“Mwiyambure ishati y’ubugarasha mwambare iy’ubutore” aya ni amagambo Callixte Nsabimana yabwiye abanyamakuru ku munsi w’ejo ubwo basuraga bakanatemberezwa Gereza ya Nyarugenge ku munsi abagororwa bamwe bari bahawe impamyabushobozi nyuma yo kurangiza amahugurwa mu bumenyingiro.
Callixte Sankara yavuzeko babayeho neza muri Gereza ndetse ko n’abibeshya bakavuga ko aramutse afunguwe yasubira hanze barota ku manwa y’ihangu kuko aho kugirango asubire hanze yakwigumira muri gereza.
Yagarutse kandi ku bwoba buranga ababarizwa mu mitwe y’iterabwoba irwanya u Rwanda ko bagenda bububa, bakebaguzwa. Ibi abihuje na Paul Rusesabagina, kuko asaba Bishop Niyomwungeri kumuherekeza i Burundi yamusabye ko bahagurukira Dubai kuko ahandi cyane cyane muri Afurika yari gufatwa na InterPol kubera ibikorwa bye by’iterabwoba mu Rwanda.
Callixte yahishuye ko asigaye aryama agasinzira bitandukanye n’imyaka itandatu yamaze arwanya `Leta kuko ngo utasinzira urwanya Leta. Yagize ati “ubuse murakeka ko Kayumba Nyamwasa asinzira?”
Mu bijyanye n’urubanza rwe, yavuzeko we atashatse guhangana kuko nkumwe mu bayobozi bakuru ba MRCD/FLN yemera uruhare mu bitero byagabwe nuyu mutwe bigahitana abaturage b’inzirakarengane.
Yibukije abantu uburyo muri 2017 Kayumba Nyamwasa yabijeje ko bagiye gufata ubutegetsi bakamuha miliyoni y’amadorali ngo agure intwaro maze umwana w’umuhungu akiguriramo amakamyo y’Actross 10 bityo batandukana nawe bashinga irindi shyaka.
Yabwiye abanyamakuru ko yiteguye guhinduka akaba umunyarwanda mwiza kuko ababazwa n’ibyo yakoze byagize ingaruka ku gihugu. Akaba yiteguye kwandikira Perezida wa Repubulika amusaba imbabazi. Yasabye abantu bose batekereza nkawe kera ko bataha bagafatanya n’abandi mu kubaka u Rwanda abibutsa ko batamurushije gushaka guhirika ubutegetsi bw’u Rwanda.
Yavuze ko ntacyo batagerageje ko n’ibihugu bya Uganda n’u Burundi byabijeje ibitangaza by’ubufasha bigafata ubusa.
Callixte Sankara yakatiwe imyaka 15 y’igifungo akaba yaremeye ibyaha byose yaregwaga aho yavuzeko n’inyoni zo muri Nyungwe zamushinja.