• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Interahamwe mu burayi zishyize hamwe ngo zishyigikire Victoire Ingabire   |   15 Jan 2026

  • Ekenge si we kibazo nyamukuru, ikibazo ni urwango rwigishwa abakongomani rwo kwanga Abatutsi rukorwa n’ubutegetsi bwa Tshisekedi   |   29 Dec 2025

  • U Burundi: Jenerali Alain Guillaume Bunyoni akomeje kuremba, yimurirwa mu bitaro bya Kira i Bujumbura mu ibanga rikomeye   |   28 Dec 2025

  • Perezida Kagame yashimye Perezida wa FIFA, Gianni Infantino, wahisemo kwizihiriza Noheli mu Rwanda, mu buryo budasanzwe   |   26 Dec 2025

  • FERWACY yatangaje inzira za Tour du Rwanda 2026, Rubavu yakira isiganwa iminsi itatu, Nyamirambo iragaruka   |   22 Dec 2025

  • ABASIRIKARE B’ABARUNDI BAKOMEREKERA MURI KONGO, IGISHORO N’UBUTUNZI KURI PRIME NIYONGABO   |   16 Dec 2025

 
You are at :Home»Amakuru»Isomo Leta ya Tshisekedi ikuye mu nama ya FRANCOPHONIE nyuma yo gushaka kwitambika kongera gutorwa kwa Louise Mushikiwabo 

Isomo Leta ya Tshisekedi ikuye mu nama ya FRANCOPHONIE nyuma yo gushaka kwitambika kongera gutorwa kwa Louise Mushikiwabo 

Editorial 20 Nov 2022 Amakuru, INKURU NYAMUKURU, Mu Rwanda

Leta ya Tshisekedi imeze nka wa mwana murizi udakurwa urutozi. Mu nama mpuzamahanga zose iki gihugu cyitabira, ugihagarariye ashaka kwegeka ibibazo byose bafite ku Rwanda. Yaba inama yiga ku byorezo nka SIDA cyangwa Ebola, inama y’imiturire…ijambo ryose ry’intumwa yiki gihugu rivuga ko ibibazo byose by’umutekano muke n’imiyoborere muri iki gihugu biterwa n’u Rwanda. Iki cyemezo cyafashwe n’ubuyobozi bwa Congo kigamije guhisha uruhare rw’abayobozi  mu bibazo iki gihugu gihanganye nabyo.

Ubwo ku munsi w’ejo mu gihugu cya Tuniziya habaga inama ya 18 y’umuryango uhuza abakuru b’ibihugu naza Guverinoma bihuriye ku rurimi rw’igifaransa uzwi nka FRANCOPHONIE, Leta ya Congo yari ihagarariwe na Minisitiri w’Intebe wicyo gihugu Jean Michel Sama Lukonde yashatse kwitambika kongera gutorwa kw’Umunyamabanga Mukuru w’uwo muryango umunyarwandakazi Louise Mushikiwabo.

Uyu muryango ugamije iterambere ry’ibihugu biwugize aho abahagarariye ibihugu byabo bagarukaga ku cyateza imbere uyu muryango, Minisitiri w’Intebe Lukonde we ijambo rye ryagarukaga kwegeka ibibazo byose igihugu gifite ku Rwanda. Mu gukomeza kuyobya uburari uyu Minisitiri w’Intebe yanze ngo kujya mu ifoto ihuza abahagarariye ibihugu byabo kuko Perezida Kagame yari yayitabiriye. 

Nubwo Congo Kinshasa aho inyuze hose igenda ivuga u Rwanda mu bibazo byayo, bayibutsa gushyira mu bikorwa amasezerano bagiranye n’umutwe wa M23 bahanganye ugizwe ahanini n’abanyekongo bavuga ururimi rw’ikinyarwanda. Ayo masezerano yabereye Nairobi agashimangirwa i Luanda avugako abagize umutwe wa M23 bahagaritse ibikorwa bya gisirikari ugahinduka umutwe wa politiki abahoze ari abarwanyi bagasubizwa mu buzima busanzwe abandi bagashyirwa mu ngabo za Leta ndetse n’ababyeyi babo baba mu nkambi z ‘impunzi mu Rwanda na Uganda bakaba bamaze imyaka isaga 26 basubira mu gihugu cyabo cy’amavukiro. 

Aho kugirango amasezerano ashyirwe mu bikorwa, Leta ya Congo yakomeje kwimakaza amagambo abiba urwango ku bakongomani bavuga ururimi rw’ikinyarwanda cyane cyane abo mu bwoko bw’abatutsi. Ibi byageze aho abavuga ururimi rw’ikinyarwanda bicwa abandi bagakorerwa iyicwarubozo harimo n’abari munzego z’umutekano bishwe n’abasiviri ingabo zireberera. 

Ntawe utabona icyo Leta ya Kongo igamije ko ari ugusunika amatora kuko Perezida Tshisekedi azi neza ko atazayatsinda. Kwamagana Louise Mushikiwabo agatorwa n’abasigaye bose ni isomo icyo gihugu cyakuramo ko gishakira ibibazo aho bitari.

Ibindi ni ukuyobya uburari. 

2022-11-20
Editorial

IZINDI NKURU

Kigali : Perezida Kagame arahamagarira inzego z’umutekano ku isi guhuza

Kigali : Perezida Kagame arahamagarira inzego z’umutekano ku isi guhuza

Editorial 04 Aug 2016
Mu Rwanda ntawe uri hejuru y’amategeko, Gen Ibingira na Lt Gen Muhire batawe muri yombi bazira kurenga ku mabwiriza yo kurwanya COVID-19

Mu Rwanda ntawe uri hejuru y’amategeko, Gen Ibingira na Lt Gen Muhire batawe muri yombi bazira kurenga ku mabwiriza yo kurwanya COVID-19

Editorial 28 Apr 2021
AS Kigali itsinze Rwamagana 4-0, yisunga Police FC na Marines FC zabonye amanota 3 y’umunsi wa 10

AS Kigali itsinze Rwamagana 4-0, yisunga Police FC na Marines FC zabonye amanota 3 y’umunsi wa 10

Editorial 21 Nov 2022
Ngarambe Rafaél yatorewe kuba Perezida w’ishyirahamwe ry’umukino w’intoki wa Volleyball mu Rwanda.

Ngarambe Rafaél yatorewe kuba Perezida w’ishyirahamwe ry’umukino w’intoki wa Volleyball mu Rwanda.

Editorial 30 May 2021

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Zambia ntiyisubize mu mwiryane nk’uwo muri za 90
Mu Rwanda

Zambia ntiyisubize mu mwiryane nk’uwo muri za 90

Editorial 18 Aug 2016
Minisitiri Sezibera avuga ko abarwanyi ba FDLR, badashobora kuzana amahoro mu Burundi
POLITIKI

Minisitiri Sezibera avuga ko abarwanyi ba FDLR, badashobora kuzana amahoro mu Burundi

Editorial 02 May 2019
Hatangajwe amazina y’abakekwaho kwinjiza Abanyarwanda mu gisirikare cya Kayumba Nyamwasa
INKURU NYAMUKURU

Hatangajwe amazina y’abakekwaho kwinjiza Abanyarwanda mu gisirikare cya Kayumba Nyamwasa

Editorial 06 Jan 2018

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru