Iyo bavuze amateka ya Jenoside yakorerewe Abatutsi I Nyange umuntu wese ahita yibuka ko Abatutsi bari bahungiye muri Kiliziya y’Imana bizeye gukira ariko siko byabagendekeye kuko interahamwe zarimo na Padiri Mukuru wa Paruwasi ya Nyange, Athanase Seromba bemeje ko iyo Paruwasi bayisenyeraho Abatutsi basaga ibihumbi bibiri.
Mu bandi bari bakuriye ubwo bwicanyi harimo Lt Col Yohani Mariya Vianney Nzapfakumunsi wibera mu gihugu cy’u Bufaransa akaba yaravumbuwe n’ikinyamakuru Mediapart none mu mpera za 2023 inzego z’ubufaransa zikaba zaratangiye kumukoraho iperereza.
Urwego rwo mu Bufaransa rukurikirana ibyaha byibasiye inyoko muntu (Office central de lutte contre les crimes contre l’humanité) nirwo ruri gukora iperereza. Nubwo Nzapfakumunsi yiberagaho mu mudendezo, ubushinjacyaha bw’u Rwanda bwari bwaramushyiriyeho impapuro zimufata.
Nzapfakumunsi yageze mu gihugu cy’u Bufaransa mu mwaka wa 1997 abeshya inzego zinyuranye ko nta ruhare yagize muri Jenoside yakorewe Abatutsi. Yahawe ubwenegihugu yitwa izina rya Munsy mu mwaka wa 2004 ndetse aza no kwiga Kaminuza.
Mu rubanza rwa Padiri Seromba Athanase wari padiri mukuru wa Paruwasi ya Nyange, abatangabuhamya benshi bagarukaga no ku ruhare rwa Nzapfakumunsi. Bivugwa ko nyakwigendera Landuald Ndasingwa yatabaje Lt Col Nzapfakumunsi amusaba abajandarume bo ku murinda ahubwo arabamushumuriza mu gitondo cyo kuwa 7 Mata 1994.
Mu mwaka ushize kandi undi ruharwa Safari Madjaliwa nawe yatawe muri yombi.
Fulgence Kayishema nawe wari Umugenzacyaha (IPJ) w’icyahoze ari Komini Kivumu aho I Nyange nawe yatawe muri yombi mu gihugu cy’Afurika y’Epfo.
Amaraso atariho urubanza si amazi arasama igihe kikagera akagaruka uwayamennye.