Mu ijoro ryo kuwa gatanu tariki ya 1 Mata 2022, i Doha mu gihugu cya Qatar habereye tombola y’uko amakipe azahura mu mikino y’igikombe cy’Isi gitegerejwe mu mpera z’uyu mwaka mu mijyi itandukanye yo muri icyo gihugu.
Ni tombola yitabiriwe n’abanyamuryango b’impuzamashyirahamwe y’umupira w’amaguru ku Isi FIFA, dore ko guhera kuwa kane w’iki cyumweru bitabiriye inama y’intekorusange isanzwe ihuza abanyamuryango ba FIFA, muri iyi ntekorusange akaba ariho hanabereye tombola y’uko amakipe azahura muri icyo gikombe cy’Isi.
Nk’uko Tombola yabigaragaje hari amakipe azahura anasanzwe afitanye amateka mu mikino itandukanye, aha twavuga nk’ikipe y’igihugu ya Ghana ndetse na Uruguay aha ibi biraterwan’uko aya makipe ubwo aheruka guhura mu gikombe cy’Isi cya 2010 habayemo ibidasanzwe.
Uwo mukino wahuje Ghana na Uruguay wa 1/4 cy’irangiza wagaragayemo rutahizamu Luis Suarez wakujemo amaboko umupira wari utewe na Ghana, aha iyo umupira ujyamo iyi kipe yo ku mugabane wa Afurika yari buhite ijya muri 1/2 ariko byarangiye isezerewe muri uwo mukino.
Biteganyijwe ko amakipe y’ibihugu 32 azatangira gukina imikino y’igikombe cy’Isi 2022 guhera tariki ya 21 Ugushyingo kugeza 18 Ukuboza 2022, ni imikino izabera mu mijyi itanu itandukanye y’igihugu cya Qatar.
Uko amakipe yisanze mu matsinda atandukanye:
Group A: Qatar, Ecuador, Senegal, Netherlands
Group B: England, Iran, USA, Wales/Scotland/Ukraine
Group C: Argentina, Saudi Arabia, Mexico, Poland
Group D: France, UAE/Australia/Peru, Denmark, Tunisia
Group E: Spain, Costa Rica/New Zealand, Germany, Japan
Group F: Belgium, Canada, Morocco, Croatia
Group G: Brazil, Serbia, Switzerland, Cameroon
Group H: Portugal, Ghana, Uruguay, South Korea