Kuri uyu wa gatanu, tariki ya 8 Ukuboza 2023 nibwo impuzamashyirahamwe y’umukino wo gusiganwa ku Mamadoka ku Isi (FIA) yemejeko inama y’intekorusange yayo y’umwaka utaha wa 2024 izabera mu mujyi wa Kigali.
Iki cyemezo cyemerejwe mu nama rusange ngarukamwaka ya 2023 y’iyi mpuzamashyirahamwe yabereye i Baku, muri Azerbaijan.
Nk’uko byatangajwe, bitegangiywe ko mu mwaka wa 2024 FIA izagira inama y’intekorusange ebyiri, imwe izaba tariki ya 14 Kamena 2024 ikazabera mu mujyi wa Samarkand wo muri Uzbekistan.
Iyakabiri niyo izabera mu Rwanda tariki ya 13 Ukuboza 2024 ikazabera mu mujyi wa Kigali, iyi nama y’inteko rusange ikazanatangirwamo ibihembo by’abakonnyi bazaba baritwaye neza mu mwaka wa 2024.
Si ubwambere ibikorwa bya FIA bibereye mu Rwanda kuko Muri 2018, kuko muri Kigali Convention Centre na Radisson Blue Hotel habereye kongere y’umuryango w’ibihugu bya Afurika bikina umukino wo gusiganwa ku mamodoka uzwi nka Confederation of Africa Countries Motorsport (C.A.C.M.S.).
Kongere yamaze iminsi itatu yahuje abahagarariye ibihugu 18, barimo uwahoze ari Perezida wa FIA, Jean Todt n’abandi bayobozi bakuru.
Ubwo Jean Todt yazaga mu Rwanda mu nama ihuza abayobozi b’uyu mukino ku rwego rwa Afurika, yanatangije ku mugaragaro bwa mbere umukino w’utumodoka duto ‘karting’.
Impuzamashyirahamwe y’umukino wo gusiganwa ku mamodoka ku isi ufite amanyamuryango 243 baturuka mu bihugu 127.
FIA iyoborwa na Mohammed Ben Sulayem, yatangiye inshingano zo kuyobora tariki ya 17 Ukuboza 2021 asimbuye Jean Todt wari umaze imyaka 12 kuko yatangiye kuyobora tariki ya 23 Ukuboza 2009.