Ikipe y’igihugu y’u Rwanda Amavubi yatangiye imyitozo yitegura gukina n’ikipe y’igihugu ya Ethiopia mu irushanwa ryo guhatanira gukina imikino y’igikombe cya Afurika gihuza abakinnyi bakina imbere muri shampiyona z’iwabo.
Ni imyiteguro yatangiye tariki ya 21 Kanama 2022, ikaba ibera kuri Sitade ya Kigali i Nyamirambo ndetse aba bakinnyi bakaba bacumbitse kuri Ste Famille Hotel aho bitegura guharuka mu Rwanda kuri uyu wa Gatatu.
Nyuma yaho abakinnyi 24 bahamagawe n’umutoza mukuru w’Amavubi, Carlos Alos Ferrer, gusa nyuma yaho habayeho impinduka z’uko myugariro Bishira Latif asimbuye Ndizeye Samuel utarabonye ibyangombwa byo kuba yakinira ikipe y’igihugu.
Undi mukinnyi winjiye mu mwiherero w’ikipe y’igihugu ni Tuyisenge Arsene usanzwe ukinira ikipe ya Rayon Sports mu gice gisatira uciye ku ruhande, uyu mukinnyi akaba yitabajwe nyuma yaho byavugwaga ko Niyonzima Olivier Sefu agomba gusimburwa kuko ngo yagize ikibazo cy’imvune.
Amakuru, RUSHYASHYA yamenye ni uko uyu mukinnyi Sefu ukina hagati mu kibuga ngo ntakibazo cy’imvune yagize ahubwo uyu rutahizamu Arsene yifujwe n’umutoza mukuru ngo bafatanye imyitozo.
Amavubi aritegura kwerekeza mu gihugu cya Tanzania aho uyu mukino ubanza uzabera kuri Benjamin Mkapa Stadium mu mujyi wa Dar Salam, ni umukino uzakinwa kuri uyu wa gatanu tariki ya 26 Kanama naho uwo kwishyura wo uzakinwa ku ya 3 Nzeri 2022.