Nyuma yaho imikino y’igikombe cya Afurika 2024 isorejwe mu gihugu cya Misiri, igihugu cy’u Rwanda cyahise gihabwa kwakira imikino y’igikombe cy’Afurika 2026.
Guhabwa kwakira iyi mikino ya nyuma y’igikombe cy’Afurika k’u Rwanda byemejwe n’ishyirahamwe ry’umukino wa Handball mu Rwanda (FERWAHAND).
Dr Mansourou Aremou, uyobora ishyirahamwe ry’Umukino wa Handball muri Afurika (CAHB) yahereje ibendera ry’Impuzamashyirahamwe y’uyu mukino kuri Perezida w’Ishyirahamwe ryo mu Rwanda (FERWAHAND), Twahirwa Alfred, nk’ikimenyetso cyo kuzakira imikino.
Iri bendera ryahawe u Rwanda ryatanzwe mu muhango wo gusoza iyi mikino y’iri rushanwa yabaga uyu mwaka aho igikombe cyegukanywe na Misiri yari yaryakiriye.
Ikipe y’igihugu y’u Rwanda yari yitabiriye iki gikombe ku nshuro ya mbere yasoje ku mwanya wa 14, ndetse iyi kipe yaraye igeze mu Rwanda ivuye mu Barabu.
Si ubwa mbere mu Rwanda hagiye kubera irushanwa Nyafurika rikomeye muri uyu mukino kuko habereye irushanwa iry’Igikombe cy’Afurika cy’Abatarengeje imyaka 20 ndetse n’icy’Abatarengeje 18 mu 2022.