• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Bizimana Djihad yasezeye Al Ahli yo muri Libya yari amazemo umwaka, Hakim Sahabo mu nzira zimujyana mu Bugereki   |   31 Jan 2026

  • FDLR bari muri Congo, barica abantu, bateza umutekano muke, Gusenya uwo mutwe bireba Congo n’ u Rwanda natwe bikatureba   |   29 Jan 2026

  • ICYO WAMENYA KUBIYAMAMARIZA KUYOBORA FDU-INKINGI: UMUTWE W’INTERAHAMWE ZIHEBEYE KUBUNZA INGENGABITEKEREZO YA JENOSIDE   |   29 Jan 2026

  • Interahamwe mu burayi zishyize hamwe ngo zishyigikire Victoire Ingabire   |   15 Jan 2026

  • Ekenge si we kibazo nyamukuru, ikibazo ni urwango rwigishwa abakongomani rwo kwanga Abatutsi rukorwa n’ubutegetsi bwa Tshisekedi   |   29 Dec 2025

  • U Burundi: Jenerali Alain Guillaume Bunyoni akomeje kuremba, yimurirwa mu bitaro bya Kira i Bujumbura mu ibanga rikomeye   |   28 Dec 2025

 
You are at :Home»Amakuru»Nyuma y’ubwumvikane bw’impande zombi, ikipe ya Etoile de l’Est yatandukanye na Banamwana Camarade wari umutoza wungirije

Nyuma y’ubwumvikane bw’impande zombi, ikipe ya Etoile de l’Est yatandukanye na Banamwana Camarade wari umutoza wungirije

Editorial 28 Feb 2022 Amakuru, IMIKINO, Mu Rwanda

Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa mbere tariki ya 28 Gashyantare 2022, nibwo ubuyobozi bw’ikipe ya Etoile de l’Est yatangaje ko yamaze gutandukana n’uwari umutoza wayo wungirije, ni nyuma yahi iyi kipe yatsinzwe na Etincelles FC ibitego bitatu ku busa mu mukino w’umunsi wa 19 wa shampiyona.

Ibyo gutandukana n’umutoza wungirije kuri Etoile de l’Est byatangajwe n’ubuyobozi bw’iyi kipe babinyujije ku rubuga rwabo rwa Twitter, aha bagize bati”Turamenyesha abakunzi n’abanyamuryango ba Etoile de l’Est ko twatandukanye n’uwari umutoza wacu wungirije witwa Banamwana Camarade Issa nyuma yo gusesa amasezerano kubwumvikane.”

Iyi kipe isanzwe ibarizwa mu karere ka Ngoma ko mu ntara y’i Burasizuba bijeje abakunzi bayo ko harimo gushakishwa icyatuma iyi kipe iri ku mwanya wa 14 n’amanota 17 yazakomeza kwitwara neza ikabona umusaruro mwiza.

Bati “Ubuyobozi bwa Etoile de l’Est burizeza abakunzi b’ikipe ko burimo gushaka icyatuma ikipe itsinda cyose, ntarirarenga tuzagera ku ntego zacu twiyemeje uyu mwaka. Turashimira abakomeje kuba hafi y’ikipe Kandi turabizeza kugumisha ikipe mu kiciro cya mbere”.

Umutoza Banamwana Camarade asezerewe nyuma y’uko yari yafashije iyi kipe kuyizamura mu kiciro cya mbere ndetse akabasha no kuyitoza mu mikino ibanza ya shampiyona y’u Rwanda, mu mikino 15 y’igice kibanza akaba yarayifashije kugira amanota 16.

Uyu mutoza yageze muri iyi kipe tariki ya 24 Kanama 2021 , icyo gihe akaba yari yasabwe kuzamura iyi Kipe ibarizwa mu Ntara y’Iburasirazuba, mu Karere ka Ngoma.

Etoile de l’Est isheshe aya masezerano n’umutoza wungirije ariko ikipe ikaba igomba gukomezanya n’umutoza mukuru wayo Addy Bukaraba wayigezemo tariki ya 14 Gashyantare 2022.

Kugeza ubu nyuma y’iminsi 19 ya shampiyona y’u Rwanda imaze gukinwa Etoile de l’Eest ifite amanota 17, muri iyo mikino ya shampiyona iyi kipe yakinnye yatsinze imikino 4 inganya 5 itsindwa 10.

2022-02-28
Editorial

IZINDI NKURU

Uganda ihagarariwe n’umunyarwandakazi mu irushanwa ry’uhiga abandi uburanga muri Afurika

Uganda ihagarariwe n’umunyarwandakazi mu irushanwa ry’uhiga abandi uburanga muri Afurika

Editorial 15 Nov 2016
APR FC yatsinze Rayon Sports yuzuza imikino 40 idatsindwa, Gasogi United iyoboye urutonde rwa Shampiyona nyuma yo gutsinda Bugesera FC ku munsi wa 4

APR FC yatsinze Rayon Sports yuzuza imikino 40 idatsindwa, Gasogi United iyoboye urutonde rwa Shampiyona nyuma yo gutsinda Bugesera FC ku munsi wa 4

Editorial 24 Nov 2021
Byadogereye muri Afrika y’Epfo: Abatavuga rumwe na Perezida Ramaphosa baramusaba gucyura vuba ingabo z’icyo gihugu ziri muri Kongo.

Byadogereye muri Afrika y’Epfo: Abatavuga rumwe na Perezida Ramaphosa baramusaba gucyura vuba ingabo z’icyo gihugu ziri muri Kongo.

Editorial 19 Jul 2024
Bishop Rugagi yagarutse mu Rwanda atangaza ko i burayi ahakuye izindi mbaraga

Bishop Rugagi yagarutse mu Rwanda atangaza ko i burayi ahakuye izindi mbaraga

Editorial 20 Oct 2017

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Mvura nkuvure yarafashije cyane mu cyumweru cyo kwibuka
Mu Mahanga

Mvura nkuvure yarafashije cyane mu cyumweru cyo kwibuka

Editorial 15 Apr 2016
Somaliya: Abarwanyi ba Al-Shabaab bishe abasirikare batanu b’u Burundi
INKURU NYAMUKURU

Somaliya: Abarwanyi ba Al-Shabaab bishe abasirikare batanu b’u Burundi

Editorial 03 Mar 2018
Gisagara: Abanyeshuri b’Urwunge rw’amashuri rwa Mugombwa bakanguriwe kwirinda ibiyobyabwenge
Mu Mahanga

Gisagara: Abanyeshuri b’Urwunge rw’amashuri rwa Mugombwa bakanguriwe kwirinda ibiyobyabwenge

Editorial 05 Sep 2016

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru