• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Rimwe mu makosa Leta ya Ndayishimiye izicuza ni ukuba yaragennye Edouard Bizimana nka Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga; Nininahazwe Pacifique   |   18 Aug 2026

  • FERWAFA yemeje ko Super Cup 2026 izakinwa n’amakipe ane atarimo APR FC yasimbujwe Mukura VS   |   18 Aug 2026

  • Rayon Sports izabanza kwakira APR FC muri shampiyona y’u Rwanda, Ingengabihe ya BK Pro League 2026/27   |   17 Aug 2026

  • Kwihambira kuri FDLR ni Umwaku mu yindi   |   17 Aug 2026

  • Amakipe ya AS Kigali mu Bagabo n’Abagore yahinduriwe izina yitwa Kigali FC na Kigali WFC    |   16 Aug 2026

  • Perezida Kagame yakurikiye umukino wa UEFA Super Cup wahuje amakipe ya PSG na Aston Villa yamamaza u Rwanda   |   12 Aug 2026

 
You are at :Home»Amakuru»David Himbara agenda yububa kubera umutima w’ubuhemu umucira urubanza

David Himbara agenda yububa kubera umutima w’ubuhemu umucira urubanza

Ubwanditsi 16 Feb 2024 Amakuru, INKURU NYAMUKURU, Mu Rwanda

Mu kiganiro yagiranye na Radiyo “Ijwi ry’Amerika” kuri uyu wa kane tariki 15 Gashyantare 2024, Umwe mubashishikazwa no gusiga ibyasha bibi ubuyobozi bw’u Rwanda David Himbara yivugiye ko amaze kumarisha Canada amaguru, abunza akarago kubera umutima umucira urubanza.

David Himbara yigeze kuba Umujyanama wa Perezida wa Repubulika mbere y’uko atahurwaho ibyaha by’ubujura byanatumye ahunga, ubu akaba abundabunda muri Canada, aho yakomereje ibikorwa byo gutuka u Rwanda n’ubuyobozi bwarwo.

Muri icyo kiganiro, ikintu kimwe rukumbi Himbara yavugishije ukuri ni uko ahora abunza akarago, atinya ko hari Umunyarwanda wamenya aho atuye. Yivugiye ko asa n’uba muri gereza, kuko adasohoka uko abyifuza, ntanasurwe nk’abandi.

Ubuhemu buragatsindwa n’Imana, kuko bugutera ikimwaro, bigatuma uhora wikanga baringa n’ibidahari.

Mu kiganiro cye cyaranzwe n’ibinyoma byinshi nk’uko abisanganywe. Urugero ni nk’aho yavuze ko yimutse aho yari atuye ngo amaze kuhagurisha, kandi ababizi neza bavuga ko ahubwo yameneshejwe n’umugore we wari urambiwe kubana n’imburamumaro. Muri make ntiyagurishije, yarahambirijwe!

Himbara kandi yanabeshye ko umupolisi wa Canada, Elie Ndatuje unafite inkomoko mu Rwanda, ngo akurikiranyweho umugambi wo kugirira nabi Himbara. Ibi ni ukwibonekeza, kuko yaba uwo Himbara, yaba n’undi uwo ariwe wese, ntawe uzi ibikubiye mu iperereza Elie Ndatuje akorwaho.

Himbara ati:”Minisitiri w’Intebe wa Canada, Justin Trudeau yanyimye abandindira umutekano”. Uretse kwikanga baringa kubera umutima umucira urubanza, ninde wigeze abuza Himbara umutekano ku buryo bihangayikisha Minisitiri w’Intebe wa Canada, akamugenera abamurinda?

Ahubwo se ninde munyabinyoma nka Himbara Guverinoma ya Canada yahaye abayicungira umutekano?

Ko Himbara yageze muri Canada Justin Trudeau atarajya ku butegetsi, kuki uwamubanjirije ,Stephen Joseph Harper, atigeze aterwa impungenge n’umutekano wa Himbara, ngo amuhe abamugaragira?

Igisubizo kiroroshye: Himbara ararwana na roho ye gusa, nta muntu wigeze amutaho igihe ngo arashaka kumugirira nabi.

David Himbara rero yishyize muri gereza kandi koko niho akwiye gutura. Abandi basaza nka we baratuje mu Rwanda, bizihiwe n’ ibyiza baharaniye, ndetse n’ icyubahiro bahabwa n’abo bareze (kurera).

David Himbara we yahisemo gutungwa n’ibiyobyabwenge, none ashaje abunga aho gutuza nk’urungano rwe. Ibyago ahora yifuriza u Rwanda n’Abanyarwanda Imana izabimukubira kenshi, uretse ko nta n’ikibi kiruta gusazira mu buzukuru batari abawe.

2024-02-16
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Perezida Kagame yihanganishije abaturage ba Burkina- Faso nyuma y’igitero cy’iterabwoba cyahagabwe

Perezida Kagame yihanganishije abaturage ba Burkina- Faso nyuma y’igitero cy’iterabwoba cyahagabwe

Ubwanditsi 03 Mar 2018
Gabiro : Kagame yemereye Infantino ko u Rwanda rwiteguye kwakira ibikorwa by’umupira w’amaguru FIFA yarusaba

Gabiro : Kagame yemereye Infantino ko u Rwanda rwiteguye kwakira ibikorwa by’umupira w’amaguru FIFA yarusaba

Ubwanditsi 27 Feb 2017
Ukuri kutavuzwe ku rugendo rwa Tshisekedi muri Uganda

Ukuri kutavuzwe ku rugendo rwa Tshisekedi muri Uganda

Ubwanditsi 31 Oct 2024
Kofi Annan wari utegerejwe mu Rwanda yitabye Imana ku myaka 80

Kofi Annan wari utegerejwe mu Rwanda yitabye Imana ku myaka 80

Ubwanditsi 19 Aug 2018

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

FDLR ni nka wa mupfu babwiye bati inzu irahiye, we ati nimusase turyame!
Amakuru

FDLR ni nka wa mupfu babwiye bati inzu irahiye, we ati nimusase turyame!

Ubwanditsi 30 Oct 2024
Ibaruwa ifunguye igenewe Musonera Jonathan ku kinyoma ashinja RPF-Inkotanyi
ITOHOZA

Ibaruwa ifunguye igenewe Musonera Jonathan ku kinyoma ashinja RPF-Inkotanyi

Ubwanditsi 03 Apr 2017
Umwami w’Ububiligi, Philippe II, ari muri Kongo mu gihe Abanyekongo bavuga ikinyarwanda bakorerwa jenoside. Ese abahohoterwa hari icyiza bategereje kuri uru ruzinduko?
Amakuru

Umwami w’Ububiligi, Philippe II, ari muri Kongo mu gihe Abanyekongo bavuga ikinyarwanda bakorerwa jenoside. Ese abahohoterwa hari icyiza bategereje kuri uru ruzinduko?

Ubwanditsi 09 Jun 2022

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

05 Aug 2026
Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

01 Aug 2026
Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

27 Jun 2026
AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

13 Jun 2026
Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

03 Jun 2026

Perezida Kagame yashimye PSG yegukanye UEFA Champions League ya 2025/26

31 May 2026
Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

07 Apr 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru