Kuri uyu wa kabiri tariki 31 Mutarama 2023, Umushumba wa Kiliziya Gatolika ku isi, Papa Francis, azatangira uruzinduko rw’imisi 4 muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo, rukaba ari urwa 40 agiriye hanze y’ icyicaro cye i Vatican kuva yaba Papa, Kongo ikaba ibaye igihugu cya 59 agendereye.
Uruzinduko rwa Papa Francis muri Kongo rwari ruteganyijwe muri Nyakanga 2022, ruza gusubikwa kubera ikibazo yagize mu ivi , none aje mu gihe amahoro ari kure nk’ukwezi, kubera n’intambara ica ibintu cyane cyane mu burasirazuba bw’icyo gihugu, ndetse n’ubundi bushyamirane bushingiye ku moko n’urutere hirya no hino mu ntara za Kongo. Abakunda gusenga, ariko cyane cyane abazi imbaraga za Kiliziya Gatolika mu mitegekere y’isi, barasanga uru ruzinduko rwa Papa Francis rwaba umusanzu mu gukemura ibibazo byabaye akarande muri icyo gihugu. Icyizere baragishingira ku kuba Kongo ari kimwe mu bihugu bifite abayoboke ba Kiliziya Gaolika benshi, bakaba bashobora kumva impanuro zinyuze mu iyobokamana, nko kubana kivandimwe, kurusha uko bakumva disikuru z’abanyapolitiki.
Biri n’amahire, insanganyamatsiko y’uru ruzinduko iragira iti:”Ubwiyunge bwa bose bushingiye kuri Yezu Kristu”.Hari n’abandi icyakora babibona ukundi. Muri bo hari abamaze gutakariza icyizere abanyamadini, barimo na Kiliziya Gatolika, kuko nabo bijanditse mu macakubiri agiye gusenya Kongo burundu. Ibyo babihera ku magambo y’abepiskopi ba Kongo badatinya kubogama, ntibagire icyo bavuga ku magambo abiba urwango n’itotezwa rikorerwa Abanyekongo bavuga Ikinyarwanda, by’uwihariko abo mu bwoko bw’Abatutsi.Mu gihe ingabo za Leta ya Kongo zifatanya n’imitwe yitwaje intwaro, harimo n’uw’abajenosideri wa FDLR, mu guhangana na M23, Kiliziya Gatoloka nta na rimwe irasaba ko intambara yarangizwa mu nzira y’amahoro, ahubwo ihora yenyegeza umuriro, mu matangazo yamagana ”ubushotoranyi bw’u Rwanda n’umutwe w’iterwabwoba wa M23”.
Mu gihe umutwe wa M23 wo uvuga ko uharanira imiyoborere myiza n’uburenganzira bw’Abanyekongo bavuga ikinyarwanda, Kiliziya Gatolika muri Kongo yo ifata uwo mutwe nk’uw’iterabwoba, w’abanyamahanga “bashaka gusahura Kongo no kwigarurira zimwe mu ntara zayo”.
Nta na rimwe Kiliziya Gatolika, uretse nk’umusenyeri umwe ku giti cye, yari yatura ngo igaragaze ko umuzi w’ibibazo bya Kongo ari ubutegetsi bwamunzwe na ruswa, ubuswa no kutagira umurongo uboneye wo kuyobora igihugu. Muri make, Kiliziya Gatolika muri Kongo ntaho itandukaniye n’ubutegetsi buriho, haba mu myumvire, haba no mu bikorwa.Imwe mu mpamvu zatumye ingengabitekerezo ya Jenoside ishinga imizi, ni abagize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi, bahungiye igihiriri muri Zayire, ariyo Kongo ya none.
Bagezeyo Kiliziya Gatolika iri mu babahaye imfashanyo nyinshi, ndetse ikomeza kubaha amasakaramentu nk’ahabwa izindi”ntungane”. Abataratashye mu Rwanda ngo babazwe ibyo bakoze, bagumye yo banashinga imitwe ivuga rikijyana, haba mu kwica, mu gusahura, gusambanya abagore ku ngufu, n’andi mahano bakora ubutegetsi bwa Kongo bukabiha umugisha. Ibyo nabyo Kiliziya Gatolikayabirengeje ingohe, kuko ifite aho ihuriye n’abo bajenosideri.Ntawe utazi uruhare rwa Kiliziya Gatolika muri Jenoside yakorewe Abatutsi, haba mu kuyitegura, haba no mu kuyishyira mu bikorwa.
Abasenyeri barimo Andreya Perraudin, Visenti Nsengiyumva, Focas Nikwigize, Tadeyo Ntihinyurwa na Agustini Misago bari mu” kazu” k’ubutegetsi kirimbuzi bwa MRND. Abapadiri benshi nka Seromba Athanase, Rukundo Emmanuel, Eduwari Nturiye banakatiwe n’inkiko, ndetse n’abagikingiwe ikibaba nka Guy Theunis na Wenceslas Munyeshyaka bari Interahamwe-puzamugambi kabombo. Hari ba babikira Julienne Mukabutera (Mama Kizito) na Consolatta Mukagango(Mama Gertrude) bakatiwe bakanafungirwa mu Bubiligi, ariko bakaza kurekurwa batarangije igihano cy’ubutabera, hakaba rero n’abandi “bakristu” utamenya umubare wabo.Kugeza n’uyu munsi Kiliziya Gatolika yanze kwemera uruhare rwayo muri Jenoside yakorewe Abatutsi no kubisabira imbabazi.
Ntinaterwa isoni no kuba hirya no hino mu Rwanda ibiliziya byayo byarabaye amabagiro, yatsembewemo ibihumbi byinshi by’Abatutsi. Ese iyo Kiliziya niyo igiye gufasha Abanyekongo kwiyunga”mu izina rya Yezu Krisitu”?Abategetsi ba Kongo bamaze kuba iciro ry’imigani, kuko bahora bavuga ingingo zihabanye kure n’ibyateganyijwe kuganirwaho mu mahuriro mpuzamahanga. Nguko uko uzajya kumva wumve Perezida Tshisekedi yadukanye “ubushotoranyi bw’uRwanda” mu nama yo guteza imbere ubuhinzi cyangwa kurwanya ihumana ry’ikirere”!
N’ubu rero barumva ngo uyu ari undi mwanya mwiza wo kwihererana Papa Francis, bakamwumvisa ko uRwanda ari rusufero ufateza akaga kose. Ese ko “abihayimana” bo muri Kongo aribo bagombye gufasha Papa Francis gusesengura neza ibibera muri icyo gihugu, none abakamubwije ukuri nabo bakaba baranyoye ku ntango y’ikinyoma n’ubugome, ninde uzatuma Papa amenya neza umuzi nyakuri w’ibibazo bya Kongo?
Tubitege amaso. Gusa twibuke ko na Jenoside yakorewe Abatutsi yabaye nyuma gato y’uruzinduko rwa Papa Yohani Pawulo II mu Rwanda, hari muw’1990.