• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Interahamwe mu burayi zishyize hamwe ngo zishyigikire Victoire Ingabire   |   15 Jan 2026

  • Ekenge si we kibazo nyamukuru, ikibazo ni urwango rwigishwa abakongomani rwo kwanga Abatutsi rukorwa n’ubutegetsi bwa Tshisekedi   |   29 Dec 2025

  • U Burundi: Jenerali Alain Guillaume Bunyoni akomeje kuremba, yimurirwa mu bitaro bya Kira i Bujumbura mu ibanga rikomeye   |   28 Dec 2025

  • Perezida Kagame yashimye Perezida wa FIFA, Gianni Infantino, wahisemo kwizihiriza Noheli mu Rwanda, mu buryo budasanzwe   |   26 Dec 2025

  • FERWACY yatangaje inzira za Tour du Rwanda 2026, Rubavu yakira isiganwa iminsi itatu, Nyamirambo iragaruka   |   22 Dec 2025

  • ABASIRIKARE B’ABARUNDI BAKOMEREKERA MURI KONGO, IGISHORO N’UBUTUNZI KURI PRIME NIYONGABO   |   16 Dec 2025

 
You are at :Home»Amakuru»Police FC, Kiyovu SC na Mukura Victory Sports mu makipe yiyongereye amahirwe yo kurenga 1/8 cy’igikombe cy’Amahoro 2023

Police FC, Kiyovu SC na Mukura Victory Sports mu makipe yiyongereye amahirwe yo kurenga 1/8 cy’igikombe cy’Amahoro 2023

Editorial 02 Mar 2023 Amakuru, IMIKINO

Imikino y’ijonjora ry’ibanze rya 1/8 cy’igikombe cy’Amahoro 2023 yakinwaga uhereye kuri uyu wa kabiri, mu makipe akomeje kwitwara neza harimo Police FC yatsindiye i Nyagatare, Kiyovu itsinda La Jeunesse naho Mukura ikura amanota yose i Rubavu.

Duhereye ku mikino yakinwe kuwa kabiri w’iki cyumweru, ikipe ya Rayon Sports yari yatsinze Intare FC ibitego 2-1, ni ibitego byatsinzwe na Paul Were ndetse na Héritier Nzinga Luvumbu.

Mu wundi mukino wabereye mu karere ka Rulindo, ikipe ya Esperance FC yo yatsinze ikipe ya Rwamagana City igitego kimwe ku busa.

Kuri uyu wa gatatu ikipe ya Kiyovu SC yari yasuye la Jeunesse kuri sitade Mumena itsinda , ni urucaca rwabonye intsinzi y’ibitego 3-2 byatsinzwe na Muhozi Fred watsinzemo bibiri ndetse na Iradukunda Bertrand.

I Rubavu kandi, Mukura VS ibifashijwemo na Mico Justin yatsinzemo igitego kimwe mu bitego bibiri byabonetse ku mukino batsindaga ikipe ya Rutsiro FC.

Uyu mukino wabaye hakiri kare wakurikiwe nuwo Marines FC yatsinze ikipe ya Etincelles ibitego 3-1. Ni ibitego byatsinzwe na Gitego Arthur watsinzemo bibiri ndetse n’ikindi cyatsinzwe na Nsanzimfura Keddy.

I Nyagatare ho ikipe ya Sunrise FC yo yatsinzwe na Police FC ibitego bibiri kuri kimwe, ibi bikaba bimeze nk’uko umukino wa shampiyona wari wabahuje mu mpera z’icyumweru gishize.

Ku ruhande rwa Police FC ni ibitego byatsinzwe na Mugisha Didier ndetse na Dany Usengimana wuzuzaga ibitego bitanu muri iyi kipe, ku ruhande rwa Sunrise FC yo yatsindiwe na Samson Babua.

Mu wundi mukino waraye ubereye mu ntara y’i Burasizuba, Bugesera FC yangayije na Musanze FC ubusa ku busa.


2023-03-02
Editorial

IZINDI NKURU

Kuki BBC ikomeje kuba umuzindaro w’Ibigarasha n’Abajenosideri?

Kuki BBC ikomeje kuba umuzindaro w’Ibigarasha n’Abajenosideri?

Editorial 23 Nov 2020
Police Volleyball Club yerekanye abakinnyi izakoresha mu mwaka w’imikino wa Volleyball 2024-2025

Police Volleyball Club yerekanye abakinnyi izakoresha mu mwaka w’imikino wa Volleyball 2024-2025

Editorial 17 Oct 2024
Gusara ni ugushishikara koko. Thomas Nahimana n’abasazi be ngo barose bafashe ubutegetsi mu Rwanda!

Gusara ni ugushishikara koko. Thomas Nahimana n’abasazi be ngo barose bafashe ubutegetsi mu Rwanda!

Editorial 19 Aug 2024
Ingabo z’u Rwanda zimaze kwivugana intagondwa zirenga 70 zari zarajengereje amajyaruguru ya Mozambike

Ingabo z’u Rwanda zimaze kwivugana intagondwa zirenga 70 zari zarajengereje amajyaruguru ya Mozambike

Editorial 06 Aug 2021

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Nyampinga wa Iraq wirukanwe mu gihugu n’umuryango we kubera selfie yifotoje ari kumwe na nyampinga wa Israel,yongeye kwifotozanya nawe
SHOWBIZ

Nyampinga wa Iraq wirukanwe mu gihugu n’umuryango we kubera selfie yifotoje ari kumwe na nyampinga wa Israel,yongeye kwifotozanya nawe

Editorial 15 Jun 2018
Justus Kangwagye yagizwe umuhuzabikorwa w’ihuriro ry’Igihugu ry’urubyiruko rw’abakorerabushake mu gukumira ibyaha
Mu Mahanga

Justus Kangwagye yagizwe umuhuzabikorwa w’ihuriro ry’Igihugu ry’urubyiruko rw’abakorerabushake mu gukumira ibyaha

Editorial 06 Mar 2016
Uganda: Urwego rw’ubutasi mu gisirikare rwaburiye perezida Museveni ko yashoboraga kwicwa
INKURU NYAMUKURU

Uganda: Urwego rw’ubutasi mu gisirikare rwaburiye perezida Museveni ko yashoboraga kwicwa

Editorial 12 Mar 2018

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru