• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Interahamwe mu burayi zishyize hamwe ngo zishyigikire Victoire Ingabire   |   15 Jan 2026

  • Ekenge si we kibazo nyamukuru, ikibazo ni urwango rwigishwa abakongomani rwo kwanga Abatutsi rukorwa n’ubutegetsi bwa Tshisekedi   |   29 Dec 2025

  • U Burundi: Jenerali Alain Guillaume Bunyoni akomeje kuremba, yimurirwa mu bitaro bya Kira i Bujumbura mu ibanga rikomeye   |   28 Dec 2025

  • Perezida Kagame yashimye Perezida wa FIFA, Gianni Infantino, wahisemo kwizihiriza Noheli mu Rwanda, mu buryo budasanzwe   |   26 Dec 2025

  • FERWACY yatangaje inzira za Tour du Rwanda 2026, Rubavu yakira isiganwa iminsi itatu, Nyamirambo iragaruka   |   22 Dec 2025

  • ABASIRIKARE B’ABARUNDI BAKOMEREKERA MURI KONGO, IGISHORO N’UBUTUNZI KURI PRIME NIYONGABO   |   16 Dec 2025

 
You are at :Home»Amakuru»Inzego z’ubutabera mu Bufaransa zatangiye gukora iperereza kuri Ruharwa Lt Col Nzapfakumunsi wishe Abatutsi I Nyange

Inzego z’ubutabera mu Bufaransa zatangiye gukora iperereza kuri Ruharwa Lt Col Nzapfakumunsi wishe Abatutsi I Nyange

Editorial 25 Jan 2024 Amakuru, INKURU NYAMUKURU, ITOHOZA, Mu Mahanga

Iyo bavuze amateka ya Jenoside yakorerewe Abatutsi I Nyange umuntu wese ahita yibuka ko Abatutsi bari bahungiye muri Kiliziya y’Imana bizeye gukira ariko siko byabagendekeye kuko interahamwe zarimo na Padiri Mukuru wa Paruwasi ya Nyange, Athanase Seromba bemeje ko iyo Paruwasi bayisenyeraho Abatutsi basaga ibihumbi bibiri.

Mu bandi bari bakuriye ubwo bwicanyi harimo Lt Col Yohani Mariya Vianney Nzapfakumunsi wibera mu gihugu cy’u Bufaransa akaba yaravumbuwe n’ikinyamakuru Mediapart none mu mpera za 2023 inzego z’ubufaransa zikaba zaratangiye kumukoraho iperereza.

Urwego rwo mu Bufaransa rukurikirana ibyaha byibasiye inyoko muntu (Office central de lutte contre les crimes contre l’humanité) nirwo ruri gukora iperereza. Nubwo Nzapfakumunsi yiberagaho mu mudendezo, ubushinjacyaha bw’u Rwanda bwari bwaramushyiriyeho impapuro zimufata.

Nzapfakumunsi yageze mu gihugu cy’u Bufaransa mu mwaka wa 1997 abeshya inzego zinyuranye ko nta ruhare yagize muri Jenoside yakorewe Abatutsi. Yahawe ubwenegihugu yitwa izina rya Munsy mu mwaka wa 2004 ndetse aza no kwiga Kaminuza.

Mu rubanza rwa Padiri Seromba Athanase wari padiri mukuru wa Paruwasi ya Nyange, abatangabuhamya benshi bagarukaga no ku ruhare rwa Nzapfakumunsi. Bivugwa ko nyakwigendera Landuald Ndasingwa yatabaje Lt Col Nzapfakumunsi amusaba abajandarume bo ku murinda ahubwo arabamushumuriza mu gitondo cyo kuwa 7 Mata 1994.

Mu mwaka ushize kandi undi ruharwa Safari Madjaliwa nawe yatawe muri yombi.

Fulgence Kayishema nawe wari Umugenzacyaha (IPJ) w’icyahoze ari Komini Kivumu aho I Nyange nawe yatawe muri yombi mu gihugu cy’Afurika y’Epfo.

Amaraso atariho urubanza si amazi arasama igihe kikagera akagaruka uwayamennye.

2024-01-25
Editorial

IZINDI NKURU

Babiri bafite Uburwayi bwo mu mutwe babana nk’umugore n’umugabo kandi bibateye ishema dore ko  n’umugore atwite

Babiri bafite Uburwayi bwo mu mutwe babana nk’umugore n’umugabo kandi bibateye ishema dore ko n’umugore atwite

Editorial 04 Oct 2016
Abaturage ba Rusheshe barashima serivisi nziza bahabwa na Polisi

Abaturage ba Rusheshe barashima serivisi nziza bahabwa na Polisi

Editorial 04 Mar 2016
AMAFOTO – Minisitiri wa Siporo, Richard Nyirishema n’umunyamabanga Nelly Mukazayire basuye FERWAFA

AMAFOTO – Minisitiri wa Siporo, Richard Nyirishema n’umunyamabanga Nelly Mukazayire basuye FERWAFA

Editorial 04 Oct 2024
Malawi: Vincent Murekezi afite ubwoba bwo koherezwa mu Rwanda

Malawi: Vincent Murekezi afite ubwoba bwo koherezwa mu Rwanda

Editorial 27 Jun 2017

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

U Rwanda rwamaganye  raporo ya Human Rights Watch igamije  Kwibasira u Rwanda ku mpamvu za Politiki
INKURU NYAMUKURU

U Rwanda rwamaganye raporo ya Human Rights Watch igamije Kwibasira u Rwanda ku mpamvu za Politiki

Editorial 28 Jan 2020
Imikorere yacu banenga ni yo dukesha iterambere – Perezida Kagame
POLITIKI

Imikorere yacu banenga ni yo dukesha iterambere – Perezida Kagame

Editorial 15 Mar 2018
Canada : David Himbara yakomanyirijwe
ITOHOZA

Canada : David Himbara yakomanyirijwe

Editorial 31 Oct 2017

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru