• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • FDLR n’Indi Mitwe ishyigikiwe na Kongo bakomeje Kwica no kumenesha Abakongomani mu mirwano yongeye kubura   |   04 Dec 2025

  • Mukunzi Yannick yasezeye ku ikipe ya Sandvikens IF you muri Sweden yari amaze imyaka itandatu ayikinira   |   03 Dec 2025

  • AMAFOTO: Twagirayezu Thadée wayoboraga Rayon Sports yakoze ihererekanyabubasha na Murenzi Abdallah   |   02 Dec 2025

  • Dr. Usta Kayitesi yasimbuye Gen (Rtd) Kabarebe muri Minaffet, Imyanzuro y’inama y’Abaminisitiri   |   01 Dec 2025

  • Abakinnyi 80 baturutse mu bihugu 16 byo hirya no hino ku Isi nibo bitabira isiganwa ry’Amagare yo mu rizwi nka Rwandan Epic   |   30 Nov 2025

  • APR FC yakiriye abakinnyi bayo 3 batari bahari barimo Mamadou Sy wari i Doha   |   28 Nov 2025

 
You are at :Home»Amakuru»PSG Academy Rwanda yageze i Kigali izanye igikombe cy’Isi, Zamalek yaraye itsinzwe muri BAL 2022, abasiganwa ku magare baritegura kwerekeza muri Cameroon

PSG Academy Rwanda yageze i Kigali izanye igikombe cy’Isi, Zamalek yaraye itsinzwe muri BAL 2022, abasiganwa ku magare baritegura kwerekeza muri Cameroon

Editorial 26 May 2022 Amakuru, IMIKINO

Ibikorwa by’imikino bireba u Rwanda birakomeje hirya no hino ku isi mu mikino itandukanye ndetse bamwe mu bahagarariye igihugu batahukanye ishema abandi nabo bakomeje imyitozo yo kwitegura amarushanwa yo hanze y’igihugu.

Duhereye ku mupira w’amaguru, ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatatu, tariki ya 25 Gicurasi 2022 mu masaha y’umugoroba ahagana saa moya z’ijoro nibwo abakinnyi bari bahagarariye u Rwanda mu mikino ihuza amarerero ya Paris St Germain yo hirya no hino ku Isi.

Irerero rya PSG ryo mu Rwanda rikaba ryaratwaye igikombe cy’Isi mu kiciro cy’abari munsi y’imyaka 13, aba bana bakaba baratinze ikipe y’igihugu ya Brazil kuri penaliti 3-1 nyuma y’uko umukino wari warangiye amakipe yombianganyije igitego 1-1.

Mu cyiciro cy’abatarengeje imyaka 11, u Rwanda rwasoje ku mwanya wa kane nyuma yo gutsindwa na Leta Zunze Ubumwe za Amerika bahatanira umwanya wa gatatu.


Kuri uyu wa gatatu, ikipe y’igihugu yitegura imikino ibiri yo guhatanira itike y’igikombe cya Afurika 2023, yatangiye imyitozo aho ku munsi wa mbere iyi kipe yakoreye kuri Sitade ya Kigali i Nyamirambo ndetse myugariro Ange Mutsinzi akaba yamaze no kugera mu Rwanda avuye muri Portugal.

Mu mukino wa Basketball, i Kigali harimo kubera imikino ya Basketball Africa League aho kuri ubu igeze mu mikino ya nyuma, ikipe ya US Monastir yo muri Tunisie yageze ku mukino wa nyuma wa BAL 2022 itsinze Zamalek yo mu Misiri amanota 88-81.

Undi mukino wabaye mbere, ikipe ya Petro de Luanda yo muri Angola yageze ku mukino wa nyuma itsinze ikipe ya FAP amanota 88-74 mu mukino wa ½ cy’irangiza.

Muri iri rushanwa kandi abakinnyi b’uyu mukino baraye bahawe ibihembo nka bamwe mu bakinnyi bafite inkomoka muri Afurika bagize ibyo bageraho muri uyu mukino, ibi bikaba byarahuriranye n’uko kuri uyu wa gatatu hizihizwaga umunsi wa Afurika, abo bakinnyi ni Mugabe Arstide, Ian Mahinmi, Luol Deng na Joakim Noah.

Mu mukino wo gusiganwa ku magare, Nyuma yo kutitabira, Tour du Cameroun 2021, ikipe y’igihugu yatumiwe mu isiganwa rizatangira muri Kamena 2022, ni isiganwa rizitabirwa n’abakinnyi 6 rigakinwa iminsi 8.

Iyi kipe yatangiye umwiherero i Musanze kuri uyu wa Kane, ikaba igizwe na Mugisha Moise , Munyaneza Didier, Nzafashwanayo Jean Claude, Muhoza Eric, Niyonkuru Samuel na Tuyizere Etienne.

Mu mukino w’intoki wa Volleyball, aho amakipe abiri y’Abagore ahagarariye igihugu mu gikombe cya Afurika ariyo APR WVC na RRA VC, aya makipe yombi arahura muri 1/8 cy’irangiza aho hagomba kuvamo ikipe imwe izagera muri kimwe cya Kane.

2022-05-26
Editorial

IZINDI NKURU

Perezida w’u Burundi, Evariste Ndayishimiye afite nyungu ki mu kubeshya amahanga abeshyera u Rwanda.

Perezida w’u Burundi, Evariste Ndayishimiye afite nyungu ki mu kubeshya amahanga abeshyera u Rwanda.

Editorial 19 May 2021
#TdRwanda: Areruya yambaye umuhondo, Umunya Canada abatanze i Kibungo

#TdRwanda: Areruya yambaye umuhondo, Umunya Canada abatanze i Kibungo

Editorial 15 Nov 2016
Constant Mutamba: Minisitiri w’Ubutabera wa Congo Usigaye Azwi kurusha Ibikorwa Bye Bibi Kurusha Byiza

Constant Mutamba: Minisitiri w’Ubutabera wa Congo Usigaye Azwi kurusha Ibikorwa Bye Bibi Kurusha Byiza

Editorial 29 May 2025
Ubwambuzi bushobora gutuma Ikipe y’Igihugu ya Uganda y’umukino wa basketball  yirukanwa mu irushanwa rya Afro-basket ririmo kubera mu Rwanda

Ubwambuzi bushobora gutuma Ikipe y’Igihugu ya Uganda y’umukino wa basketball yirukanwa mu irushanwa rya Afro-basket ririmo kubera mu Rwanda

Editorial 30 Aug 2021

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Twagiramungu Faustin yavuye ku izima avuga ko u Rwanda rukwiye kuyoborwa n’abakiri bato
POLITIKI

Twagiramungu Faustin yavuye ku izima avuga ko u Rwanda rukwiye kuyoborwa n’abakiri bato

Editorial 11 Nov 2016
Umuryango w’Umwongereza uherutse gupfira mu Rwanda wahamije ko atishwe na COVID-19
INKURU NYAMUKURU

Umuryango w’Umwongereza uherutse gupfira mu Rwanda wahamije ko atishwe na COVID-19

Editorial 10 Apr 2020
Umuhanzi Yvan Buravan yitabye Imana azize kanseri y’urwagashya
Amakuru

Umuhanzi Yvan Buravan yitabye Imana azize kanseri y’urwagashya

Editorial 17 Aug 2022

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru