Leta ya Tshisekedi imeze nka wa mwana murizi udakurwa urutozi. Mu nama mpuzamahanga zose iki gihugu cyitabira, ugihagarariye ashaka kwegeka ibibazo byose bafite ku Rwanda. Yaba inama yiga ku byorezo nka SIDA cyangwa Ebola, inama y’imiturire…ijambo ryose ry’intumwa yiki gihugu rivuga ko ibibazo byose by’umutekano muke n’imiyoborere muri iki gihugu biterwa n’u Rwanda. Iki cyemezo cyafashwe n’ubuyobozi bwa Congo kigamije guhisha uruhare rw’abayobozi mu bibazo iki gihugu gihanganye nabyo.
Ubwo ku munsi w’ejo mu gihugu cya Tuniziya habaga inama ya 18 y’umuryango uhuza abakuru b’ibihugu naza Guverinoma bihuriye ku rurimi rw’igifaransa uzwi nka FRANCOPHONIE, Leta ya Congo yari ihagarariwe na Minisitiri w’Intebe wicyo gihugu Jean Michel Sama Lukonde yashatse kwitambika kongera gutorwa kw’Umunyamabanga Mukuru w’uwo muryango umunyarwandakazi Louise Mushikiwabo.
Uyu muryango ugamije iterambere ry’ibihugu biwugize aho abahagarariye ibihugu byabo bagarukaga ku cyateza imbere uyu muryango, Minisitiri w’Intebe Lukonde we ijambo rye ryagarukaga kwegeka ibibazo byose igihugu gifite ku Rwanda. Mu gukomeza kuyobya uburari uyu Minisitiri w’Intebe yanze ngo kujya mu ifoto ihuza abahagarariye ibihugu byabo kuko Perezida Kagame yari yayitabiriye.
Nubwo Congo Kinshasa aho inyuze hose igenda ivuga u Rwanda mu bibazo byayo, bayibutsa gushyira mu bikorwa amasezerano bagiranye n’umutwe wa M23 bahanganye ugizwe ahanini n’abanyekongo bavuga ururimi rw’ikinyarwanda. Ayo masezerano yabereye Nairobi agashimangirwa i Luanda avugako abagize umutwe wa M23 bahagaritse ibikorwa bya gisirikari ugahinduka umutwe wa politiki abahoze ari abarwanyi bagasubizwa mu buzima busanzwe abandi bagashyirwa mu ngabo za Leta ndetse n’ababyeyi babo baba mu nkambi z ‘impunzi mu Rwanda na Uganda bakaba bamaze imyaka isaga 26 basubira mu gihugu cyabo cy’amavukiro.
Aho kugirango amasezerano ashyirwe mu bikorwa, Leta ya Congo yakomeje kwimakaza amagambo abiba urwango ku bakongomani bavuga ururimi rw’ikinyarwanda cyane cyane abo mu bwoko bw’abatutsi. Ibi byageze aho abavuga ururimi rw’ikinyarwanda bicwa abandi bagakorerwa iyicwarubozo harimo n’abari munzego z’umutekano bishwe n’abasiviri ingabo zireberera.
Ntawe utabona icyo Leta ya Kongo igamije ko ari ugusunika amatora kuko Perezida Tshisekedi azi neza ko atazayatsinda. Kwamagana Louise Mushikiwabo agatorwa n’abasigaye bose ni isomo icyo gihugu cyakuramo ko gishakira ibibazo aho bitari.
Ibindi ni ukuyobya uburari.