• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • FDLR n’Indi Mitwe ishyigikiwe na Kongo bakomeje Kwica no kumenesha Abakongomani mu mirwano yongeye kubura   |   04 Dec 2025

  • Mukunzi Yannick yasezeye ku ikipe ya Sandvikens IF you muri Sweden yari amaze imyaka itandatu ayikinira   |   03 Dec 2025

  • AMAFOTO: Twagirayezu Thadée wayoboraga Rayon Sports yakoze ihererekanyabubasha na Murenzi Abdallah   |   02 Dec 2025

  • Dr. Usta Kayitesi yasimbuye Gen (Rtd) Kabarebe muri Minaffet, Imyanzuro y’inama y’Abaminisitiri   |   01 Dec 2025

  • Abakinnyi 80 baturutse mu bihugu 16 byo hirya no hino ku Isi nibo bitabira isiganwa ry’Amagare yo mu rizwi nka Rwandan Epic   |   30 Nov 2025

  • APR FC yakiriye abakinnyi bayo 3 batari bahari barimo Mamadou Sy wari i Doha   |   28 Nov 2025

 
You are at :Home»Amakuru» Perezida wa Kongo, Félix Tshisekedi yareruye avuga ko azashyigikira umuntu wese uzashaka guhirika ubutegetsi bw’u Rwanda.

 Perezida wa Kongo, Félix Tshisekedi yareruye avuga ko azashyigikira umuntu wese uzashaka guhirika ubutegetsi bw’u Rwanda.

Editorial 05 Dec 2022 Amakuru, INKURU NYAMUKURU, Mu Mahanga

Nta gihe hatagaragajwe ibimenyetso byerekana ko  ubutegetsi bwa Kongo bufasha imitwe y’iterabwoba ishaka guhungabanya umutekano w’u Rwanda,  ariko Kongo ikabyigurutsa. Nyamara burya uhisha ukuri, amaherezo kukagutamaza.

Mu magambo ye bwite, Perezida Félix Tshisekedi yivugiye ko azashyigikira uwo ariwe wese uzagerageza guhirika ubutegetsi bw’uRwanda, maze aba ashimangiye ibyo yakomeje gushinjwa byo gukorana n’abajenosideri ba FDLR. Yagize ati:” Abanyarwanda si abanzi bacu, ahubwo ni abavandimwe . Umwanzi wacu ni Perezida Kagame na guverinoma ye. Ndababwiza ukuri Abanyarwanda bakeneye inkunga yacu, tugomba kubafasha  guhirika ubutegetsi bwa Kagame”.

Ngibi rero ibyo bita”kwivamo nk’inopfu”. Ubuse uyu Tshisekedi n’abambari be bazongera guhakana ko bashyigikiye Abajenosideri bashaka kugaruka kurimbura Abanyarwanda? 

Ayo mangambure ya Tshisekedi akimara gukwira ku mbuga nkoranyambaga, abantu benshi barimo n’Abanyekongo, bamubwiye icyo bamutegerezaho. Bamwibukije atanafungura udushumi tw’inkweto za Perezida Kagame ugereranyije uburyo bombi bafitiwe icyizere  n’abaturage babo.

Bagendeye ku mibare, abagaye amanjwe ya Tshisekedi bagaragaje intambwe uRwanda rwateye mu nzego zinyuranye, mu gihe Kongo yo ifatwa nk’igihugu cyapfubye (failed Nation).

Dore zimwe mu ngero zahawe Tshisekedi, kugirango n’undi munsi atazongera gutinyuka kwibasira ubuyobozi bw’uRwanda.

  1. Ubu uRwanda  ruri ku mwanya wa mbere muri Afrika , mu bihugu bifite isuku , mu gihe muri Kinshasa, umurwa mukuru wa Kongo, abaturage bangana na 70% bituma ku gasozi, nk’uko byagaragajwe muri raporo Banki y’Isi iherutse gusohora.
  2. URwanda ni urwa 5 ku isi mu bihugu bifite umutekano usesuye, mu gihe muri Kongo hasibanira imitwe yitwaje intwaro ibarirwa mu 150. Abasirikari n’abapolisi bakarinze abaturage nibo babahohotera ku manywa y’ihangu.
  3. URwanda ni urwa 2 muri Afrika, mu bihugu bifite ubukungu buzamuka ku kigero gishimishije buri mwaka. Kongo yirirwa iririmba ko ifite umutungo kamere uhambaye, nyamara iri mu bihugu bya mbere ku isi mu mibereho mibi cyane y’abaturage.
  4. Mu Rwanda abana basaga 98% bahawe inkingo zose, mu gihe muri Kongo ariho hasigaye  imbasa n’izindi ndwara zigenda zicika ku isi.
  5. Mu Rwanda, ingo hafi 75% zifite amashanyarazi, mu gihe muri Kongo ari 13% gusa nk’uko byemezwa na Banki y’isi.
  6. URwanda ruri ku mwanya wa mbere muri Afrika, mu bihugu bifite “internet” yihuta.  Muri aka karere ikindi gihugu kiza hafi ni Kenya, naho Kongo nta n’ubwo iri mu bihugu 30 bya mbere.
  7. Mu gihe isi yose yishimira aho ubumwe n’ubwiyunge bugeze mu Banyarwanda nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi, muri Kongo ubwicanyi bushingiye ku moko  buri munsi bugwamo ababarirwa mu magana. Ubushyamirane hagati y’Abahema n’Abalendu mu Ntara ya Ituri, Abanyamulenge n’Abafulero muri Kivu y’amajyepfo, Abanunu n’Abatendé muri Mai-Ndombe, Abanyekongo bo muri Kivu y’Amajyaruguru bazira gusa ko bavuga Ikinyarwanda, ibi byose ni ibishyira Kongo mu bihugu bifite ikibazo gikomeye cy’ubumwe bw’ababituye.
  8. Mu Rwanda umugore yahawe agaciro, ku buryo ruri mu bihugu 5 bya mbere ku isi mu kugira umubare munini w’abagore mu myanya ifata ibyemezo. Muri Kongo umugore aracyari umucakara, kuko ntacyo avuze imbere y’umugabo. Abagore basambanywa ku ngufu buri munsi ntiwababara, ku buryo uwitwa Dr Denis Mukwege yiyise “umuganga usana abagore”.
  9. Mu Rwanda hari ingamba n’ubushake bwa politiki mu guhashya ruswa, bikanarushyira mu bihugu bya mbere muri Afrika aho ushobora gushora imari no kuhakorere “business” nta nkomyi. Muri Kongo ruswa ni umuco kuva kuri Perezida w’igihugu kugeza ku muturage usanzwe. Utariye cyangwa ngo atange ruswa niwe kibazo.
  10. URwanda ruri mu bihugu bya mbere ku isi bifite ingabo n’abapolisi benshi  mu butumwa bwo kubungabunga amahoro n’umutekano hirya no hino mu mahanga.  Aho banyuze hose bambitswe imidari y’ishimwe, kubera ubuhanga n’ubwitange bibaranga. Abasirikari n’ abapolisi ba Kongo bari mu ba mbere ku isi batagira uburere n’ubunyamwuga, ku buryo ntawabikururira mu gihugu cye.

Izi ni ingero nkeya mu zahawe Tshisekedi, zimwibutsa ko amagambo yavuze agayitse, kuko Abanyarwanda bafite ishema ryo kuyoborwa na Perezida wabo, Paul Kagame, wabahaye agaciro mu ruhando rw’amahanga. Ni mu gihe benshi mu Banyekongo bahorana ipfunwe mu mahanga, kugeza n’ubwo  bahisha ubwenegihugu bwabo, ngo badafatwa nka “bihemu” cyangwa abantu batagira indangagaciro.

Ariko Tshisekedi  yaba yibuka ko na mbere yo kuyobora uRwanda Perezida Kagame yari jenerali mu ngabo, mu gihe we yatwaraga tagisi akanajyana ubutumwa mu ngo mu Bubiligi? Harya ubwo ukwiye kubobora abandi ninde?Mbere yo kuvuga, biba byiza ubanje gutekereza, kuko iyo uhubutse kenshi wishyira ku Karubanda bitari ngombwa.

2022-12-05
Editorial

IZINDI NKURU

Mu mikino ifungura amatsinda y’irushanwa ny’Afurika rihuza amakipe yatwaye ibikombe iwayo CAF Confederation Cup, nta kipe n’imwe yari yasohotse yigeze ibona intsinzi.

Mu mikino ifungura amatsinda y’irushanwa ny’Afurika rihuza amakipe yatwaye ibikombe iwayo CAF Confederation Cup, nta kipe n’imwe yari yasohotse yigeze ibona intsinzi.

Editorial 11 Mar 2021
Abarimo Byiringiro Lague, Mutsinzi Ange na Bizimana Djihad bari mu mwiherero witegura Senegal

Abarimo Byiringiro Lague, Mutsinzi Ange na Bizimana Djihad bari mu mwiherero witegura Senegal

Editorial 06 Sep 2023
Afrifame Pictures yongereye ‘Drone Phantom 4’ mu bikoresho izifashisha muri 2017

Afrifame Pictures yongereye ‘Drone Phantom 4’ mu bikoresho izifashisha muri 2017

Editorial 03 Jan 2017
Uburyo abakoze ibizamini bya Leta bamenya ibigo bazigaho

Uburyo abakoze ibizamini bya Leta bamenya ibigo bazigaho

Editorial 19 Jan 2017

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Karekezi Olivier yikomye Seninga Innocent wa Police FC anamuha ubutumwa
IMIKINO

Karekezi Olivier yikomye Seninga Innocent wa Police FC anamuha ubutumwa

Editorial 15 Dec 2017
Imodoka yari itwaye abasirikare ba Uganda yamaze iminsi ibiri mu ishyamba yabuze lisansi
HIRYA NO HINO

Imodoka yari itwaye abasirikare ba Uganda yamaze iminsi ibiri mu ishyamba yabuze lisansi

Editorial 06 Jul 2019
Umugore wa Rene Rutagungira yarekuwe mu banyarwanda 13 bari bafungiye muri Uganda
HIRYA NO HINO

Umugore wa Rene Rutagungira yarekuwe mu banyarwanda 13 bari bafungiye muri Uganda

Editorial 18 Feb 2020

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru