Perezida wa Pologne, Andrzej Duda n’umugore we, Agata Kornhauser-Duda bageze mu Rwanda ku mugoroba wo kuri uyu wa Kabiri tariki 6 Gashyantare mu 2024, mu ruzinduko rw’akazi.
Ku Kibuga cy’Indege cya Kigali I Kanombe bakiriwe na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga, Dr Vincent Biruta.
Perezida Andrzej Duda wageze mu Rwanda avuye muri Kenya biteganyijwe ko mu minsi azamara mu gihugu azagirana ibiganiro na mugenzi we, Paul Kagame.
Muri Gicurasi 2021, Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Rwanda n’itsinda yari ayoboye bagiriye uruzinduko rw’iminsi itatu muri Pologne, aho yahavuye ibihugu byombi bigiranye amasezerano y’imikoranire mu nzego zitandukanye.
U Rwanda na Pologne bifitanye amasezerano y’imikoranire n’ubufatanye bwa Kaminuza n’amashuri makuru ku mpande zombi.
Kugeza ubu muri Pologne, habarizwa abanyeshuri b’Abanyarwanda bagera ku 1500, kandi ubuyobozi bw’iki gihugu bwishimira intambwe batera mu myigire n’imyitwarire myiza bagaragaza.
Ibihugu byombi muri Kamena 2023 byasinyanye amasezerano y’ubufatanye mu bya diplomasi akurikira arebana n’ubufatanye mu bya gisirikare.
Muri Nyakanga 2023, ibihugu byombi byasinyanye andi agamije kunoza ibikorwa byo gusoresha mu Rwanda, kugabanya ibyuho bikigaragara mu nzira zikoreshwa mu gukusanya imisoro, guhangana n’abanyereza imisoro no guteza imbere ikoranabuhanga mu bikorwa byose bijyanye n’imisoro.
Mu bijyanye n’ishoramari, Ikigo cy’Abanye-Pologne cya Luma Investment kiri mu byashoye imari mu Rwanda aho kihafite uruganda Luna Smelter rushongesha rukanatunganya amabuye y’agaciro yo mu bwoko bwa Gasegereti.
Mu Ukuboza 2022, i Kigali habereye inama y’Ubucuruzi n’Ishoramari hagati y’u Rwanda na Pologne [Polish-Rwanda Business Forum], yitabirwa n’ibigo by’ishoramari bigera ku 150 byo ku mpande zombi.
- Ubuyobozi bw’Ingoro ya ‘Bikira Mariya Nyina wa Jambo’ iri i Kibeho, mu Karere ka Nyaruguru bwatangaje ko imyiteguro yo kwakira Perezida wa Pologne Andrzej Sebastian Duda na Madamu we Agata Kornhauser–Duda igeze kure, ndetse ngo nubwo azahanyura afite urundi rugendo ariko byitezweho gutuma abanya-Pologne bahasura barushaho kwiyongera.
Mu ruzinduko Perida wa Pologne, Andrzej Sebastian Duda na Madamu we Agata Kornhauser–Duda bazagirira mu Rwanda kuva tariki 6-8 Gashyantare 2024, harimo n’umwanya wo gusura ingoro ya ‘Bikira Mariya Nyina wa Jambo’, nyuma yaho akazasura ikigo cy’abana bafite ubumuga bwo kutabona aho i Kibeho, na ho akazageza ijambo ku bazaba bahari.
Umuyobozi w’Ingoro ya Bikira Mariya i Kibeho, Padiri Harerimana François avuga ko imyiteguro bayigeze kure, kuko uyu ari we mukuru w’igihu wa mbere bagiye kwakira agiye kuhasura gusa.
Ati “Azahanyura by’agahe gato uko batubwiye, ntabwo ari ho azaba aje ngo ahatinde ariko ni urugendo rufitanye isano n’igikorwa n’ubundi yaje aje gusura kuko aje gusura ririya shuri ry’abana batabona bagizemo uruhare mu gufasha ababikira baryubatse kandi na ryo barizanye hariya bakurikije ayo mabonekerwa yabereye i Kibeho, mbese ni yo yatumye baza i Kibeho n’ubundi.”
“Mu bihe byashize haje abayobozi bo muri Guverinoma ya Pologne barahasura, ariko noneho Perezida ariyiziye na Madamu we ni yo makuru dukesha Ambasade na Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga yacu. Ubu rero imyiteguro irarimbanyije, baje kureba uko hameze no kudufasha gutegura, ari na ko kwitegura kuko ni abashyitsi bakomeye baje i Kibeho, ariko ni ubwa mbere haza umukuru w’igihugu, urumva rero twabifashijwemo n’izo nzego z’ubuyobozi cyane cyane MINAFFET.”
Padiri Harerimana yavuze ko kuba iyi ngoro isurwa n’abayobozi bavuye imihanda yose ari ikimenyetso cy’uko yamaze kumenyekana by’umwihariko mu gihugu cya Pologne kuko hari benshi mu bakirisitu baho bajya bitabira ingendo nyobokamana i Kibeho.