Jean-Pierre Lacroix ni Umufaransa wagirango yazanywe ku isi no kubangamira u Rwanda, dore ko ahorana imigambi yo kuruteza akaga, ariko buri gihe Imana ikamwereka ko yirirwa ahandi igataha i Rwanda.
Mbere, mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi na nyuma yayo, Jean-Pierre Lacroix yari umujyanama mu biro bya Minisitiri w’Intebe w’Ubufaransa, Edouard Balladur, akaba no mu byegera bya Perezida François Mitterrand byari bifite umukoro wo gufasha ubutegetsi bwa Habyarimana kurwanya FPR-INKOTANYI, gutegura no gushyira mu bikorwa iyo Jenoside.
Nk’uko bigaragara muri “Raporo Duclert”, yerekana bidasubirwaho uruhare rw’Ubufaransa muri Jenoside yakorewe Abatutsi, uyu Jean-Pierre Lacroix ni umwe mu bateguye icyiswe”Opération Turquoise”, cyari kigamije gufasha abajenosideri kurangiza neza umugambi wabo, no kubahungisha mu ituze, ingabo za RPF-INKOTANYI zitabafatiye mu cyuho.
Gutorokesha leta y’abiyise “Abatabazi” byagezweho, ndetse aho abajenosideri bagereye muri Zayire(Kongo y’uyu munsi), Jean-Pierre Lacroix na bagenzi be bakomeza kubaba hafI, babakorera ubuvugizi, babaha intwaro n’ibindi bya ngombwa byagombaga kubafasha kwisubiza ubutegetsi mu Rwanda, bagasoza umugambi wa Jenoside batarangije uko babyifuza. Ibi byo ntibyabahiriye kuko uwo mugambi wakomwe mu nkokora n’isenywa ry’inkambi zo muri Zayire, zitwaga iz’impunzi z’Abanyarwanda, kandi mu by’ukuri zari iza gisirikari n’indiri z’Interahamwe
Jean-Pierre Lacroix ntiyashizwe. Yakomeje kuba umwe mu banyapolitiki b’Abafaransa bakingira ikibaba abajenosideri ngo badashyikirizwa inkiko, ndetse ahubwo bakomeza ibikorwa byo kugambanira uRwanda ngo rusubire mu icuraburindi.
Ubu rero Jean-Pierre Lacroix ni Umunyamabanga Mukuru wa Loni ushinzwe ibikorwa by’Amahoro, by’umwihariko muri Kongo-Kinshasa. Ni umwanya yifuza gukoresha abangamira inyungu z’uRwanda, cyane cyane afasha Kongo mu kugereka ibibazo byayo ku Rwanda.
Mu ntangiriro z’uku kwezi kwa Gashyantare bwo yarushijeho kwiyambika ubusa. Ubwo yari muri Kongo yaratinyutse atangaza ko Loni igiye guha intwaro abarwana ku ruhande rwa Leta ya Kongo, atitaye ko barimo abajenosideri bo muri FDLR.
Jean-Pierre Lacroix kandi ntacyo bimubwiye kuba Leta ya Kongo n’abayishyigikiye agiye guha intwaro, bazwiho guhohotera Abanyekongo bavuga ikinyarwanda, by’umwihariko abo mu bwoko bw’Abatutsi. Ubu ni ubufatanyacyaha muri jenoside Loni igiye kwishoramo.
Mu ibaruwa Leta y’uRwanda yashyikirije Umuyobozi w’Akanama ka Loni gashinzwe Amahoro ku Isi, yagaragaje ko uwo mugambi wo guha intwaro uruhande rumwe mu zihanganye muri Kongo, uzatuma ibintu birushaho kudogera, intambara ihitana abantu abandi bakava mu byabo ikarushaho gukaza umurego.
Iyo baruwa isaba ko Loni yakwisubiraho, aho kongera ibitwaro mu gace gasanzwe karabaye umuyonga, igashishikariza impande zihanganye kuyoboka inzira y’ibiganiro. Keretse niba ari bya bindi ngo”usenya urwe umutiza umuhoro”, kandi si Loni yakabikoze!
Jean-Pierre Lacroix arateganya guha intwaro uruhande rwa Tshisekedi mu gihe we n’abamushyigikiye, nka FDLR na Perezida Evariste Ndayishimiye w’uBurundi, bivugira ku mugaragaro ko bazashoza intambara ku Rwanda. Ibi bisobanuye rero ko Loni, ibinyujije mu Munyamabanga Mukuru wayo Wungirije, ishyigikiye ko intambara iyogoza aka karere kose k’ibiyaga bigari.
Uretse urwango Jean-Pierre Lacroix n’abo basangiye imyumvire bafitiye uRwanda gusa, arabizi neza ko ikibazo cya kongo kitazigera kirangizwa n’imbunda.
Ntayobewe ko Kongo itigeze ibura intwaro n’abarwanyi. Ubu muri Kivu y’Amajyaruguru honyine hari ibihumbi utabara by’abasirikari: Ingabo za Kongo(FARDC), FDLR n’indi mitwe yiyise”Wazalendo”, ingabo z’uBurundi, iza Malawi, iza Tanzaniya, iz’Afrika y’Epfo, abacancuro bo mu bihugu byinshi nka Rumaniya n’Uburusiya, n’abandi bazwi n’abatazwi. Aba bose barwanisha imbunda zigezweho ndetse n’ indege kabuhariwe z’intambara.
Nyamara se bibuza M23 gukomeza kwigarura uduce twinshi cyane. Ubu n’umujyi wa Goma uragerwa amajanja!
Icyo ubutegetsi bwa Tshisekedi bwabuze ni ubushishozi bwo kumva ko umuti w’ iyi ntambara ari inzira ya politiki. Bukeneye kuva ku izima, bukayoboka ibiganiro hagati y’Abanyekongo ubwabo, kuko kwigira”ndigabo” kwa Tshisekedi no kwiringira inama z’abamuroha bizarushaho kumubyarira amazi nk’ibisusa.
Naho Jean-Pierre Lacroix yari akwiye kumva ko imigambi yo guhemukira uRwanda kuva kera itamuhiriye, agasubiza amerwe munisaho. Azabaze n’abandi bagerageje kubera u Rwanda “ihwa mu kirenge”, bakozwe n’ikimwaro izuba riva!