Nta gihe hatagaragajwe ibimenyetso byerekana ko ubutegetsi bwa Kongo bufasha imitwe y’iterabwoba ishaka guhungabanya umutekano w’u Rwanda, ariko Kongo ikabyigurutsa. Nyamara burya uhisha ukuri, amaherezo kukagutamaza.
Mu magambo ye bwite, Perezida Félix Tshisekedi yivugiye ko azashyigikira uwo ariwe wese uzagerageza guhirika ubutegetsi bw’uRwanda, maze aba ashimangiye ibyo yakomeje gushinjwa byo gukorana n’abajenosideri ba FDLR. Yagize ati:” Abanyarwanda si abanzi bacu, ahubwo ni abavandimwe . Umwanzi wacu ni Perezida Kagame na guverinoma ye. Ndababwiza ukuri Abanyarwanda bakeneye inkunga yacu, tugomba kubafasha guhirika ubutegetsi bwa Kagame”.
Ngibi rero ibyo bita”kwivamo nk’inopfu”. Ubuse uyu Tshisekedi n’abambari be bazongera guhakana ko bashyigikiye Abajenosideri bashaka kugaruka kurimbura Abanyarwanda?
Ayo mangambure ya Tshisekedi akimara gukwira ku mbuga nkoranyambaga, abantu benshi barimo n’Abanyekongo, bamubwiye icyo bamutegerezaho. Bamwibukije atanafungura udushumi tw’inkweto za Perezida Kagame ugereranyije uburyo bombi bafitiwe icyizere n’abaturage babo.
Bagendeye ku mibare, abagaye amanjwe ya Tshisekedi bagaragaje intambwe uRwanda rwateye mu nzego zinyuranye, mu gihe Kongo yo ifatwa nk’igihugu cyapfubye (failed Nation).
Dore zimwe mu ngero zahawe Tshisekedi, kugirango n’undi munsi atazongera gutinyuka kwibasira ubuyobozi bw’uRwanda.
- Ubu uRwanda ruri ku mwanya wa mbere muri Afrika , mu bihugu bifite isuku , mu gihe muri Kinshasa, umurwa mukuru wa Kongo, abaturage bangana na 70% bituma ku gasozi, nk’uko byagaragajwe muri raporo Banki y’Isi iherutse gusohora.
- URwanda ni urwa 5 ku isi mu bihugu bifite umutekano usesuye, mu gihe muri Kongo hasibanira imitwe yitwaje intwaro ibarirwa mu 150. Abasirikari n’abapolisi bakarinze abaturage nibo babahohotera ku manywa y’ihangu.
- URwanda ni urwa 2 muri Afrika, mu bihugu bifite ubukungu buzamuka ku kigero gishimishije buri mwaka. Kongo yirirwa iririmba ko ifite umutungo kamere uhambaye, nyamara iri mu bihugu bya mbere ku isi mu mibereho mibi cyane y’abaturage.
- Mu Rwanda abana basaga 98% bahawe inkingo zose, mu gihe muri Kongo ariho hasigaye imbasa n’izindi ndwara zigenda zicika ku isi.
- Mu Rwanda, ingo hafi 75% zifite amashanyarazi, mu gihe muri Kongo ari 13% gusa nk’uko byemezwa na Banki y’isi.
- URwanda ruri ku mwanya wa mbere muri Afrika, mu bihugu bifite “internet” yihuta. Muri aka karere ikindi gihugu kiza hafi ni Kenya, naho Kongo nta n’ubwo iri mu bihugu 30 bya mbere.
- Mu gihe isi yose yishimira aho ubumwe n’ubwiyunge bugeze mu Banyarwanda nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi, muri Kongo ubwicanyi bushingiye ku moko buri munsi bugwamo ababarirwa mu magana. Ubushyamirane hagati y’Abahema n’Abalendu mu Ntara ya Ituri, Abanyamulenge n’Abafulero muri Kivu y’amajyepfo, Abanunu n’Abatendé muri Mai-Ndombe, Abanyekongo bo muri Kivu y’Amajyaruguru bazira gusa ko bavuga Ikinyarwanda, ibi byose ni ibishyira Kongo mu bihugu bifite ikibazo gikomeye cy’ubumwe bw’ababituye.
- Mu Rwanda umugore yahawe agaciro, ku buryo ruri mu bihugu 5 bya mbere ku isi mu kugira umubare munini w’abagore mu myanya ifata ibyemezo. Muri Kongo umugore aracyari umucakara, kuko ntacyo avuze imbere y’umugabo. Abagore basambanywa ku ngufu buri munsi ntiwababara, ku buryo uwitwa Dr Denis Mukwege yiyise “umuganga usana abagore”.
- Mu Rwanda hari ingamba n’ubushake bwa politiki mu guhashya ruswa, bikanarushyira mu bihugu bya mbere muri Afrika aho ushobora gushora imari no kuhakorere “business” nta nkomyi. Muri Kongo ruswa ni umuco kuva kuri Perezida w’igihugu kugeza ku muturage usanzwe. Utariye cyangwa ngo atange ruswa niwe kibazo.
- URwanda ruri mu bihugu bya mbere ku isi bifite ingabo n’abapolisi benshi mu butumwa bwo kubungabunga amahoro n’umutekano hirya no hino mu mahanga. Aho banyuze hose bambitswe imidari y’ishimwe, kubera ubuhanga n’ubwitange bibaranga. Abasirikari n’ abapolisi ba Kongo bari mu ba mbere ku isi batagira uburere n’ubunyamwuga, ku buryo ntawabikururira mu gihugu cye.
Izi ni ingero nkeya mu zahawe Tshisekedi, zimwibutsa ko amagambo yavuze agayitse, kuko Abanyarwanda bafite ishema ryo kuyoborwa na Perezida wabo, Paul Kagame, wabahaye agaciro mu ruhando rw’amahanga. Ni mu gihe benshi mu Banyekongo bahorana ipfunwe mu mahanga, kugeza n’ubwo bahisha ubwenegihugu bwabo, ngo badafatwa nka “bihemu” cyangwa abantu batagira indangagaciro.
Ariko Tshisekedi yaba yibuka ko na mbere yo kuyobora uRwanda Perezida Kagame yari jenerali mu ngabo, mu gihe we yatwaraga tagisi akanajyana ubutumwa mu ngo mu Bubiligi? Harya ubwo ukwiye kubobora abandi ninde?Mbere yo kuvuga, biba byiza ubanje gutekereza, kuko iyo uhubutse kenshi wishyira ku Karubanda bitari ngombwa.