• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Macron: Kwaguka kwa OIF bidusaba kubaka ubwumvikane kugira ngo tubungabunge ubumwe   |   16 Nov 2026

  • Cambodia: Perezida Kagame na Madamu Jeannette Kagame bahageze, bakirwa n’abayobozi batandukanye   |   12 Nov 2026

  • Karuranga John Vianney wasabwe gutera Gerenade mu Rwanda yambitse ubusa Abagome ataha mu Rwanda   |   11 Nov 2026

  • Jenoside ikomeje kwambika ubusa Interahamwe: Teganya Jean Léonard Yoherejwe na Amerika mu Rwanda   |   10 Nov 2026

  • Ibigarasha byataye umutwe kubera Hotel ya Pasteur Bizimungu bibura ayo bicira n’ayo bimira   |   10 Nov 2026

  • AMAFOTO – Rutahizamu akaba na Kapiteni wa APR FC, Cheick Djibril Ouattara yongereye amasezerano y’imyaka ibiri   |   05 Nov 2026

You are at :Home»Amakuru»Mu mikino y’igikombe cy’Intwari 2024, APR FC yasezereye Musanze FC, Police isezerera Rayon Sports

Mu mikino y’igikombe cy’Intwari 2024, APR FC yasezereye Musanze FC, Police isezerera Rayon Sports

Ubwanditsi 28 Jan 2024 Amakuru, IMIKINO

Kuri iki cyumweru tariki ya 28 Mutarama 2024 nibwo kuri Kigali Pele Stadium habereye imikino ya 1/2 cy’Irangiza y’irushanwa ry’igikombe cy’Intwari 2024.

Ni imikino yakinwe n’amakipe ane yatumiwe hagendewe ku kuba yarashoje igice kibanza cy’imikino 2023-2024 ari mu myanya y’imbere.

Mu mukino wabanje ikipe ya APR FC yakinnye na Musanze FC, umukino urangira amakipe yombi anganyije igitego kimwe kuri kimwe.

Ku ruhande rwa APR FC, yatsindiwe na Ndikumana Dany na Solomon Adeyinka ku ruhande rwa Musanze.

Nk’uko amategeko y’iri rushanwa abivuga mu ngino ya Kane, iyo umukino urangiye amakipe anganya ibitego bahita bitabaza Penaliti.

Aha niho APR FC yahise ikomeza ku mukino wa nyuma itsinze kuri Penaliti Musanze FC 5-3 bityo ikipe yo mu Majyaruguru y’u Rwanda ihita isezererwa.

Uyu mukino wakurikiwe n’uwa Police FC yasezereyemo Rayon Sports kuri penaliti nyuma yaho amakipe yombi yanganyije igitego kimwe kuri kimwe.

Rayon Sports niyo yabanje gutsinda igitego cya mbere cyatsinzwe na Heritier Nzinga Luvumbu, naho kuri Police itsindirwa na Peter Agbrevol.

Nyuma yo kunganya kw’Amakipe yombi hahise hitabazwa penaliti, Police igera ku mukino wa nyuma isezereye Rayon Sports kuri penaliti 4-3.

Gutsinda kwa APR FC na Police FC bivuze ko aya makipe yombi azahurira ku mukino wa nyuma w’igikombe cy’Intwari uzaba ku itariki ya 1 Gashyantare 2024 kuri Kigali Pele Stadium.

Uyu mukino wa nyuma ukaba uzabanzirizwa n’uzahuza ikipe ya AS Kigali na Rayon Sports mu kiciro cy’Abagore.

2024-01-28
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Kwiyita impirimbanyi za demukarasi, kwigira abasazi no kwiyicisha inzara byafasha iki abanyabyaha bari mu maboko y’ubutabera?

Kwiyita impirimbanyi za demukarasi, kwigira abasazi no kwiyicisha inzara byafasha iki abanyabyaha bari mu maboko y’ubutabera?

Ubwanditsi 19 Sep 2021
INGINGO Z’INGENZI Z’IMPAMVU YO GUSABA  GUHINDUZA AMAZINA

INGINGO Z’INGENZI Z’IMPAMVU YO GUSABA GUHINDUZA AMAZINA

Ubwanditsi 08 Dec 2022
“Guceceka kw’abanyabwenge gutuma injiji ziyongera” -Nelson Mandela

“Guceceka kw’abanyabwenge gutuma injiji ziyongera” -Nelson Mandela

Ubwanditsi 20 Jul 2021
CHAN:Ikipe izegukana igikombe izahabwa akayabo izahembwa miliyoni 560 FRW

CHAN:Ikipe izegukana igikombe izahabwa akayabo izahembwa miliyoni 560 FRW

Ubwanditsi 02 Jan 2016

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

amavideo

Ubwanditsi 10 Nov 2017
Nyuma y’ aho M23 irekeye ibikorwa bya gisirikare, igiye kwipakurura politiki-Me Elie Mutela
HIRYA NO HINO

Nyuma y’ aho M23 irekeye ibikorwa bya gisirikare, igiye kwipakurura politiki-Me Elie Mutela

Ubwanditsi 15 Dec 2017
Imfura zisaga 100 za gahunda ya leta yo guhugura abakozi mu by’ikoranabuhanga zasoje amasomo
IKORANABUHANGA

Imfura zisaga 100 za gahunda ya leta yo guhugura abakozi mu by’ikoranabuhanga zasoje amasomo

Ubwanditsi 01 Apr 2018

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Nyuma y’imyaka 23 akinira ikipe y’igihugu ya Portugal, Umunyabigwi Cristiano Ronaldo yayisezeye

Nyuma y’imyaka 23 akinira ikipe y’igihugu ya Portugal, Umunyabigwi Cristiano Ronaldo yayisezeye

05 Nov 2026
Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

28 Sep 2026
Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

23 Sep 2026
Mu rwego rwo Guhirika Ubutegetsi, Ingabire Umuhoza Victoire ngo yari afite inshingano yo gushaka abantu bagera ku 5000 bagombaga kujya mu mihanda kwigaragambya, bagatera ingabo mu bitugu abagombaga guhirika ubutegetsi.

22 Sep 2026
Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

14 Sep 2026
Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

31 Aug 2026
Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

05 Aug 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru