• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Senateri Mukabalisa Donatille yitabye Imana azize Uburwayi   |   30 Jul 2026

  • Ikipe y’igihugu y’u Rwanda batrengeje imyaka 18 begukanye igikombe cya Zone V   |   29 Jul 2026

  • Bwa mbere mu mateka u Rwanda rwabonye umudali mu Mikino ya Commonwealth   |   29 Jul 2026

  • Abarwanyi ba FDLR na Wazalendo bavurirwa mu Burundi ku ngengo y’igisirikare cy’u Burundi   |   24 Jul 2026

  • Ikipe y’igihugu y’Umukino wa Volleyball mu Bagabo yatangiye imyiteguro y’igikombe cya Afurika cyaherukaga kuba muri 2023   |   23 Jul 2026

  • Igikombe kirajya mu bindi twibitseho, ubutumwa bwa Gen. MK Mubarakh yageneye abafana ba APR FC yitegura gukina CECAFA Kagame Cup 2026   |   22 Jul 2026

You are at :Home»Amakuru»Rayon Sports yahagurutse mu Rwanda yerekeza muri Libya guhatana na Al Hilal Benghazi mu ijonjora rya kabiri rya CAF Confederation Cup

Rayon Sports yahagurutse mu Rwanda yerekeza muri Libya guhatana na Al Hilal Benghazi mu ijonjora rya kabiri rya CAF Confederation Cup

Ubwanditsi 12 Sep 2023 Amakuru, IMIKINO

Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa kabiri , tariki ya 12 Nzeri 2023 ahagana ku isaha ya saa Munani z’amanywa, nibwo abagize ikipe ya Rayon Sports barimo abakinnyi, abatoza ndetse n’abayobozi ba Rayon Sports bageze ku Kibuga Mpuzamahanga cy’Indege cya Kigali i Kanombe.

Iyi kipe yagombaga guhaguruka ku isaha ya Saa Kumi z’umugoroba yaje gukerererwaho igihe kingana n’iminota 35 kuko ikirere cy’i Kigali kitari kimeze neza imvura irimo igwa, bityo indege itinda guhaguruka yerekeza muri Libye ibanje guca Addis Ababa muri Ethiopia ndetse n’i Cairo mu Misiri.

Gikundiro nk’uko bakunze kwita iyi kipe ya Rayon Sports FC igiye gukina na Al Hilal Benghazi mu mukino w’ijonjora rya kabiri ry’imikino ya CAF Confederation Cup, iyi kipe ariko igiye gukina iki kiciro nyuma yaho ikiciro cya mbere itagikinnye kuko yari yaritwaye neza mu myaka ishize bityo CAF iyishyira mu kiciro cy’amakipe atazakina ijonjora rya mbere.

Iyi kipe igiye muri Libya ifite intego yo gutsindirayo nk’uko myugariro wayo, Mitima Isaac yabitangarije itangazamakuru mbere yo guhaguruka i Kigali.

Mitima Ati “Abakinnyi twese tumeze neza kandi turiteguye. Tuzi ikidukuye hano kikatujyana muri Libya. Ni ugushaka intsinzi ya mbere ibindi tukazisobanura ku mukino ukurikira.”

Yakomeje agira ati “Mbere byari biteye ubwoba twumva ngo ni ikipe yo muri Libya ariko na mu gitondo twarebye amashusho yayo twasanze ari ikipe twakina. Bafitemo nka batatu [abakinnyi] beza ariko nitubafata ndumva tuzayitsinda. Kuyikuramo biroroshye.”

Umuyobozi wa delegasiyo ndetse akaba na Perezida wa Rayon Sports, Uwayezu Jean Fidèle, yavuze ko byose biri ku murongo ndetse igisabwa cyose kigomba gukorwa kugira ngo umukino wa mbere uzagende neza.

Ati “Ikitujyanye gikomeye ni ukurwana urugamba. Ntabwo tugiye kurwanirira Rayon Sports gusa, ahubwo ni aba-sportifs bose ndetse n’igihugu. Kuwutsinda rero biraduha amahirwe yo kuzayikuriramo i Kigali.”

Yongeyeho ati “Iyo ugiye ku rugamba rero ntabwo uba ugiye mu isoko. Iyo ni yo mpamvu abakinnyi biteguye, abatoza bikaba uko ndetse n’abayobozi.”

Rayon Sports yahagurukanye abakinnyi 22, izagera muri Libya mu gitondo cyo ku wa Gatatu, tariki ya 13 Nzeri, ikore imyitozo ku wa Kane mbere yo gukina umukino wo ku wa Gatanu saa Mbili z’ijoro.

2023-09-12
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Côte d’Ivoire, Senegal, Cape Verde ndetse na Tunisia zageze muri 1/2 cy’irushanwa Nyafurika rya Afrobasket rizasozwa mu mpera z’iki cyumweru

Côte d’Ivoire, Senegal, Cape Verde ndetse na Tunisia zageze muri 1/2 cy’irushanwa Nyafurika rya Afrobasket rizasozwa mu mpera z’iki cyumweru

Ubwanditsi 03 Sep 2021
Nta mahoro y’abajenosideri: Umujenosideri Protais Zigiranyirazo yapfuye yangara, isi nayo yanga umubiri we

Nta mahoro y’abajenosideri: Umujenosideri Protais Zigiranyirazo yapfuye yangara, isi nayo yanga umubiri we

Ubwanditsi 26 Sep 2025
Umunya-Togo Antonio Kossivi Atisso Kodjo  watsinze ibitego byinshi muri Benin yatangajwe nka rutahizamu mushya wa Rayon Sports

Umunya-Togo Antonio Kossivi Atisso Kodjo watsinze ibitego byinshi muri Benin yatangajwe nka rutahizamu mushya wa Rayon Sports

RUSHYASHYA 23 Jun 2026
umuhanzi konshens yashimye uburyo abanyarwanda ba mwakiriye

umuhanzi konshens yashimye uburyo abanyarwanda ba mwakiriye

Ubwanditsi 02 Jan 2016

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Manchester united yongereye amasezerano y’umwaka umwe rutahizamu Edinson Cavani.
Amakuru

Manchester united yongereye amasezerano y’umwaka umwe rutahizamu Edinson Cavani.

Ubwanditsi 11 May 2021
Perezida wa Estonia yageze mu Rwanda mu ruzinduko rw’akazi
INKURU NYAMUKURU

Perezida wa Estonia yageze mu Rwanda mu ruzinduko rw’akazi

Ubwanditsi 16 Nov 2017
Abaturiye n’abakoresha ibiyaga n’inzuzi barishimira serivisi bahabwa n’Ishami rya Polisi rishinzwe umutekano wo mu mazi
Mu Mahanga

Abaturiye n’abakoresha ibiyaga n’inzuzi barishimira serivisi bahabwa n’Ishami rya Polisi rishinzwe umutekano wo mu mazi

Ubwanditsi 21 Sep 2016

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

27 Jun 2026
AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

13 Jun 2026
Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

03 Jun 2026

Perezida Kagame yashimye PSG yegukanye UEFA Champions League ya 2025/26

31 May 2026
Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

07 Apr 2026
Minisitiri Amb. Nduhungirehe yavuze ku bikarito FARDC-FDLR irimo gukinga mu maso y’amahanga

Minisitiri Amb. Nduhungirehe yavuze ku bikarito FARDC-FDLR irimo gukinga mu maso y’amahanga

01 Apr 2026
Iyo tugira aho Ubwenge bugurwa twakwipeshereza Nadine Kasinge wita Inamanyunguranabitekerezo;Ikinamico

Iyo tugira aho Ubwenge bugurwa twakwipeshereza Nadine Kasinge wita Inamanyunguranabitekerezo;Ikinamico

24 Mar 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru