• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Dr. Bahati Bernard yavuze ko mu mwaka w’amashuri wa 2025/26 abanyeshuri bakoze ikizamini cya Leta gisoza amashuri abanza batsinze ku rugero rwa 88,21%   |   20 Aug 2026

  • Ikibazo cy’Ubuzima n’Umutekano muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo, iki gihugu cyambuwe kwakira Shampiyona Nyafurika ya Volleyball y’Abagabo 2026   |   20 Aug 2026

  • Etienne Gatanazi akura gakiza ki mu kuba umuzindaro w’interahamwe?   |   20 Aug 2026

  • Rimwe mu makosa Leta ya Ndayishimiye izicuza ni ukuba yaragennye Edouard Bizimana nka Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga; Nininahazwe Pacifique   |   18 Aug 2026

  • FERWAFA yemeje ko Super Cup 2026 izakinwa n’amakipe ane atarimo APR FC yasimbujwe Mukura VS   |   18 Aug 2026

  • Rayon Sports izabanza kwakira APR FC muri shampiyona y’u Rwanda, Ingengabihe ya BK Pro League 2026/27   |   17 Aug 2026

 
You are at :Home»Amakuru»Imishinga itatu ya baringa ikiryabarezi Thomas Nahimana n’agatsiko ke bashaka gukoresha muri gahunda yabo ya mpemuke ndamuke

Imishinga itatu ya baringa ikiryabarezi Thomas Nahimana n’agatsiko ke bashaka gukoresha muri gahunda yabo ya mpemuke ndamuke

Ubwanditsi 25 Mar 2022 Amakuru, INKURU NYAMUKURU, Mu Mahanga

Twakunze kumva mu biganiro bitandukanye ibigarasha bishinjanya kuba bitanga amakuru yabo kuri Rushyashya igihe bari mu nama.

Ubu siko bimeze kuko umwe ashinga YouTube Channel ibyari politiki bikavamo gukorongana nk’abashumba.

Ubu abagezweho ni Nahimana Thomas na Sylvia Mukankiko. Nahimana, ikiryabarezi cyashize imbere ikinyoma kikajugunya ikanzu, yiyita ko ari Perezida wa Guverinoma yo mu buhungiro akaba afite imishinga itatu yo mu nzozi.

Umushinga wa mbere wa Nahimana ngo ni uwo gushyiraho uburyo bwo kuzirikana abapfuye bose mu rwego rwo kuyobya amarari no guhakana Jenoside yakorewe Abatutsi.

Muri uyu mushinga ngo buri wese azagira umubare w’imva ashaka kuri urwo rubuga (Website) kuko uzajya ugiraho compte/account hanyuma utange amafaranga y’ururabo uko winjiyemo.

Mukankiko yambitse ubusa Nahimana amuvuga wese aho yagize ati “Ubwo Thomas Nahimana yabeshyaga abantu ngo aje kwiyamamariza kuba Perezida w’u Rwanda, yambuye abantu benshi amafaranga akaba yaranasenye n’ingo nyinshi kubera kwambura abagore batabyumvikanyeho n’abagabo babo”

Mukankiko yagaragaje kandi ko Nahimana afite amashene menshi ku mbuga nkoranyambaga ngo yinjize agatubutse ubundi akajya mu rusimbi n’ibindi bizwi nka Pyramide. Muri izo Youtube Channels za Nahimana hari iyitwa Isi N’Ijuru TV akaba ariyo yirirwa atukaniraho na Mukankiko amwita ya nkoko irya amagi yayo.

Undi mushinga wa kabiri Thomas Nahimana ashaka gusaruramo abantu amafaranga ni uwitwa ko Guverinoma yo mu buhungiro igiye gushinga Kaminuza yigisha ibya Politiki.

Uku ni ukwikirigita ugaseka kuko na Padiri ubayeho ku mafaranga y’abatishoboye aho yishyurirwa icumbi na Leta y’Ubufaransa siwe ugiye kubaka Kaminuza. Aha azabeshya bamwe bumva ko koko ari Perezida nkuko hari abamwizeye bakamuguriza ngo aje kuyobora igihugu cy’u Rwanda amaso yaheze mu kirere.

Undi mushinga wa gatatu Guverinoma ya Nahimana ifite ni uwo gushyiraho Pasiporo; ibi byo ni urwenya rwuzuye n’ubwenge buke. Ni gute abantu batanagira pasiporo babonye ko bashyizeho Guverinoma kuri internet noneho bagiye gushyiraho urwandiko rw’inzira? Urwandiko rw’inzira rutangwa n’igihugu cyemewe.

Amavu n’amavuko ya Thomas Nahimana

Thomas Nahimana ni Mwene Nkujuwimye Mathias na Iyamubonye Claudine, yavukiye mu karere ka Rusizi muri 1971, Umurenge wa Nzahaha .

Yahunze u Rwanda ahunze ubutabera kubera ibyaha byo kubiba amacakubiri yari akurikiranweho hagati ya 2005-2006.

Nyina umubyara ntabwo yigeze ahirwa n’urushako kuko umugabo we yamuhozaga ku nkeke akamuraza hanze n’abana be, bityo akaba ariho abana bakuye kutagira umuco abakahakomora n’ubugome.

Thomas Nahimana afite murumuna we wari interahamwe Kabombo wamaze Abatutsi muri Cyangugu yose wiyitaga Bakame akaba n’ubu akibarizwa cyangwa yaraguye muri FDLR.

Ubu buzima bwagize ingaruka nyinshi kuri Nahimana dore ko niyo yabeshyaga ngo ari kwigisha mu Kiliziya yajyaga abigarukaho.

Ari mu Iseminari Nkuru nk’abandi ba Faratiri bose, yaruhukiraga muri Paruwasi ya Mwezi, aho Padiri Mukuru buri gihe yamutangagaho raporo yo gushurashura abana b’abakobwa cyane cyane abangavu bazaga mu bikorwa bya Paruwasi nko gukora isuku mu Kiliziya, abitabiriye imiryango y’urubyiruko n’abandi. Aha yabashije gutera bamwe mu bakobwa inda ataraba Padiri ariko akabashukisha udufaranga bagaceceka. Ubu abenshi ngo niyo bamusabye indezo abatera ubwoba, bityo tukaba tudashaka gutangaza amazina yabo.

Amaze kuba Padiri, Nahimana yabaye mu iseminari ya Cyangugu yitiriwe Mutagatifu Aloys nyuma yo kuva muri Paruwasi ya Mwezi; mu iseminari yahasanze undi mupadiri ugendera ku matwara ya Hutu-Pawa, Fortunatus Rudakemwa aho bahinduye Seminari ya Cyangugu indiri ya CDR. Abana mbarwa bari bararokotse Jenoside bahigaga, babaye nk’abari mu menyo y’intare bibona bisanze mbere ya 1994. Inzego z’ubuyobozi zarabibonye n’ubwo byakorwaga mu ibanga; Padiri Nahimana na Rudakemwa bakundaga kumvisha abaseminari BBC Gahuzamiryango cyane cyane igihe havugwaga gusohoka kw’icyegeranyo cy’ingirwamucamanza Bruguiere, bagashishikariza abana kwitabira politike. Muri iyo ngengabitekerezo ya Hutu Powa bigishaga abana, umwana umwe yateguye ikiganiro cyitwa “la mauvaise gouvernance qui règne au Rwanda” bisobanuye “imiyoborere mibi iri mu Rwanda” akiganiriza abandi bana bagenzi babo Nahimana na Rudakemwa nabo bahari.

Byazamuye umwuka mubi muba Seminari bagiye kurwana, n’uko ubuyobozi burahagera bukuriwe n’uwari Perefe wa Cyangugu icyo gihe Musa Fazil Harerimana, abakuru b’ingabo na Polisi ndetse na Musenyeri wa Cyangugu, Nyakwigendera Bimenyimana Jean Damascene. Nyuma y’inama Rudakemwa na Nahimana baje gusaka abana bitaga inkotanyi bitwaje ko bari gusaka telephone bakoresheje ngo bahamagare ubuyobozi.

Abo bapadiri baje kwamaganwa ku mugaragaro maze Nahimana yimurirwa muri Paruwasi ya Muyange aho yaje gukora agashya agatera inda umukobwa arangije amutsindagira murumuna we wo kwa Se wabo ngo ara mu murambagirije, nyuma riko umusore amenya amakuru ko atwite inda ya Padiri abivamo. Nahimana Thomas ahita acikira iburayi agenda acucuye umutungo wose wa Paruwasi Muyange, Musenyeri atabizi maze ageze iburayi yihomora kuri Musenyeri aramutuka koko amubwira ko yamuteje abasirikari n’abapolisi none ngo yageze iburayi nta ruhare abigizemo.

Nahimana kandi akiri mu Rwanda, ibiro bishinzwe abinjira n’abasohoka byaramufashe biramufunga, Musenyeri Bimenyimana niwe waje bumva ikibazo cye arafungurwa aho yagiye mu bikorwa bye byo gusambana I Bukavu muri Kongo, noneho kuko yari mu murenge wa Nyabitekeri akoresha ubwato buto agera ku Ijwi afata ubwato bunini ajya Bukavu; Nahimana mu bucucu bwe arangije kubonana n’umugore I Bukavu agaruka mu Rwanda akoresheje umupaka wa Rusizi, atanze Pasiporo ye, bigaragara ko ari kwinjira ariko ko bitagaragara ko yasohotse bityo ko yasohotse igihugu ku buryo butemewe n’amategeko. Nibwo bamufunze bamukoresha inyandikomvugo, asaba imbabazi, Musenyeri Bimenyimana wari waragowe aramucyura, dore ko abapadiri ari abana ba Musenyeri.

Tugarutse rero kuri uyu mu Padiri nako ingirwa mu Padiri Nahimana ageze iburayi muri France nyuma yo kwandagaza Musenyeri Bimenyimana, yaje kujya muri Paroisse imwe ya Notre Dame de la Pointe de Caux, kuvuga ko ari umupadiri ko bamwakira akavuga ubutumwa; yagiyeyo ari nka Padiri kandi abana n’umugore we uzwi ku izina rya Maman Ritha n’umukobwa we Ritha. Iyo Paruwasi yamwibukijeko amategeko ya Kiliziya aruko kwerekana ikarita y’ubupadiri (Celebret) gusa bidahagijeko agomba kuzana ibaruwa iriho umukono wa Musenyeri waho yavugaga ubutumwa. Nahimana umusatsi wamuvuyeho yibutse ibitutsi yatutse Musenyeri, nuko aramuhamagara kuko ntakundi, yari kubigenza amusaba imbabazi, amwibutsa ko ari umuhungu we, anamwibutsa umugani w’umwana w’ikirara……Musenyeri Bimenyimana yabanje kumwihorera, ariko amakuru agera kuri Rushyashya, avugako Nahimana yakomeje gutakamba aho mu gihe cy’imyaka ibiri yandikiye Musenyeri Bimenyimana amabaruwa agera muri magana abiri asaba imbabazi kuko niwo mugati wonyine yarasigaranye. Musenyeri Bimenyimana nk’umubyeyi yaje kumwoherereza ibaruwa (Recommendation letter) ariko ataziko ayoherereje umugabo ubana n’umugore. N’uko ajya muri Paruwasi yavuzwe ruguru aba Padiri kandi afite n’urugo.

Nahimana yirirwa atuka uwari Padiri mukuru Ubald Rugirangoga kuko banabanye agihabwa ubupadiri, muri Paruwasi ya Mwezi ariko icyo amwangira cyane n’uko Padiri Ubald yamaganye kumugaragaro Nahimna ubwo yafataga inzira akajya Arusha gushinjura Interahamwe Yussuf Munyakazi wayoboye ubwicanyi muri Cyangugu, akaba arinawe wazanye Interahamwe zivuye Gisenyi na Cyangugu kurimbura Abatutsi mu Bisesero bari bagerageje kwirwanaho. Nahimana yashinjuye Yussuf Munyakazi ariko urukiko rw’Arusha TPIR rumukatira imyaka 25. Padiri Ubald azwiho kutihanganira amafuti ndetse no kwimakaza ubumwe n’ubwiyunge mu bakirisitu bishingiye mu kubabarira.

Nahimana Thomas ntabwo ari ugukunda abagore gusa kuko abo yambuye mu Bubiligi nibo bavuga ko abonye aho ijipo yanitse, yayitwara. Nahimana yaje kujya mu bya politiki kugirango anyunyuze imitsi yabo abeshya. By’umwihariko ubwo yabeshyaga ko aje kuba Perezida, nyamara abizi ko ari ikinamico ngo yambure abantu, yambuye abitwa Niwenshuti Ladislas ukora ubucuruzi bwo kuguriza amafaranga kuburyo butemewe (Bank Lambert) mu Bubiligi, Zena Mukabuduwe, Simeon Musabyimana, Interahamwe yo ku rwego rwo hejuru yatorotse Gacaca I Kanombe n’abandi. Ubu rero yababwiye ko yari yizeye ko nagera mu Rwanda abazungu bazamuha amafaranga akabishyura none amaso yabo yambuye yaheze mu kirere.

Ubundi abazi neza Nahimana Thomas, bemeza ko batazi neza umubare w’abana afite ariko abagore bamenyekanye hanze y’igihugu ni batanu udashyizemo abo babyaranye mu Rwanda; muri abo harimo Kwitonda Marie Claire, Jeanne Mukamurenzi, Chantal Mutega n’abandi….. Mu Rwanda ho mu bagore babashije kubyarana twabashije kumenya ni Mukantagwabira Marthe bakaba bafitanye umwana w’umusore w’umuhungu.

Politiki Nahimana abeshya ko akora, ni politiki y’ivangura n’amakimbirane nk’uko bigaragara mu biganiro yagiye akora, aho ashishikariza abandi gukoresha imbaraga zigamije gukuraho ubutegetsi bwa Kigali (Violence). Abenshi mu bakurikiye amagambo yagiye avuga nk’ukuriye Ishema Party, avuga amagambo neza ameze nka ya Ngeze Hassan ngo “abahutu ni ibicucu…baritinya…ntibashyira hamwe….” Nahimana kandi akomeza avuga ko u Rwanda ruyobowe n’abagande.! Mu gice cya kabiri cy’iyi nkuru, tuzabagezaho isesengura ry’amagambo abiba urwango, Nahimana yagiye atangaza, binyuze mu Kinyamakuru cye Le Prophete, ndetse no kuri YouTube. Tuzanabagezaho uko umunyamabanga we Chaste Gahunde yakoze Jenoside ku Kibuye.

2022-03-25
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Ko kwirarira bibaye kwirahuriraho umuriro! Ese ”Mana mfasha” ya  Eric Nshimiyimana n’abasore be  izongera ibatabare bahigike CS Sfaxien?

Ko kwirarira bibaye kwirahuriraho umuriro! Ese ”Mana mfasha” ya  Eric Nshimiyimana n’abasore be  izongera ibatabare bahigike CS Sfaxien?

Ubwanditsi 11 Jan 2021
Uganda: Kirumira uheruka gusezera mu gipolisi yarashwe arapfa

Uganda: Kirumira uheruka gusezera mu gipolisi yarashwe arapfa

Ubwanditsi 09 Sep 2018
Umutoza Bisengimana Justin yongereye amasezerano y’imyaka ibiri mu ikipe ya Rutsiro FC 

Umutoza Bisengimana Justin yongereye amasezerano y’imyaka ibiri mu ikipe ya Rutsiro FC 

Ubwanditsi 21 Aug 2021
Agasuzuguro ka Ingabire Victoire kafashe indi ntera.Noneho ngo u Rwanda ruri inyuma ya Kongo mu bijyanye n’imiyoborere?

Agasuzuguro ka Ingabire Victoire kafashe indi ntera.Noneho ngo u Rwanda ruri inyuma ya Kongo mu bijyanye n’imiyoborere?

Ubwanditsi 28 Apr 2023

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Afrika haguruka : Ubuhanuzi 10 bwahawe u Rwanda na Prophet  EMEKA OKOYE
Mu Mahanga

Afrika haguruka : Ubuhanuzi 10 bwahawe u Rwanda na Prophet EMEKA OKOYE

Ubwanditsi 04 Aug 2016
Impamvu nyuma y’imyaka 5 bakorana, Charly na Nina batandukanye na Muyoboke Alexis
INKURU ZAKUNZWE CYANE

Impamvu nyuma y’imyaka 5 bakorana, Charly na Nina batandukanye na Muyoboke Alexis

Ubwanditsi 21 Feb 2018
Kigali: Yishe umusore babanaga, umurambo we awujugunya mu bwiherero
Mu Rwanda

Kigali: Yishe umusore babanaga, umurambo we awujugunya mu bwiherero

Ubwanditsi 24 Jul 2018

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

05 Aug 2026
Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

01 Aug 2026
Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

27 Jun 2026
AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

13 Jun 2026
Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

03 Jun 2026

Perezida Kagame yashimye PSG yegukanye UEFA Champions League ya 2025/26

31 May 2026
Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

07 Apr 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru