Ubucamanza bwo mu Bufaransa bwarekuye umujenosideri Laurent Bucyibaruta watsembye Abatutsi benshi mu duce tunyuranye tw’iyahoze ari Perefegitura ya Gikongoro yari abereye Perefe.
Muri Nyakanga uyu mwaka wa 2022, nibwo urukiko rw’abaturage rw’i Paris rwari rwahamije uyu Bucyibaruta ibyaha bya Jenoside n’ibyaha byibasiye inyokomuntu, ndetse rumukatira igifungo cy’imyaka 20.
Nyuma rero y’amezi 2 gusa yari amaze muri gereza, uwo mwicanyi yarekuwe ngo kuko afite uburwayi ”bukomeye”, akaba afunguwe by’agateganyo, mu gihe ubujurire bwe bugisuzumwa.
Kurekura uyu mwicanyi ruharwa byababaje imiryango iharanira inyungu z’abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi irimo “IBUKA”, isanga iki cyemezo gitonetse inkovu z’abo Bucyibaruta yagize imfubyi n’abapfakazi. Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa Ibuka, Naphtal Ahishakiye, yabwiye itangazamakuru ko bidakwiye gukinisha ibihano byahawe abajenosideri, kuko byaba ari ugupfoya ibyaha ndengakamere byabahamye. Bwana Ahishakiye asanga kwitwaza uburwayi ukarekura umuntu nka Bucyibaruta bidasobanutse, kuko muri gereza hari uburyo buhagije bwo kwita ku barwayi.
Alain Gauthier ukuriye impuzamiryango“CPCR”, nayo irengera ubutabera n’inyungu z’abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi, we yavuze ko nta cyizere ko urubanza rw’ubujurire bwa Bucyibaruta rwazihutishwa akaba yasubizwa muri gereza, kuko hari izindi manza z’abajenosideri zamaze imyaka zigitegereje kuburanishwa mu bujurire. Muri izo manza twavuga nk’urwa Octavien Ngezi, Tito Barahira,na Pascal Simbikangwa zasabye imyaka 2 ngo hafatwe icyemezo mu bujurire.
Laurent Bucyibaruta w’imyaka 78 yahungiye mu Bufaransa mu mwaka w’1997, aho yageze avuye mu mashyamba ya Kongo.