• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Inkuru ya Byiringiro wo mu Rwanda yakoze ku mitima ya benshi ubwo Bukayo Saka yasomaga ubutumwa yohererejwe   |   27 Oct 2026

  • Nyuma y’imyaka 15, Amavubi U17 yabonye itike y’igikombe cya Afurika 2027, Uganda yegukanye igikombe cya CECAFA   |   19 Oct 2026

  • Sgt Robert Kabera apfuye urw’Intabwirwa y’Akamasa irigata Ubugi bw’Intorezo   |   19 Oct 2026

  • Umurage Isamaza Nyiranyamibwa Suzana asize mu Mitima y’Abanyarwanda ntuzibagirana   |   19 Oct 2026

  • Gen MK MUBARAKH ari kumwe na Maj Gen Alex KAGAME basuye APR F.C yitegura gukina na Zamalek SC   |   15 Oct 2026

  • U Rwanda rwahawe kwakira irushanwa rya Grand Prix mu gihe cy’imyaka 10 uhereye muri 2030   |   13 Oct 2026

You are at :Home»Amakuru»Ibyo muri ya ‘’guverinoma‘’ ya Padiri Nahimana imbwa zabirwaniyemo!

Ibyo muri ya ‘’guverinoma‘’ ya Padiri Nahimana imbwa zabirwaniyemo!

Ubwanditsi 28 Feb 2023 Amakuru, INKURU NYAMUKURU, Mu Mahanga

Abiyita”opozisiyo”cyangwa“abatavuga rumwe na Leta y’u Rwanda”, bakomeje kugaragaza ko nta murongo wa politiki uhamye bagira, ko ibyo bagamije ari ukwishakira amaramuko gusa, babeshya injiji zibaha amafaranga ngo ni “impirimbanyi za demukarasi”. Urugero muri nyinshi cyane zimaze kwigaragaza, ni urwa Padiri Thomas Nahimana washinze ikiryabarezi ngo ni”guverinoma yo mu buhungiro”, kandi ari uburyo bwo kwisarurira imfashanyo ngo agiye guhirika ubutegetsi bw’uRwanda.

Baca umugani ngo”nyakibi ntirara bushyitsi”, bashaka kuvuga ko ikinyoma kidatinda gutahurwa. Ni nako byagendekeye Thomas Nahimana, kuko abo yacuritse ubwonko ngo abagize ba “minisitiri”, batatinze kubona ko bakoreshwa n’umutekamutwe kabuhariwe, umuswa kabombo muri politiki. Umwe mu baciye ukubiri na Thomas Nahimana, ni Jean-Paul Ntagara ngo wari”minisitiri w’intebe” w’iyo ngirwa guverinoma. Ubu Ntagara ntacana uwaka na Nahimana, aho umwe aciye undi ahacisha umuriro. Ibitutsi ni byose ku mbuga nkoranyambaga, kwandagaza uwahoze ari”minisitiri w’intebe”we, Nahimana akabiyuza mu kanwa k’inkotsa yitwa Félicitée Mwemayire, wirirwa akorongera kuri wa murongo wabo wa youtube bise”isi n’Ijuru”.

Amakuru dukesha abakurikiranira hafi ibyo kwa Thomas Nahimana n’ingaruzwamuheto ze, aravuga ko Nahimana na Ntagara bapfuye kunanirwa kugabana ibisabano, ndetse biza kuvukamo n’ivangura rishingiye ku moko, doreko abambari ba Nahimana bashinja Ntagara kuba ‘intagondwa y’Umututsi”. Ibi by’ubwoko byaje ubwo Thomas Nahimana yacaga inyuma abo babana muri uwo mwanda, akarya amafaranga y’umuryango wa Yuvenali Habyarimana, ndetse agategeka ko bazajya bunamira Habyarimana tariki 06 Mata buri mwaka.

Jean Paul Ntagara yarabyanze, kuko we yifuzaga ko bazajya bibuka Jenoside yakorewe Abatutsi kuva tariki 07 Mata buri mwaka. Ibigega bya baringa Thomas Nahimana yagiye ashinga nabyo byakuruye kurebana ay’ingwe. Ababikurikiranye muribuka ashyiraho”pasiporo” ngo izajya ifasha abayitunze gutembera isi yose nta nkomyi. Ibigarasha n’abajenosideri bamuhundagajeho ibifaranga ngo baragura urwandiko rw’inzira, umwana w’ijanja arabitapfuna, abandi nabo baririmba urwo babonye. Iby’abapfu biribwa n’abapfumu koko. Ubundi se bumvaga Nahimana atanga pasiporo nka nde? Bidaciye kabiri Thomas Nahimana yashinze icyo yise”IGISHURA”, ngo kikaba ikigega gikusanya inkunga yo kubaka igisirikari kizatera u Rwanda.

Imicungire y’icyo “Gishura” yari ishinzwe Jean-Paul Ntagara, maze nawe yibutse ubuhemu Nahimana yagiye abakorera, utwo dufaranga Ntagara nawe adushyira ku ryinyo.Inkuru rero yaje kubona kibara, ubwo yagwaga mu gutwi kwa ya nkunguzi Sylvia Mukankiko, maze si ukubataranga yiva inyuma.

Mukankiko yemeza ko umuntu wakorana na Nahimana amezi atanu ari utagira ubwenge. Mukankiko yita Padiri Nahimana imbwa y’umujura, umutekamutwe, umutindi, n’andi magambo yandagaza”Perezida wa guverinoma yo mu buhungiro”. Twibutsa ko uyu Mukankiko nawe yahoze muri iyo “guverinoma”. Ubu Thomas Nahimana asigaranye muri “guverinoma“ n’ injijite nkeya, zirimo ihabara ye” Nadine Claire Kansiinge, abeshya ngo azamugira Perezida w’uRwanda. Uyu Kansiinge ngo ni nawe uhagarariye Ingabire Umuhoza Victoire (IVU)muri iyo “guverinoma” ya baringa.Ngabo rero abavuga ko bazahirika ubuyobozi bwa FPR, wabareba ukibaza uko umuntu udashobora kwiyobora yayobora abandi. Udashinga se arabyina?

Ngiyo imfube Thomas warumbiye Imana n’abantu. Habababaje gusa abamujya inyuma, akabonka imitsi, utwakabatunze mu buhungiro bakatujugunya mu gifu cye, bo bicira isazi mu jisho.

Nyamwangakumva ntiyanze no kubona!

2023-02-28
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

“Walk to Remember”, umwe mu miyoboro ikomeye inyuzwamo ubutumwa bwo guhangana n’ingaruka za Jenoside yakorewe Abatutsi

“Walk to Remember”, umwe mu miyoboro ikomeye inyuzwamo ubutumwa bwo guhangana n’ingaruka za Jenoside yakorewe Abatutsi

Ubwanditsi 06 Apr 2024
Madamu Jeannette Kagame yasabye urubyiruko gufata iya mbere mu kurandura virusi itera Sida

Madamu Jeannette Kagame yasabye urubyiruko gufata iya mbere mu kurandura virusi itera Sida

Ubwanditsi 08 Jul 2016
U Bwongereza: Minisitiri Wharton yatangariye u Rwanda, ati ‘inkunga ruterwa ntipfa ubusa

U Bwongereza: Minisitiri Wharton yatangariye u Rwanda, ati ‘inkunga ruterwa ntipfa ubusa

Ubwanditsi 30 Sep 2016
Umunyarwanda warekuwe na Uganda yatanze ubuhamya bw’ubucakara yakoreshejwe n’uko hari abishwe n’uburozi

Umunyarwanda warekuwe na Uganda yatanze ubuhamya bw’ubucakara yakoreshejwe n’uko hari abishwe n’uburozi

Ubwanditsi 16 Sep 2019

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Perezida Kagame yahaye imbabazi abagororwa 52
INKURU NYAMUKURU

Perezida Kagame yahaye imbabazi abagororwa 52

Ubwanditsi 11 Oct 2019
Uganda yagaruye abanyarwanda babiri bari barahungiyeyo kubera ibyaha bitandukanye
Mu Rwanda

Uganda yagaruye abanyarwanda babiri bari barahungiyeyo kubera ibyaha bitandukanye

Ubwanditsi 22 Feb 2017
Amafoto: Kepler VC yatsinze REG VC, Police WVC itsinda APR WVC begukana igikombe cy’Intwari 2025
Amakuru

Amafoto: Kepler VC yatsinze REG VC, Police WVC itsinda APR WVC begukana igikombe cy’Intwari 2025

Ubwanditsi 03 Feb 2025

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

28 Sep 2026
Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

23 Sep 2026
Mu rwego rwo Guhirika Ubutegetsi, Ingabire Umuhoza Victoire ngo yari afite inshingano yo gushaka abantu bagera ku 5000 bagombaga kujya mu mihanda kwigaragambya, bagatera ingabo mu bitugu abagombaga guhirika ubutegetsi.

22 Sep 2026
Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

14 Sep 2026
Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

31 Aug 2026
Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

05 Aug 2026
Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

01 Aug 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru