Abakomoka mu muryango mugari wa Paul Gakuba wishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi bakomeje gushengurwa nuko Kayisire Clarisse wiyise Mukundente Ariane akomeje kwiyitirira uyu muryango maze Interahamwe zijejeta amaraso mu biganza ndetse n’abahakana Jenoside yakorewe Abatutsi bakamwihanganisha yitwaje uyu muryango.
Kayisire Clarisse wiyitirira Kayisire Hyacinthe umuhungu wa Paul Gakuba nka musaza we ntacyo bapfana nubwo bahuje izina: Abana ba Paul Gakuba basigaye mu bwicanyi bwateguwe I Butare na Capt ildephonse Nizeyimana ni Innocent Kayitare uba mu Rwanda, Charles Gakuba uba muri Canada, Pauline Kanzayire uba mu bwongereza na Illuminee Gakuba uba mu Rwanda. Hakaba kandi Laurent Gatera uba mu Rwanda I Butare akaba ari murumuna wa Paul Gakuba.
Umugore wa Kayisire Hyacinthe niwe wari nyina wabo wa Clarisse alias Mukundente Ariane. Akaba aruko yajyaga agenderera abo kwa Paul Gakuba ndetse akanahaba mu gihe cy’ibiruhuko kubera guhunga ubuzima bwo mu cyaro iwabo Nyaruguru.
Ikibabaza umuryango wa Gakuru Paul ni uko abamwihanganisha ari abatemera ko habaye Jenoside yakorewe Abatutsi kandi mu muryango wabo akaba nta bigarasha bagira. Bababazwa nuko inshuti y’interahamwe Kayisire Clarisse yiyitirira uyu muryango uzwi kandi watotejwe kuva muri 1990 kugera muri 1994.
Clarisse Kayisire wiyise Mukundente Ariane. Mwene Sharangabo Innocent ukomoka muri Nyaruguru. Birababaje kuba umuntu nkawe wiciwe abavandimwe muri Jenoside yakorewe abatutsi utarigeze wamagana abayikoze ahubwo ugashyigikira ibitekerezo bya Aimable Karasira uvugako FPR ariyo yakoze Jenoside ubundi akavuga ko Jenoside itigegeze itegurwa kandi uzi ko Nyakwigendera Gakuba Paul yatotejwe cyane mu byitso kugeza naho bimuviriyemo urupfu mbere ya Jenoside yakorewe abatutsi.
Ukavugira abafite ingengabitekerezo ya Jenoside nka Rene Mugenzi ugatanga n’inkunga yo kumwishyurira avocat mu rubanza rw’ubujurure yakoze mu Bwongereza. Agahebuzo ukitabira ibiganiro na Ingabire Victoire uvugako habaye genocide ebyiri ukagaragara wahimbawe uvuga ko wishimye guhura na Ingabire kuri zoom nkaho hari agakiza umutezeho. Kubakuzi ariko ntagitangaje.
Wihakanye umuryango wawe kuberako bari abakene kuva kera uri umwana warahanze bituma nyoko wanyu w’umubikira wo mu muryango w’aba Petite Soeurs de Jesus agutwara ukajya wiga ubana nabo. Ariko ikibabaje nuko no mu biruhuko wangaga kujya gusura mama wawe muri Nyaruguru.
Nyuma ya Jenoside basaza bawe babiri bararokotse umwe ajya mu gisirikare. Undi muto aho kugirango umufashe yagiye yirwariza kugeza ubu. Niyo wazaga mu Rwanda ntanumwe mu bavandimwe bawe wasuraga ahubwo wibera mu nshuti zawe zimeze neza.
Birababaje kubona utanga amafaranga yo kuburanira abapfobya Jenoside yakorewe Abatutsi nabafite ingenga bitekerezo yayo mugihe abo muvukana na bene wanyu basigaye ntacyo ubamariye. Musaza wawe uba Kiziguro n’imfura ntaho muhuriye. Gusa umuryango mugari wa Paul Gakuba urakwamaganye kuko nta kigarasha bagira mu muryango wabo.