Ni nyuma y’amezi 3 Perezida Tshisekedi yarananiwe gushyiraho umukuru wa guverinoma, ahanini kuko abo yatekerezaga bose batabona kimwe uburyo bwo kurangiza ikibazo cy’intambara ica ibintu mu burasirazuba bw’igihugu.
Madamu Suminwa Tuluka wo mu ishyaka UDPS rya Perezida Tshisekedi, yari Minisitiri w’igenamigambi muri guverinoma ya Sama Lukonde asimbuye ku mwanya wa Minisitiri w’intebe.
Ese umuntu unengwa kuba nta gikorwa na kimwe yakoze kijyane n’igenamigambi ry’igihugu, azabasha inshingano ziremereye kurushaho, zirimo kurangiza iyo ntambara, kuzahura ubukungu no kuvana Abanyekongo mu bukene bukabije, nk’uko shebuja Tshisekedi yabisezeranyije abaturage ubwo yiyamamarizaga manda ya 2?
Umubyeyi ukwanga akuraga ibyamunaniye.
Kimwe mu bimenyetso by’ibanze bigaragaza ko uyu mugore atazoroherwa n’inshingano, ni ibyo yavuze mu ijambo rye rya mbere, aho yatangaje ko azarwanya”umwanzi ugaragara n’uwihishe”, nawe akaba aguye mu mutego nk’uwo Tshisekedi yaguyemo, wo kwita”abanzi” abantu bose bamusaba kurangiza intambara ya M23 binyuze mu biganiro.