Nkuko byemejwe n’amasezerano ya Luanda yashyizweho umukono mu Ugushyingo umwaka ushize, ingabo za M23 zikomeje kurekura uduce zari zarafashe ziduhereza ingabo z’Afurika y’iburasirazuba. Ariko igihugu cya Kongo gikomeje kwica nkana aya masezerano aho gikomeje gukorana n’imitwe yitwaje intwaro no gushaka abacanshuro.
Tariki ya 10 Mutarama 2022, umukuru w’ingabo za Kongo Kinshasa (FARDC) yageze I Goma mu cyiswe uruzinduko rw’akazi, nyamara yari aje kubonana n’imitwe yitwaje intwaro ngo barebere hamwe uburyo barwanyiriza hamwe M23. Ku mugoroba wo ku itariki ya 11 Lt Gen Tshiwewe yabonanye n’abagize imiryango itegamiye kuri Leta, abavuga rikumvikana muri Kivu y’Amajyaruguru abasaba gutegura imyigaragambyo ku ngabo z’Afurika y’ibirasirazuba ziri muri iki gihugu nkuko bakoze imyigaragambyo ku ngabo za MONUSCO.
Iki cyemezo cyashyizwe mu bikorwa ku buryo bwihuse kuko ubu mu bice bitandukanye mu Burasirazuba bwa Kongo bari gutegura imyigaragambyo simusiga yo kwamagana ingabo z’Akarere k’Iburasirazuba bw’Afurika cyane cyane iza Kenya ngo kuko zitagaba ibitero kuri M23.
Ibi bibangamiye ingabo za Kenya zishobora kugirwaho ingaruka nkuko byabaye kuri MONUSCO ndetse n’abaturage benshi bakahagirira ingaruka. Ibi bikorwa kandi bibangamira abakongomani bavuga ururimi rw’ikinyarwanda ndetse n’abafite isura bita ko ari iy’Abanyarwanda.
Uwo munsi kandi mu ijoro Lt Gen Tshiwewe yabonanye n’imitwe yitwaje intwaro irimo na FDLR babemerera intwaro n’amafaranga ariko bagategura imirwano na M23 ndetse bakinjira mu karere babujijwemo n’amasezerano ya Luanda. Tsiwewe kandi yabijeje ko abacanshuro bageze kuri 300 bamaze ku gera I Goma ko nabo bazafatanya urugamba. Mubandi bitabiriye iyo nama harimo Lt Gen Mbanga ukuriye akarere ka gatatu ka gisirikari, Gen Mayanga ukuriye ibikorwa byo kurwanya imitwe yitwaje intwaro Sokola II, Col Tokolanga ubarizwa mu iperereza wahuje kandi imitwe yitwaje intwaro harimo na FDLR mu nama yabereye Pinga tariki ya 26 Mata 2022. Harimo kandi Brig Gen Hassan Mugabo washinze PARECO ubu akaba abarizwa mu ngabo za Kongo. PARECO niyo yahindutse Nyatura. Harimo n’abahagaraiye imitwe yitwaje intwaro ikorana n’ingabo za FARDC ariyo FDLR, Nyatura, Mai Mai na ACPLS.
Ibi byose byerekana ko Leta ya Kongo ikomeje ibikorwa byo kubangamira amasezerano ya Luanda. Mu nkuru icukumbuye, ikinyamakuru cyo mu Budage TAZ cyatangaje ko abantu bafite uruhu rwera bagaragaye muri imwe muri Hotel I Goma kandi barenze maganabiri, naho imiryango itegamiye kuri Leta yatangaje ko babonye abazungu bari kumwe n’ingabo za Kongo bagendagenda n’ijoro.
Umuvugizi wa Guverinoma Yolande Makolo yatangaje ko u Rwanda rufite amakuru yizewe ko Kongo yiteguye intambara aho yagize ati “Si ubwambere leta ya Kongo ibangamiye ibikorwa byo kugarura amahoro, u Rwanda rukaba ruhangayikishijijwe n’impunzi nyinshi ziziyongera kuzindi zageze mu Rwanda”.
Muri raporo y’itsinda ry’impuguke za LONI yasohotse Ukuboza umwaka ushize, ryemeje ko ingabo za `Kongo zikorana n’imitwe yitwaje intwaro harimo na FDLR yasize ihekuye u Rwanda