Abategura isiganwa mpuzamahanga ryo kuzenguruka igihugu cy’u Rwanda ku magare batangaje ko isiganwa ry’umwaka utaha wa 2024 rizakinwa mu cyumweru cya gatatu cya Gashyantare, ni ukuvuga ko rizakinwa hagati ya tariki 18 na 25 Gashyantare 2024.
Nk’uko byatangajwe binyuze ku rubuga rwa X rwahoze ruzwi nka Twitter, iri risiganwa rigiye gukinwa ku ncuro ya 16 rizakinwa mu gihe cy’iminsi irindwi hazengurukwa ibice bitandukanye by’igihugu cy’u Rwanda.
Mu gutangaza iyi nkuru bagize bati “Ni impamo, twishimiye gutangaza amatariki y’irushanwa rya Tour du Rwanda 2024, ku ncuro ya 16 iri rushanwa rizatangira tariki ya 16 kugeza kuya 25 Gashyantare 2024”.
Gutangazwa kw’aya matariki bije nyuma yaho ishyirahamwe ry’umukino wo gusiganwa ku magare mu Rwanda, FERWACY, ritangaje wa Umufaransa Philippe Colliou nk’umuyobozi mushya wa Tekiniki ushinzwe gutegura Tour du Rwanda, asimbuye Olivier Grandjean weguye muri Kamena umwaka ushize.
Philippe ahawe akazi asimbura Olivier Grandjean wandikiye FERWACY ayimenyesha ko ikigo ayoboye cya Grandjean Sport Organisation (GSO) gihagaritse imikoranire byari bifitanye.
Uyu mugabo aje kuyobora Tour du Rwanda ariko FERWACY yo idafite umuyobozi kuko Murenzi Abdallah wari Perezida yeguye ku mpamvu ze bwite mu mpera za Kanama, aha hiyongeraho kandi Karangwa François wari Visi Perezida wa Mbere.
Mu bandi beguye kandi harimo Ingabire Peace Assia wari Umubitsi na Munyankindi Benoît wegujwe n’Inteko Rusange Idasanzwe ku mwanya w’Umunyamabanga Mukuru kubera ko akurikiranywe n’ubutabera ku byaha birimo itonesha.
Tour du Rwanda iheruka ya 2023 yegukanywe n’umunya-Erithrea Henok Mulubrhan, akaba yarakukiwe n’umutaliyani Calzoni Walter we wabaye uwa Kabiri naho uwa gatatu yabaye umu Biligi Lecerf Junior.