Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda, FERWAFA, ryamaze gutangazako umukino w’Amavubi wagombaga kuba kuwa kabiri w’icyumweru gitaha utakibereye i Huye, k’ubwumvikane bwa Federasiyo zombi bemeje ko uyu mukino uzabanza kwakirwa na Senegal uwo kwishyura uzakirwe n’u Rwanda.
Mu itangazo ryashyizwe ahagaragara na FERWAFA, bemeje ko umukino ubanza w’u Rwanda na Senegal uzabanza gukinirwa muri Senegal, ibi bivuze ko Amavubi agiye gukina imikino itatu ibanza hanze y’igihugu.
Biteganyijwe ko Mozambique izabanza kwakira u Rwanda bagakinira kuri FNB Stadium ku kibuga cyo muri Afurika y’Epfo, naho ku itariki ya 7 Kamena Senegal izakira u Rwanda i Dakar, naho uzasoza amatsinda ku mikino ibanza u Rwanda ruzasura Benin i Cotonou .
Kugeza ubu, Amavubi ari kubarizwa mu gihugu cya Afurika y’Epfo kuva ku cyumweru tariki ya 28 Gicurasi 2022, abakinnyi bari bategerejwe bakina ganze y’u Rwanda barimo Kagere Medie na Rafael York bageze mu mwiherero.
Umukino wa Mozambique n’Amavubi biteganyijwe ko uzaba ku isaha ya saa kumi n’ebyiri z’umugoroba ku isaha ya Kigali, ukazabera kuri FNB Stadium yo mu mujyi wa Johannesburg.