Uruzinduko rw’Umwami Philippe w’Ububiligi n’Umwamikazi Mathilde muri Kongo, ruhuriranye n’ intambara hagati y’ ingabo za Kongo n’ Umutwe wa M23. Amakuru ava ku rugamba aravuga ko mu minsi 2 ishize uwo mutwe wigaruriye uduce twinshi muri Kivu y’ Amajyaruguru, abasesenguzi bakavuga ko ari ubutumwa M23 ishaka guha Umwami Philippe, buvuga ko ifite imbaraga zo guhindura amateka.
Kuva iyi ntambara yarushaho guca ibintu mu mpera z’ ukwezi gushize kwa Gicurasi, ndetse ingabo za Kongo zikirukanwa mu birindiro byinshi, abategetsi ba Kongo babuze uko basobanura impamvu ingabo zabo zitsindwa ku rugamba, maze babeshya isi yose ko M23 ifashwa n’u Rwanda.
Uru ruzinduko rero rwagombye kubera Ububiligi n’ umuryango mpuzamahanga muri rusange, umwanya wo gusobanukirwa ko ntaho u Rwanda ruhuriye n’ ibibazo Abanyekongo bafitanye hagati yabo, kandi bakaba aribo bagomba kubyirangiriza.
Nk’uko bisanzwe bigenda mu bihugu byo muri aka karere iyo havutse ibibazo bya politiki, abaturage bo mu bwoko bw’ Abatutsi nibo bibasirwa. N’ubu rero muri Kongo abategetsi bitwaje iyo ntambara bategeka guhiga bukware abaturage biganjemo Abatutsi, bazira gusa ko bavuga ikinyarwanda.
Abahigwa bumvise urwo ruzinduko rw’ Umwami Philippe bariruhutsa, bibwira ko ashobora kumvisha ubutegetsi bwa Kongo ko ibikorerwa abaturage babo bavuga ikinyarwanda ari jenoside, kandi ko ingaruka zayo zitabagwa amahoro.
Nyamara ubanza icyizere kizaraza amasinde, kuko uyu ubaye umunsi wa 2 w’ urwo ruzinduko, kandi Umwami w’ Ababiligi ntaranamagana ubwo bwicanyi n’ imvugo zikwiza urwango .
Umwami Philippe ntazagwe mu mutego w’ ikinyoma cy’ abategetsi ba Kongo babeshya ngo umutwe wa M23 ugizwe n’ Abatutsi bafashwa n’u Rwanda.
Uyu uzamubere umwanya wo kumenya ko M23 igizwe n’ abaturage bo mu bwoko bunyuranye bw’ Abanyekongo, bityo Abatutsi n’ abandi bavuga ikinyarwanda bakaba badakwiye kuzizwa intambara ya M23.
Uretse umugaba mukuru w’ ingabo za M23, Jenerali Sultan Makenga wo mu bwoko bw’ Abatutsi b’ Abanyekongo, abandi bose bayobora uwo mutwe ni abo mu moko anyuranye y’Abanyekongo. Perezida Bertrand Bisimwa, ni uwo mu bwoko bw’ Abashi, umwungirije Pasteur Runiga akaba Umuhavu. Uwitwa Vianney Kazarama bivugwa ko ari Umuhutu wo muri Kivu y’Amajyaruguru. Major Willy Ngoma, umuvugizi wa M23 ni Umunande, n’abandi benshi batagize aho bahurira n’uRwanda.
Si ubwa mbere Kongo ibayemo intambara ziyobowe n’abakomoka mu moko anyuranye. Igitangaje ni ukubona M23 yo itangira intambara, ivuga ko iharanira imiyoborere iha buri muyenyongo uburenganzira bwe, Abatutsi bakaba aribo babizira.
Abasesenguzi bahamya ko iyi ngengabitekerezo ya JenosideAbanyekongo bayandujwe n’ abasize batsembye Abatutsi muw’ 1994 bagahungira muri Kongo. Bagezeyo bafatwa nk’ amata y’abashyitsi, ndetse ubu FDLR y’abajenosideri irafatanya n’ ingabo za Kongo ku rugamba.
Tugarutse mu mateka, muw’ 1960 umunyakatanga Moïse Tchombe yatangije intambara yo guharanira ubwigenge bw’intara ya Katanga, ariko abaturage b’Abanyakatanga ntibahizwe bukware nk’ uko Abatutsi bamerewe ubu.
Muw’ 1964, Pierre Mulele wo mu bwoko bw’ Ababambala yari umukuru w’inyeshyamba za ‘‘Mulele’’, nyamara abaturage bo muri ubwo bwoko ntibishwe. Cyabaye ikibazo cy’ umuntu ku giti cye, Abaturage b’ Ababambala ntibahutazwa.
Laurent Désiré Kabila w’Umubalubakati yategetse AFDL, ariko ntibyatumye Ababalukati bicwa, ahubwo hibasiwe Abanyamulenge, kubera gusa Bizima Karaha na Déogratias Bugera bari mu buyobozi bwa AFDL. Ni nako byagenze ubwo havukaga RCD ya ba Emile Ilunga w’Umuluba na Adolphe Onusuba w’ Umutetela, nyamara Abanyamulenge bagahohoterwa bikomeye, bazira gusa na Azzarias Ruberwa, Umunyamulenge rukumbi wari mu buyobozi bwa RCD.
Ingero ni nyinshi zerekana ko intambara za Kongo zagiye ziyoborwa n’abakomoka mu bwoko bunyuranye, kandi abaturage bo muri ubwo bwoko ntibakorerwe jenoside nk’ irimo gukorerwa Abanyekongo bavuga ikinyarwanda, by’ umwihariko Abatutsi.
Mu gusoza, Umwami w’ Ababiligi ntakwiye kuzasoza uruzinduko rwe atumvise akababaro k’ izo nzirakarengane, kandi akamagana ku mugaragaro jenoside irimo kubakorerwa. Ntazitwaze ko atabimenye kandi yarigereye mu gihugu kirimo kuberamo jenoside.
Ikibazo rero ni uko, aho kugira inama Perezida Tshisekedi n’ ibyegera bye yo kurangiza ibibazo mu nzira y’ ibiganiro, Ububiligi busa n’ ushishikariza ubutegetsi bwa Kongo inzira y’ intambara, ndetse ngo bukazabafasha kuyirwana. Ni bya bindi ngo’’usenya urwe umutiza umuhoro’’!
Njye nakongeraho nti ‘’bakubeshya ko uri intwari, rwamara kurema bakagutererana’’. Ukraine ni urugero rwiza rw’abashorwa mu ntambara badashoboye.