• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • FDLR n’Indi Mitwe ishyigikiwe na Kongo bakomeje Kwica no kumenesha Abakongomani mu mirwano yongeye kubura   |   04 Dec 2025

  • Mukunzi Yannick yasezeye ku ikipe ya Sandvikens IF you muri Sweden yari amaze imyaka itandatu ayikinira   |   03 Dec 2025

  • AMAFOTO: Twagirayezu Thadée wayoboraga Rayon Sports yakoze ihererekanyabubasha na Murenzi Abdallah   |   02 Dec 2025

  • Dr. Usta Kayitesi yasimbuye Gen (Rtd) Kabarebe muri Minaffet, Imyanzuro y’inama y’Abaminisitiri   |   01 Dec 2025

  • Abakinnyi 80 baturutse mu bihugu 16 byo hirya no hino ku Isi nibo bitabira isiganwa ry’Amagare yo mu rizwi nka Rwandan Epic   |   30 Nov 2025

  • APR FC yakiriye abakinnyi bayo 3 batari bahari barimo Mamadou Sy wari i Doha   |   28 Nov 2025

 
You are at :Home»Amakuru»Umufaransa Jean-Pierre Lacroix yiyemeje kubera uRwanda “ihwa mu kirenge”, ariko ararushywa n’ubusa

Umufaransa Jean-Pierre Lacroix yiyemeje kubera uRwanda “ihwa mu kirenge”, ariko ararushywa n’ubusa

Editorial 17 Feb 2024 Amakuru, INKURU NYAMUKURU, Mu Mahanga, POLITIKI

Jean-Pierre Lacroix ni Umufaransa wagirango yazanywe ku isi no kubangamira u Rwanda, dore ko ahorana imigambi yo kuruteza akaga, ariko buri gihe Imana ikamwereka ko yirirwa ahandi igataha i Rwanda.

Mbere, mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi na nyuma yayo, Jean-Pierre Lacroix yari umujyanama mu biro bya Minisitiri w’Intebe w’Ubufaransa, Edouard Balladur, akaba no mu byegera bya Perezida François Mitterrand byari bifite umukoro wo gufasha ubutegetsi bwa Habyarimana kurwanya FPR-INKOTANYI, gutegura no gushyira mu bikorwa iyo Jenoside.

Nk’uko bigaragara muri “Raporo Duclert”, yerekana bidasubirwaho uruhare rw’Ubufaransa muri Jenoside yakorewe Abatutsi, uyu Jean-Pierre Lacroix ni umwe mu bateguye icyiswe”Opération Turquoise”, cyari kigamije gufasha abajenosideri kurangiza neza umugambi wabo, no kubahungisha mu ituze, ingabo za RPF-INKOTANYI zitabafatiye mu cyuho.

Gutorokesha leta y’abiyise “Abatabazi” byagezweho, ndetse aho abajenosideri bagereye muri Zayire(Kongo y’uyu munsi), Jean-Pierre Lacroix na bagenzi be bakomeza kubaba hafI, babakorera ubuvugizi, babaha intwaro n’ibindi bya ngombwa byagombaga kubafasha kwisubiza ubutegetsi mu Rwanda, bagasoza umugambi wa Jenoside batarangije uko babyifuza. Ibi byo ntibyabahiriye kuko uwo mugambi wakomwe mu nkokora n’isenywa ry’inkambi zo muri Zayire, zitwaga iz’impunzi z’Abanyarwanda, kandi mu by’ukuri zari iza gisirikari n’indiri z’Interahamwe

Jean-Pierre Lacroix ntiyashizwe. Yakomeje kuba umwe mu banyapolitiki b’Abafaransa bakingira ikibaba abajenosideri ngo badashyikirizwa inkiko, ndetse ahubwo bakomeza ibikorwa byo kugambanira uRwanda ngo rusubire mu icuraburindi.

Ubu rero Jean-Pierre Lacroix ni Umunyamabanga Mukuru wa Loni ushinzwe ibikorwa by’Amahoro, by’umwihariko muri Kongo-Kinshasa. Ni umwanya yifuza gukoresha abangamira inyungu z’uRwanda, cyane cyane afasha Kongo mu kugereka ibibazo byayo ku Rwanda.

Mu ntangiriro z’uku kwezi kwa Gashyantare bwo yarushijeho kwiyambika ubusa. Ubwo yari muri Kongo yaratinyutse atangaza ko Loni igiye guha intwaro abarwana ku ruhande rwa Leta ya Kongo, atitaye ko barimo abajenosideri bo muri FDLR.

Jean-Pierre Lacroix kandi ntacyo bimubwiye kuba Leta ya Kongo n’abayishyigikiye agiye guha intwaro, bazwiho guhohotera Abanyekongo bavuga ikinyarwanda, by’umwihariko abo mu bwoko bw’Abatutsi. Ubu ni ubufatanyacyaha muri jenoside Loni igiye kwishoramo.

Mu ibaruwa Leta y’uRwanda yashyikirije Umuyobozi w’Akanama ka Loni gashinzwe Amahoro ku Isi, yagaragaje ko uwo mugambi wo guha intwaro uruhande rumwe mu zihanganye muri Kongo, uzatuma ibintu birushaho kudogera, intambara ihitana abantu abandi bakava mu byabo ikarushaho gukaza umurego.

Iyo baruwa isaba ko Loni yakwisubiraho, aho kongera ibitwaro mu gace gasanzwe karabaye umuyonga, igashishikariza impande zihanganye kuyoboka inzira y’ibiganiro. Keretse niba ari bya bindi ngo”usenya urwe umutiza umuhoro”, kandi si Loni yakabikoze!

Jean-Pierre Lacroix arateganya guha intwaro uruhande rwa Tshisekedi mu gihe we n’abamushyigikiye, nka FDLR na Perezida Evariste Ndayishimiye w’uBurundi, bivugira ku mugaragaro ko bazashoza intambara ku Rwanda. Ibi bisobanuye rero ko Loni, ibinyujije mu Munyamabanga Mukuru wayo Wungirije, ishyigikiye ko intambara iyogoza aka karere kose k’ibiyaga bigari.

Uretse urwango Jean-Pierre Lacroix n’abo basangiye imyumvire bafitiye uRwanda gusa, arabizi neza ko ikibazo cya kongo kitazigera kirangizwa n’imbunda.

Ntayobewe ko Kongo itigeze ibura intwaro n’abarwanyi. Ubu muri Kivu y’Amajyaruguru honyine hari ibihumbi utabara by’abasirikari: Ingabo za Kongo(FARDC), FDLR n’indi mitwe yiyise”Wazalendo”, ingabo z’uBurundi, iza Malawi, iza Tanzaniya, iz’Afrika y’Epfo, abacancuro bo mu bihugu byinshi nka Rumaniya n’Uburusiya, n’abandi bazwi n’abatazwi. Aba bose barwanisha imbunda zigezweho ndetse n’ indege kabuhariwe z’intambara.

Nyamara se bibuza M23 gukomeza kwigarura uduce twinshi cyane. Ubu n’umujyi wa Goma uragerwa amajanja!

Icyo ubutegetsi bwa Tshisekedi bwabuze ni ubushishozi bwo kumva ko umuti w’ iyi ntambara ari inzira ya politiki. Bukeneye kuva ku izima, bukayoboka ibiganiro hagati y’Abanyekongo ubwabo, kuko kwigira”ndigabo” kwa Tshisekedi no kwiringira inama z’abamuroha bizarushaho kumubyarira amazi nk’ibisusa.

Naho Jean-Pierre Lacroix yari akwiye kumva ko imigambi yo guhemukira uRwanda kuva kera itamuhiriye, agasubiza amerwe munisaho. Azabaze n’abandi bagerageje kubera u Rwanda “ihwa mu kirenge”, bakozwe n’ikimwaro izuba riva!

2024-02-17
Editorial

IZINDI NKURU

Polisi y’u Rwanda irongera kwibutsa abatwara ibinyabiziga kubahiriza amategeko

Polisi y’u Rwanda irongera kwibutsa abatwara ibinyabiziga kubahiriza amategeko

Editorial 16 Mar 2016
Umuvugizi wa FDLR La Forge Bazeye na Maneko mukuru wa FDLR Lt. Col Theophile Abega  I Kigali? Imikoranire ya Museveni, Kayumba na FDLR yaba igiye kujya ahagaragara!

Umuvugizi wa FDLR La Forge Bazeye na Maneko mukuru wa FDLR Lt. Col Theophile Abega I Kigali? Imikoranire ya Museveni, Kayumba na FDLR yaba igiye kujya ahagaragara!

Editorial 29 Jan 2019
Kubera kunuma k’ubukene, Rudasingwa akomeje kwibasira ubuyobozi bw’uRwanda abuharabika

Kubera kunuma k’ubukene, Rudasingwa akomeje kwibasira ubuyobozi bw’uRwanda abuharabika

Editorial 27 Aug 2019
Abashaka gusenya bahoraho ariko ntibagomba kubigeraho – Perezida Kagame

Abashaka gusenya bahoraho ariko ntibagomba kubigeraho – Perezida Kagame

Editorial 01 Jan 2018

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Croatia yasezereye u Burusiya isanga u Bwongereza muri ½
IMIKINO

Croatia yasezereye u Burusiya isanga u Bwongereza muri ½

Editorial 09 Jul 2018
Umunyarwanda yarasiwe muri Uganda
HIRYA NO HINO

Umunyarwanda yarasiwe muri Uganda

Editorial 16 Apr 2019
Urukundo si ukuryamana, dore ibyo wakorera umukunzi wawe akarushaho kukwizera
SHOWBIZ

Urukundo si ukuryamana, dore ibyo wakorera umukunzi wawe akarushaho kukwizera

Editorial 12 Apr 2018

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru