• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Inkuru ya Byiringiro wo mu Rwanda yakoze ku mitima ya benshi ubwo Bukayo Saka yasomaga ubutumwa yohererejwe   |   27 Oct 2026

  • Nyuma y’imyaka 15, Amavubi U17 yabonye itike y’igikombe cya Afurika 2027, Uganda yegukanye igikombe cya CECAFA   |   19 Oct 2026

  • Sgt Robert Kabera apfuye urw’Intabwirwa y’Akamasa irigata Ubugi bw’Intorezo   |   19 Oct 2026

  • Umurage Isamaza Nyiranyamibwa Suzana asize mu Mitima y’Abanyarwanda ntuzibagirana   |   19 Oct 2026

  • Gen MK MUBARAKH ari kumwe na Maj Gen Alex KAGAME basuye APR F.C yitegura gukina na Zamalek SC   |   15 Oct 2026

  • U Rwanda rwahawe kwakira irushanwa rya Grand Prix mu gihe cy’imyaka 10 uhereye muri 2030   |   13 Oct 2026

You are at :Home»Amakuru»Umukuru w’Ingabo za Kongo Lt Gen. Tshiwewe yabonanye n’abayobozi b’imitwe yitwaje intwaro harimo na FDLR ngo bategure igitero simusiga kuri M23

Umukuru w’Ingabo za Kongo Lt Gen. Tshiwewe yabonanye n’abayobozi b’imitwe yitwaje intwaro harimo na FDLR ngo bategure igitero simusiga kuri M23

Ubwanditsi 16 Jan 2023 Amakuru, INKURU NYAMUKURU, Mu Mahanga

Nkuko byemejwe n’amasezerano ya Luanda yashyizweho umukono mu Ugushyingo umwaka ushize, ingabo za M23 zikomeje kurekura uduce zari zarafashe ziduhereza ingabo z’Afurika y’iburasirazuba. Ariko igihugu cya Kongo gikomeje kwica nkana aya masezerano aho gikomeje gukorana n’imitwe yitwaje intwaro no gushaka abacanshuro.

Tariki ya 10 Mutarama 2022, umukuru w’ingabo za Kongo Kinshasa (FARDC) yageze I Goma mu cyiswe uruzinduko rw’akazi, nyamara yari aje kubonana n’imitwe yitwaje intwaro ngo barebere hamwe uburyo barwanyiriza hamwe M23. Ku mugoroba wo ku itariki ya 11 Lt Gen Tshiwewe yabonanye n’abagize imiryango itegamiye kuri Leta, abavuga rikumvikana muri Kivu y’Amajyaruguru abasaba gutegura imyigaragambyo ku ngabo z’Afurika y’ibirasirazuba ziri muri iki gihugu nkuko bakoze imyigaragambyo ku ngabo za MONUSCO.

Iki cyemezo cyashyizwe mu bikorwa ku buryo bwihuse kuko ubu mu bice bitandukanye mu Burasirazuba bwa Kongo bari gutegura imyigaragambyo simusiga yo kwamagana ingabo z’Akarere k’Iburasirazuba bw’Afurika cyane cyane iza Kenya ngo kuko zitagaba ibitero kuri M23.

Ibi bibangamiye ingabo za Kenya zishobora kugirwaho ingaruka nkuko byabaye kuri MONUSCO ndetse n’abaturage benshi bakahagirira ingaruka. Ibi bikorwa kandi bibangamira abakongomani bavuga ururimi rw’ikinyarwanda ndetse n’abafite isura bita ko ari iy’Abanyarwanda.

Uwo munsi kandi mu ijoro Lt Gen Tshiwewe yabonanye n’imitwe yitwaje intwaro irimo na FDLR babemerera intwaro n’amafaranga ariko bagategura imirwano na M23 ndetse bakinjira mu karere babujijwemo n’amasezerano ya Luanda. Tsiwewe kandi yabijeje ko abacanshuro bageze kuri 300 bamaze ku gera I Goma ko nabo bazafatanya urugamba. Mubandi bitabiriye iyo nama harimo Lt Gen Mbanga ukuriye akarere ka gatatu ka gisirikari, Gen Mayanga ukuriye ibikorwa byo kurwanya imitwe yitwaje intwaro Sokola II, Col Tokolanga ubarizwa mu iperereza wahuje kandi imitwe yitwaje intwaro harimo na FDLR mu nama yabereye Pinga tariki ya 26 Mata 2022. Harimo kandi Brig Gen Hassan Mugabo washinze PARECO ubu akaba abarizwa mu ngabo za Kongo. PARECO niyo yahindutse Nyatura. Harimo n’abahagaraiye imitwe yitwaje intwaro ikorana n’ingabo za FARDC ariyo FDLR, Nyatura, Mai Mai na ACPLS.

Ibi byose byerekana ko Leta ya Kongo ikomeje ibikorwa byo kubangamira amasezerano ya Luanda. Mu nkuru icukumbuye, ikinyamakuru cyo mu Budage TAZ cyatangaje ko abantu bafite uruhu rwera bagaragaye muri imwe muri Hotel I Goma kandi barenze maganabiri, naho imiryango itegamiye kuri Leta yatangaje ko babonye abazungu bari kumwe n’ingabo za Kongo bagendagenda n’ijoro.

Umuvugizi wa Guverinoma Yolande Makolo yatangaje ko u Rwanda rufite amakuru yizewe ko Kongo yiteguye intambara aho yagize ati “Si ubwambere leta ya Kongo ibangamiye ibikorwa byo kugarura amahoro, u Rwanda rukaba ruhangayikishijijwe n’impunzi nyinshi ziziyongera kuzindi zageze mu Rwanda”.

Muri raporo y’itsinda ry’impuguke za LONI yasohotse Ukuboza umwaka ushize, ryemeje ko ingabo za `Kongo zikorana n’imitwe yitwaje intwaro harimo na FDLR yasize ihekuye u Rwanda

2023-01-16
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Rayon Sports yageze muri 1/4 cy’imikino y’igikombe cy’Amahoro isezereye Musanze FC ku giteranyo cy’ibitego 3-1

Rayon Sports yageze muri 1/4 cy’imikino y’igikombe cy’Amahoro isezereye Musanze FC ku giteranyo cy’ibitego 3-1

Ubwanditsi 21 Apr 2022
Impamvu  Oda GASINZIGWA yirukanywe muri Guverinoma

Impamvu Oda GASINZIGWA yirukanywe muri Guverinoma

Ubwanditsi 24 Mar 2016
Amaherezo y’inzira ni mu nzu: Umujenosideri Ernest Rwamucyo arashyize agejejwe mu butabera

Amaherezo y’inzira ni mu nzu: Umujenosideri Ernest Rwamucyo arashyize agejejwe mu butabera

Ubwanditsi 01 Oct 2024
Bane mu nyeshyamba zikomoka i Burundi bishwe n’igisirikare cya Congo

Bane mu nyeshyamba zikomoka i Burundi bishwe n’igisirikare cya Congo

Ubwanditsi 25 Oct 2018

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Perezida Kagame na Nyusi batanze icyizere ku ishyirwa mu bikorwa ry’amasezerano atanu yasinywe
UBUKUNGU

Perezida Kagame na Nyusi batanze icyizere ku ishyirwa mu bikorwa ry’amasezerano atanu yasinywe

Ubwanditsi 20 Jul 2018
Kagame yasabye abofisiye bashya binjiye mu Ngabo z’u Rwanda guhora bari maso
INKURU NYAMUKURU

Kagame yasabye abofisiye bashya binjiye mu Ngabo z’u Rwanda guhora bari maso

Ubwanditsi 17 Nov 2019
“Nta ngabo z’u Rwanda ziri Maputo” Brig Gen Rwivanga
Amakuru

“Nta ngabo z’u Rwanda ziri Maputo” Brig Gen Rwivanga

Ubwanditsi 04 Nov 2024

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

28 Sep 2026
Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

23 Sep 2026
Mu rwego rwo Guhirika Ubutegetsi, Ingabire Umuhoza Victoire ngo yari afite inshingano yo gushaka abantu bagera ku 5000 bagombaga kujya mu mihanda kwigaragambya, bagatera ingabo mu bitugu abagombaga guhirika ubutegetsi.

22 Sep 2026
Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

14 Sep 2026
Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

31 Aug 2026
Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

05 Aug 2026
Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

01 Aug 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru