Kuri uyu wa gatanu tariki ya 2 Nzeri 2022, mu Rwanda hazabera umuhango wo kwita amazina abana b’ingangi baherutse kuvuka, muri uyu muhango biteganyijwe ko Didier Drogba na Gilberto da Silva nabo bazaba bahari.
Nk’uko byatangajwe binyuze ku ruba rwa Twitter rwa visit Rwanda, bemeje amakuru y’uko umunyabigwi wa Arsenal Gilberto Aparecido da Silva yamaze kugera mu Rwanda aho yaje muri uwo muhango.
Mu bandi bazwi bazitabira uyu muhango uba ngarukamwaka bazwi muri Siporo, harimo n’umunya Cote d’Ivoire, Didier Drogba wamenyekanye cyane mu ikipe ya Chelsea yo mu gihugu cy’u Bwongereza.
Gilberto Aparecido da Silva uzwi nk’umukinnyi w’igihangange muri Arsenal, yakiniye ikipe y’abarashi kuba mu mwaka wa 2022 kugeza mu mwaka wa 2008, ari muri yikipe yakinnye imikino 170 atsinda ibitego 17.
Kuri Didier Drogba, ari mu Chelsea yatsinze ibitego 104 mu mikino 244 yakiniye ikipe ibarizwa mu mujyi wa London, ni mugihe cy’imyaka 9 yahamaze.
Muri uyu muhango uzabera mu Kinigi go mu karere Ka Musanze , mu ntara y’Amajyaruguru biteganyijwe ko Yves Tébilh Didier Drogba ari umwe mu bazita amazina abana b’ingagi 20.