• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Rimwe mu makosa Leta ya Ndayishimiye izicuza ni ukuba yaragennye Edouard Bizimana nka Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga; Nininahazwe Pacifique   |   18 Aug 2026

  • FERWAFA yemeje ko Super Cup 2026 izakinwa n’amakipe ane atarimo APR FC yasimbujwe Mukura VS   |   18 Aug 2026

  • Rayon Sports izabanza kwakira APR FC muri shampiyona y’u Rwanda, Ingengabihe ya BK Pro League 2026/27   |   17 Aug 2026

  • Kwihambira kuri FDLR ni Umwaku mu yindi   |   17 Aug 2026

  • Amakipe ya AS Kigali mu Bagabo n’Abagore yahinduriwe izina yitwa Kigali FC na Kigali WFC    |   16 Aug 2026

  • Perezida Kagame yakurikiye umukino wa UEFA Super Cup wahuje amakipe ya PSG na Aston Villa yamamaza u Rwanda   |   12 Aug 2026

You are at :Home»Amakuru»NYAKIBI NTIRARA BUSHYITSI: IBINYOMA BY’UBUTEGETSI BWA KONGO BIRAGENDA BITA AGACIRO.

NYAKIBI NTIRARA BUSHYITSI: IBINYOMA BY’UBUTEGETSI BWA KONGO BIRAGENDA BITA AGACIRO.

Ubwanditsi 18 Jan 2023 Amakuru, INKURU NYAMUKURU, ITOHOZA, Mu Mahanga

Umuntu utaragera muri Kongo cyangwa ngo abone amakuru ahagije kuri icyo gihugu, niwe wenyine ucyumva ibinyoma bya Leta ya Kongo bishinja u Rwanda gushyigikira umutwe wa M23.

Ingabo za Kenya zikigera mu burasirazuba bwa Kongo ntizatinze kubona ko M23 atari umutwe w’iterabwoba nk’uko Kinshasa ibivuga, ko ahubwo ari Abanyekongo barwanira uburenganzira bwabo, cyane cyane abavuga ikinyarwanda.

Nguko uko ingabo za Kenya zirinze kwijandika mu ntambara nk’uko ubutegetsi bwa Tshisekedi bwabyizeraga ndetse bunakabyizeza abaturage, ahubwo izo ngabo zihitamo gutwara buhoro M23 no kyisaba kubahiriza, ku neza, imyanzuro igamije kugarura amahoro.
Uwo mutwe warazumviye, ndetse utangira kwivana mu duce dukomeye wari warigaruriye, nka Kibumba na Rumangabo, turi mu bilometero bike uvuye mu mujyi wa Goma.
Ingabo za Kenya nazo zasezeranyije M23 ko nta musirikari wa Kongo uzakandagira mu duce ivuyemo, kuko byagaragaye ko FARDC idashoboye kurinda umutekano w’abaturage. Icyo si igihugu mu kindi?

Leta Kongo ibonye ingabo z’Umuryango w’ Afrika y’Uburasirazuba zititeguye kwinjira mu mirwano kuko zamaze kumenya aho ukuri kuri, yiyambaje abacancuro b’Abarusiya, biba byongereye ibinyoro mu bibembe, ndetse bitesha agaciro ubutegetsi bwa Tshisekedi mu ruhando rw’amahanga.

Undi watahuye ko ibivugwa na Leta ya Kongo nta shingiro bifite, ni Uhuru Kenyatta wahoze ari Perezida wa Kenya akaba ari we muhuza mu kibazo cya Kongo. Bwana Uhuru amaze gusobanukirwa ko M23 atari umutwe w’iterabwoba, mu cyumweru gishize yakiriye abayobozi ba gisivili n’aba gisirikari muri M23, bamusobanurira ko ari Abanyekongo bafashe intwaro ngo birwaneho, dore ko Leta y’igihugu cyabo ibafata nk’abanyamahanga, bagomba gusubira”iwabo” cyangwa bakicwa.

Amakuru yizewe avuga ko Uhuru Kenyatta yabwiye izo ntumwa ko ingabo z’Umuryango w’Afrika y’Uburasirazuba, zirimo n’iza Kenya, zitazanywe muri Kongo no kurwana na M23, ndetse abizeza gushyira igitutu ku butegetsi bwa Kinshasa, bukareka guhembera urwango, kandi bukayoboka inzira y’imishyikirano.

Ababikurikiranira hafi barahamya ko Perezida Tshisekedi yabuze ayo acira n’ayo amira. Aribaza uko azashyikirana n’abo yise “umutwe w’iterabwoba”, akanibaza ariko uko azakomeza kwinangira kandi abisabwa n’umuhuza Uhuru Kenyatta.

Amakuru Rushyashya ifitiye gihamya ni uko ubu Tshisekedi ashakisha uko yahura na M23 mu ibanga, akagira ibyo yemerera “Intare za Sarambwe” zitaramushishimura.

2023-01-18
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Jose Chameleone, Weasel na Radio baraye bageze mu Rwanda bucece

Jose Chameleone, Weasel na Radio baraye bageze mu Rwanda bucece

Ubwanditsi 01 Apr 2016
Minisitiri Kaboneka arahamagarira urubyiruko kwiminjiramo agafu mu kurwanya ibyaha

Minisitiri Kaboneka arahamagarira urubyiruko kwiminjiramo agafu mu kurwanya ibyaha

Ubwanditsi 17 Sep 2016
Ibibazo bibazwa Padiri Thomas Nahimana uzagera mu Rwanda kuri uyu  wa Gatatu

Ibibazo bibazwa Padiri Thomas Nahimana uzagera mu Rwanda kuri uyu wa Gatatu

Ubwanditsi 23 Nov 2016
Didas Gasana wavuye mu Rwanda ahunze amadeni nawe ngo arashaka kuba Perezida w’uRwanda. Mbere yo kuba umukandida yabanje akaba umuntu muzima!

Didas Gasana wavuye mu Rwanda ahunze amadeni nawe ngo arashaka kuba Perezida w’uRwanda. Mbere yo kuba umukandida yabanje akaba umuntu muzima!

Ubwanditsi 24 Feb 2022

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Perezida Kagame yasabye Abanyarwanda kudakuka umutima kubera Coronavirus
INKURU NYAMUKURU

Perezida Kagame yasabye Abanyarwanda kudakuka umutima kubera Coronavirus

Ubwanditsi 14 Mar 2020
Nigeria yahaye Abanyafurika na Lionel Messi kumwenyura
IMIKINO

Nigeria yahaye Abanyafurika na Lionel Messi kumwenyura

Ubwanditsi 23 Jun 2018
Burundi : Gerenade yatewe mu kabari k’urwagwa ikomeretsa abantu 11
INKURU NYAMUKURU

Burundi : Gerenade yatewe mu kabari k’urwagwa ikomeretsa abantu 11

Ubwanditsi 12 Feb 2018

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

05 Aug 2026
Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

01 Aug 2026
Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

27 Jun 2026
AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

13 Jun 2026
Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

03 Jun 2026

Perezida Kagame yashimye PSG yegukanye UEFA Champions League ya 2025/26

31 May 2026
Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

07 Apr 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru