Iyi nyandiko ntigamije gushyigikira intambara Uburusiya burwana na Ukraine, oya. Gusa igamije kwerekana ko iyi ntambara ifite amasomo menshi ikwiye gusigira abiringira amoshya, bibwira ko urugamba nirurema hari uzabatabara.
Uburusiya bwakomeje kugaragaza impungenge mu gihe Ukraine yaba igiye mu muryango w’ibihugu byiyemeje gutabarana, OTAN, kuko Ukraine yaba ibaye ibirindiro by’ababangamiye umutekano w’Uburusiya.
Hari abantu barimo na Angela Merkel wahoze ayobora Ubudage, n’abandi banyapolitiki bakomeye, berekanye ko impungenge z’Uburusiya zifite inshingano , ariko ntibyahabwa agaciro, none dore Ukraine igiye mu kaga.
Amasomo rero twakura muri iyi ntambara ni menshi, ariko reka tuvugemo make afite aho ahuriye n’Abanyarwanda.
Umuheto woshya umwambi bitazajyana.
Ibihugu byo mu burengerazuba bw’isi, ni ukuvuga Amerika n’Uburayi byakomeje kureshya Ukraine ngo yinjire muri OTAN, ariko mu by’ukuri ari amayeri yo kwegereza ibitwaro by’ibyo bihugu hafi y’Uburusiya.
Iyo OTAN ni nayo yizezaga Ukraine ko Uburusiya nibuyitera, OTAN izatabarana ingoga. Nyamara aho Uburusiya bugabiye ibitero muri Ukraine, ba bandi bayizezaga kuyitabara barayitetse ngo yirwarize. Ni bya bindi ngo iyo amagara yaterewe hejuru, umwe asama aye undi agasama aye.
Ibi kandi dukunze no kubibwira imitwe y’iterabwoba ishaka guhungabanya umutekano w’u Rwanda. Hari abantu bizeza abo bagizi ba nabi kuzabafasha kugera ku ntego zabo, nyamara umunsi bakubiswe ikibatsi ntawe uzabatabara.
Uretse urugero rwa Ukraine, za FDLR, FLN, RNC n’ abandi bagome, barabibonye ko iyo uRwanda rubakijeho umuriro ba ”bafatanyabikorwa” baburirwa irengero.
Isi irarangaye cyangwa irirangaza, ibibazo byawe ni wowe uzabyikemurira.
Nk’uko twabisobanuye hejuru, Uburusiya bwakomeje kwereka isi ikibazo cy’umutekano wayo.
Amahanga yarabirangaranye, kugeza Uburusiya bufashe icyemezo cyo kwishakira umuti.Byari kuba byiza iyo umuti uboneka nta maraso amenetse, ariko hari ubwo umuti usharira cyane ariwo uvura.
Iri ni isomo rikomeye ku Rwanda kuko, n’ubwo ntako rutagize ngo rwereke amahanga abagizi ba nabi bahora bashaka kumena amaraso y’Abanyarwanda, isi itazigera ikemura ikibazo cy’umutekano warwo uhungabanywa n’imitwe yitwaje intwaro iri mu bihugu duturanye.
Umuti uzavugutwa n’Abanyarwanda ubwabo. Ibi binashimangira ibyo Perezida wa Repubulika, Paul Kagame aherutse kuvuga, ubwo yatangazaga ko umuhanga adategerereza umwanzi iwe, ahubwo amusanga aho ari. Ni nako Uburusiya bubigenje.
Perezida Putin yanze ko ibitwaro bizasenya Uburusiya birundwa muri Ukraine, ahitamo gusenya aho bizarundwa.
Abanyaburayi n’Amerika barakitwara nk’abapolisi b’isi.
Ibihugu byo mu burengerazuba bw’isi byakomeje kwitwara nk’aho ari byo bitegeka ibindi bice by’isi uko bibaho. Kuba Ukraine yakwitwara nk’uko OTAN ibishaka hatitawe ku ngaruka byagira ku bandi, ni urugero rw’uko Amarika n’Uburayi bikiyumvamo ububasha ku bandi batuye isi.
Ubu induru zamagana Uburusiya ni nyinshi, nyamara ntawamaganye ibitero Abanyamerika n’Abanyaburayi, bagabye muri Libiya, Irak n’ahandi, bigahitana inzirakarengane zitabarika, imitungo itagira ingano igatikira.
Nta rukiko, nta gihugu, nta muryango mpuzamahanga muri ya yindi “y’abagiraneza”, wigeze uvugira mu ruhame ko ibyo abo banyabubasha bakoze ari amahano arenze urugero.
Ibi bihugu usanga aribyo biha u Rwanda amasomo yo kurengera uburenganzira bwa muntu, nk’aho abaturage ba Libiya cyangwa ba Irak batari bakwiye uburenganzira.
Demukarasi n’ubunyamwuga mu itangazamakuru nibo ba mbere babihonyora.
Kimwe mu bikomeje kuranga intambara yo muri Ukraine, ni ugutanga amakuru agoretse, apfa gusa kuba agaragaza isura nziza y’Abanyamerika n’Abanyaburayi.
Ibikorwa ni icengezamatwara ritagatifuza OTAN, rikagira Perezida Putin w’ Uburusiya shitani. Magingo aya itangazamakuru ryo mu Burusiya ryarahawe akato mu Burayi , kugirango humvikane iryabo gusa ritanga amakuru bashaka.
Iyo ni ya demukarasi, bwa bunyamwuga n’ubwisanzure bw’itangazamakuru no mu gutanga ibitekerezo bahora batwigisha? Igisubizo ni oya, kandi Abanyarwanda banabibonye mbere, bahitamo gukora ibyiza ntawe bagamije gushimisha, ahubwo ari ku nyungu zabo.
Iyi ntambara yo muri Ukraine yongeye kutwereka imiterere nyakuri y’isi.
By’umwihariko Abanyarwanda itweretse ko ntawe ukwiye kudutekerereza uko tubaho, kuko umugabo arigira!
Twahisemo gukora ibikwiye ntawe tugamije gushimisha, ahubwo ku neza yacu mbere na mbere.