nubwo ataremerwa mu mategeko.
Benshi mu basomye ibyo Didas Gasana yanditse, barahamya ko ashobora kuba yari akutse amarwa, dore ko ayafiningiza rugaca Imana. Bahise bamubwira icyo bamutekerezaho, bakaba barahurizaga ko byonyine gutekereza kuyobora abanyarwanda ari agasuzuguro, kuko barenze urwego rwo kuyoborwa n’abasinzi n’inzererezi zibonetse zose.
Bagize bati:”Ntawabuza Gasana kurota, kuko n’umushonji arota arya, ariko nabanze yikebuke, arebe niba afite indangagacino nibura imwe yamwemerera kuyobora nibura umudugudu, mbere yo kurota kuba Perezida wa Repubulika.”
Didas Gasana yabaye “umunyamakuru” w’ikinyamakuru UMUSESO, aza kuva mu Rwanda ahunga ibyaha birimo gusebanya no kwambura amaresitora n’utubari, dore ko abo yari afitiye amadeni y’umurengera bahoraga ku Muhima, aho Umuseso wakoreraga, bamwishyuza.
Abakoranye nawe, barimo Charles Kabonero wamuyoboraga, batubera abagabo kuko bahoraga baterateranya amafaranga ngo bamwishyurire, ariko ntibirangire kuko abishyuzaga babaga ari benshi.
Ubuhamya twahawe n’abazi neza Didas Gasana buvuga ko yaranzwe kandi no kwakira udufaranga tw’inticantikize (abanyamakuru babyita “giti”) kugirango asebye runaka, atangaze ibihuha, byose ari umuco we ugayitse wa”mpemuke ndamuke”.
Yaje guhunga anyuze muri Uganda ubwo hari hegereje ngo akurikiranwe mu butabera, magingo aya akaba azerera mu bihugu byo mu Majyaruguru y’Uburayi. Kimwe n’ibindi bigarasha n’interahamwe, atunzwe no gusebya u Rwanda n’abayobozi barwo, yiyita impirimbanyi ya demokarasi, ngo arebe ko yakomeza kubona amaramuko.
Didas Gasana akunze kumvikana ku maradiyo nka BBC n’indi mizindaro yahagurukiye guharabika u Rwanda, akumvikana ahuzagurika nk’uwaraye inkera cyangwa ufite ihungabana rikomeye.
Kuba Didas Gasana yivugira ko ashyigikiwe na Ingabire Victoire wahaniwe guhakana no gupfobya Jenoside yakorewe Abatutsi, birasobanura neza ko bahuje imyumvire.
Bombi ni abafatanyabikorwa b’umutwe w’iterabwoba, FDLR yahekuye u Rwanda, dore ko Ingabire Victoire we ari no mu bashinze iyo FDLR. Birumvikana rero ubwo Didas Gasana nawe ni umuyoboke wa FDLR mu buryo buziguye cyangwa butaziguye,
Si ubwa mbere imburamumaro zisuzugura Abanyarwanda ngo zirashaka kuba Perezida.
Uwitwa Paul Rusesabagina yarabirose, maze Faustin Twagiramungu, nyamara nawe uvuga ko arwanya Leta y’u Rwanda, avugira mu ruhame ko u Rwanda rudashobora kuyoborwa n’umuboyi (umukozi wo mu rugo). Ni nako byagendekeye Ingabire Victoire ubwo yashakaga kuba Perezida w’u Rwanda, maze nawe Twagiramungu amubwira ko u Rwanda rutayoborwa n’indaya.
N’ubu rero iyo Faustin Twagiramugu ataza kuba yaraheze mu buriri kubera uburwayi, nta kabuza yari kubwira Didas Gasana ko u Rwanda rutaragera aho ruyoborwa n’umusinzi.